• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Ibyemezo bya Komisiyo y’imyitwarire ku makipe atarubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid-19

Ibyemezo bya Komisiyo y’imyitwarire ku makipe atarubahirije amabwiriza yo kurwanya Covid-19

Ubwanditsi 22 Dec 2020 Amakuru, IMIKINO

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, Komisiyo y’Imyitwarire ya FERWAFA yateranye ku wa 13 no ku wa 18 Ukuboza 2020 yiga ku kibazo cy’amakipe n’abayobozi b’imikino (Match Commissioners) batashyize mu bikorwa uko bikwiye amabwiriza ya ‘‘FERWAFA Covid-19 Return to play guidelines‘‘ yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu marushanwa y’umupira w’amaguru by’umwihariko ibyarebanaga n’itangira rya Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo mu mwaka wa 2020-2021.

Nyuma y’ubusesenguzi no kumva ibisobanuro by’abagaragaweho kutubahiriza ayo mabwiriza yavuzwe haruguru, Komisiyo y’imyitwarire yafashe ibyemezo bikurikira:

– AS Muhanga: Komisiyo yemeje ko iyi kipe yakoze amakosa yo kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19 mu mukino wayihuje na Etincelles FC ku wa 4 Ukuboza 2020 bityo Komisiyo itegeka AS Muhanga kwishyura ihazabu y’ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

– Rayon Sports FC: Komisiyo yemeje ko Rayon Sports FC ihamwa n’amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 kandi ayo makosa yakoze akaba akomeje kugira ingaruka ku bitabiriye umukino wayihuje na Rutsiro FC bityo iyi kipe ikaba ihanishijwe kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

– Bugesera FC: Komisiyo yasanze ikipe ya Bugesera FC yemera amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu mukino wayihuje na Espoir FC ku wa 4 Ukuboza 2020 ikaba yategetswe kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000Frw) azishyurwa mu gihe cy‘amezi abiri.

– FUNGAROHO Issa: Komisiyo yasanze bwana FUNGAROHO Issa atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje AS Muhanga na Etincelles FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana FUNGAROHO Issa.

– TWAGIRAYEZU Richard: Komisiyo yasanze bwana TWAGIRAYEZU Richard atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Espoir FC na Bugesera FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba yihanangirije ubwa nyuma bwana TWAGIRAYEZU Richard.

– RWIRASIRA François: Komisiyo yasanze bwana RWIRASIRA François atarasuzumye ibyemezo byo kwipimisha COVID-19 ku bakinnyi n’abayobozi bari bitabiriye umukino wahuje Rutsiro FC na Rayon Sports FC wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020, bityo Komisiyo ikaba isanga harabayeho uburangare ku ruhande rw’uwo muyobozi w’umukino ikaba imuhanishije kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Frw) yishyurwa mu gihe cy’amezi abiri.

2020-12-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Team Rwanda yitezweho kwegukana Tour du Senegal yakiriwe n’Abanyarwanda muri Sénégal

Team Rwanda yitezweho kwegukana Tour du Senegal yakiriwe n’Abanyarwanda muri Sénégal

Ubwanditsi 20 Apr 2018
Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Ubwanditsi 06 Jun 2025
U Rwanda rwasinyanye na  CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026

U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026

RUSHYASHYA 05 Mar 2026
U Rwanda rwanganyije na Tanzania mbere yo kwakira Ethiopia

U Rwanda rwanganyije na Tanzania mbere yo kwakira Ethiopia

Ubwanditsi 15 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert
Amakuru

Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ubwanditsi 27 Mar 2021
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke
Amakuru

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke

RUSHYASHYA 31 May 2026
Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho kugemurira Intwaro umutwe wa  FDLR
ITOHOZA

Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho kugemurira Intwaro umutwe wa FDLR

Ubwanditsi 27 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru