• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi [ AMAFOTO ]

Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 11 Apr 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu yagiranye ikiganiro n’abapolisi barenga 500 bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru , akaba yavuze birambuye ku byo u Rwanda rwagezeho mu myaka 23 nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibisabwa ngo bikomeze kubungwabungwa.

Iki kiganiro kikaba cyari mu murongo wo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri Uwacu yagize ati:” Twageze kuri byinshi nk’igihugu kubera ko twahisemo umutekano nk’inkingi mu byo dukora byose, niyo mpamvu nk’abashinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, inkunga yanyu ku iterambere ry’iki gihugu ari ingenzi.”

Yakomeje asobanura amateka y’u Rwanda rwa mbere y’ubukoloni, urwo mu gihe cy’ubukoloni ndetse n’urwa nyuma y’ubukoloni rwateguye rukanashyira mu bikorwa jenoside yahitanye miliyoni irenga y’Abatutsi bishwe nabi amahanga arebera.

Aha yagize ati:” U Rwanda rwongeye kuvuka bushya kandi kugirango rube aho ruri uyu munsi ni uko hari abitanze cyane. Intambwe tugezeho irashimishije ariko ntitwakwemera gutakaza igihe n’iyo cyaba gito kuko ibyo tugomba gukora bikiri byinshi.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana wari witabiriye icyo kiganiro, yabwiye abapolisi ko bagomba guhora biteguye guhangana n’ikibazo cyose kandi bakwiye kugikemura no gukora mu nyungu z’Abanyarwanda.

IGP Gasana yagize ati:” N’ubwo ibibazo by’ingengabitekerezo ya jenoside ari bike, ntitwari dukwiye kugira na kimwe; Polisi y’u Rwanda ihora iharanira ko umuryango nyarwanda utarangwamo ingengabitekerezo ya jenoside.”

Icyumweru cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyatangiye ku italiki ya 7 Mata , aho abapolisi bari mu gihugu no hanze yacyo mu butumwa bw’amahoro bakomeje kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa bijyanye no kwibuka.

-6289.jpg

-6290.jpg

-6291.jpg

-6292.jpg

2017-04-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Imyanzuro 7 yavuye mu nama y’ubuyobozi ya Mukura VS, irimo gutangaza abakinnyi bashya iyi kipe yahaye amasezerano ndetse yemeje ko ikipe y’abato yongera kwitabwaho

Ubwanditsi 31 Aug 2021
Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage

Polisi irizeza umutekano usesuye mu mpera z’umwaka ifatanyije n’abaturage

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Ubwanditsi 25 Jan 2022
Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko abanyamahanga bongerwa bakaba 5 , shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 izatangira hagati mu kwezi k’ Ukwakira 2021

Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko abanyamahanga bongerwa bakaba 5 , shampiyona y’u Rwanda ya 2021-2022 izatangira hagati mu kwezi k’ Ukwakira 2021

Ubwanditsi 03 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala
ITOHOZA

Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Amateka ya Nyakwigendera  Mazimpaka  Patrick  guhera u Rwanda rwabona ubwigenge .
POLITIKI

Amateka ya Nyakwigendera  Mazimpaka  Patrick  guhera u Rwanda rwabona ubwigenge .

Ubwanditsi 30 Jan 2018
Willis Shalita, aragira icyo avuga kunyandiko ya Rudasingwa
INKURU NYAMUKURU

Willis Shalita, aragira icyo avuga kunyandiko ya Rudasingwa

Ubwanditsi 15 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru