• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibyemezo bya Komisiyo y’imyitwarire ku makipe atarubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid-19

Ibyemezo bya Komisiyo y’imyitwarire ku makipe atarubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid-19

Ubwanditsi 22 Dec 2020 Amakuru, IMIKINO

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA yateranye ku wa 13 no ku wa 18 Ukuboza 2020 yiga ku kibazo cy’amakipe n’abayobozi b’imikino (Match Commissioners) batashyize mu bikorwa uko bikwiye amabwiriza ya ‘‘FERWAFA Covid-19 Return to play guidelines‘‘ yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu marushanwa y’umupira w’amaguru by’umwihariko ibyarebanaga n’itangira rya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu mwaka wa 2020-2021.

Nyuma y’ubusesenguzi no kumva ibisobanuro by’abagaragaweho kutubahiriza ayo mabwiriza yavuzwe haruguru, Komisiyo y’imyitwarire yafashe ibyemezo bikurikira:

– AS Muhanga: Komisiyo yemeje ko iyi kipe yakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 mu mukino wayihuje na Etincelles FC ku wa 4 Ukuboza 2020 bityo Komisiyo itegeka AS Muhanga kwishyura ihazabu y’ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

– Rayon Sports FC: Komisiyo yemeje ko Rayon Sports FC ihamwa n’amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 kandi ayo makosa yakoze akaba akomeje kugira ingaruka ku bitabiriye umukino wayihuje na Rutsiro FC bityo iyi kipe ikaba ihanishijwe kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

– Bugesera FC: Komisiyo yasanze ikipe ya Bugesera FC yemera amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu mukino wayihuje na Espoir FC ku wa 4 Ukuboza 2020 ikaba yategetswe kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

– FUNGAROHO Issa: Komisiyo yasanze bwana FUNGAROHO Issa atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje AS Muhanga na Etincelles FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana FUNGAROHO Issa.

– TWAGIRAYEZU Richard: Komisiyo yasanze bwana TWAGIRAYEZU Richard atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Espoir FC na Bugesera FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana TWAGIRAYEZU Richard.

– RWIRASIRA François: Komisiyo yasanze bwana RWIRASIRA François atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Rutsiro FC na Rayon Sports FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba isanga harabayeho uburangare ku ruhande rw’uwo muyobozi w’umukino ikaba imuhanishije kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) yishyurwa mu gihe cy’amezi abiri.

2020-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR 3 – 0 MusanzeFC, Umutoza mushya Nizar yarebye umukino

APR 3 – 0 MusanzeFC, Umutoza mushya Nizar yarebye umukino

Ubwanditsi 08 Mar 2016
Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024.

Mbarushimana Abdou yongerewe amasezerano yo gutoza Bugesera FC kugeza mu mwaka wa 2024.

Ubwanditsi 03 Jun 2021
Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga irabarizwa muri Tanzania aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship

Ubwanditsi 17 Nov 2022
Amavubi u20 yatsinzwe na Zambia, amahirwe ya CAN arayoyoka

Amavubi u20 yatsinzwe na Zambia, amahirwe ya CAN arayoyoka

Ubwanditsi 13 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC : Rurageretse hagati ya Jerome Nayigiziki, Kayumba Nyamwasa na Jean Paul Turayishimye
ITOHOZA

RNC : Rurageretse hagati ya Jerome Nayigiziki, Kayumba Nyamwasa na Jean Paul Turayishimye

Ubwanditsi 07 Feb 2020
Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bugambiriye gufatira imitungo ya Moïse Katumbi ngo atazashobora kwiyamamaza no gutsinda amatora ya Perezida wa Kongo
Amakuru

Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bugambiriye gufatira imitungo ya Moïse Katumbi ngo atazashobora kwiyamamaza no gutsinda amatora ya Perezida wa Kongo

Ubwanditsi 12 Dec 2022
Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi [ AMAFOTO ]
Mu Rwanda

Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 11 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru