• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona

Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona

Ubwanditsi 09 Jul 2017 Mu Rwanda

Rayon Sports yahawe igikombe cya shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Azam FC ibitego bine kuri bibiri mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Nyakanga 2017.

Ibirori abakunzi ba Rayon Sports bari bategereje igihe kitari gito byatangijwe n’akarasisi kabo mu muhanda berekeza ku kibuga aho bakubitaga ingoma baririmba indirimbo zitaka ubutwari iyi kipe yegukanye igikombe cya munani cya shampiyona.

Mbere y’uko umukino utangira, abafana bake batoranyijwe muri fan club bakoze imirongo ibiri abakinnyi banyuramo hagati bakomerwa amashyi ari nako abandi bari baje kureba uyu mukino aho bari bahagaze mu myanya yabo baha icyubahiro abakinnyi n’abatoza ku kazi bakoze umwaka wose.

Umukino watangiye saa 15h40 Rayon Sports igaragaza kwiharira umupira, guhanahana neza n’inyota yo gushaka igitego cyihuse ariko amahirwe ya koluneri na coup franc yabonye mu minota 10 ya mbere ntiyayabyaje umusaruro.

AZAM FC nayo yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 14 ku ishoti ryatewe na Yahya Zayd gusa Ndayishimiye Eric Bakame abyitwaramo neza.

Nubwo AZAM FC nk’ikipe ikomeye mu Karere ka Afurika y’UBurasirazuba yanyuzagamo igasatira, Rayon Sports niyo yagerageje uburyo bwinshi ndetse biza kuyihira ku munota wa 30 Kwizera Pierrot afungura amazamu ahawe umupira na Nshuti Savio Dominique.

Iki gitego cyishyuwe na Yahya Mudathir ku munota wa 42 ku kazi gakomeye kakozwe na Yahaya Mohamed ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-1.

Mu cya kabiri, Rayon Sports yaje isatira cyane Muhire Kevin na Nahimana Shassir bagerageza uburyo bwari kubyara igitego cya kabiri biranga; cyaje kuboneka ku munota wa 49 gitsinzwe na Dominique Nshuti Savio washimishaga abakunzi b’iyi kipe bwa nyuma kuko agomba guhita yerekeza muri AS Kigali yamaze kumugura.

Ibi byishimo ntibyatinze kuko ku makosa y’ubwugarizi bwa Rayon Sports cyane Mugabo Gabriel na Fiston Munezero, Yahya Mohamed yatsindiye AZAM FC igitego cya kabiri ku munota wa 54.

Masoudi Djuma utari wigeze yicara yakomeje kubwira abakinnyi be kudapfusha ubusa uburyo babonaga imbere y’izamu byanatumye ku munota wa 67 Muhire Kevin ayibonera igitego cya gatatu nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Nahimana Shassir.

AZAM FC yagiye ikora impinduka zitandukanye ishaka igitego cyo kwishyura nk’uko yari yagiye ibikora na mbere gusa ntibyayihiriye kuko mu minota y’inyongera yatsinzwe icya kane cya Nahimana Shassir wigaragaje cyane muri uyu mukino.

Nyuma y’umukino mu byishimo byinshi abafana, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports bahise biterera mu bicu mbere yo gushyikirizwa igikombe cya shampiyona no kucyifotorezaho.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier, Kwizera Olivier, Nova Bayama, Muhire Kevin, Nahimana Shassir, Kakule Mugheni Fabrice na Nshuti Savio Dominique.

Abakinnyi 11 ba Azam FC babanje mu kibuga: Mwadini Ali, Gambo Ismail, Kangwa Bruce, Kheri Abdallah, Mwantika David, Yahya Mudathir, Abdalla Masoud, Domayo Frank, Yahaya Mohamed, Yahya Zayd na Kipagwile Iddi.

-7163.jpg

-7164.jpg

-7165.jpg

-7166.jpg

-7167.jpg

2017-07-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Casa Mbungo André wahawe gutoza AS Kigali aratangirira akazi ku ikipe ya Gasogi United mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – Uko imikino yose ikinwa

Casa Mbungo André wahawe gutoza AS Kigali aratangirira akazi ku ikipe ya Gasogi United mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – Uko imikino yose ikinwa

Ubwanditsi 26 Apr 2022
Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Nyamagabe:abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Kenya na Sudan y’Epfo bishobora gutuma inteko ya EAC itinda cyane gutangira akazi

Kenya na Sudan y’Epfo bishobora gutuma inteko ya EAC itinda cyane gutangira akazi

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Bugesera: Polisi yafashe moto ebyiri zibwe zigiye kwambutswa, izishyikiriza ba nyirazo

Bugesera: Polisi yafashe moto ebyiri zibwe zigiye kwambutswa, izishyikiriza ba nyirazo

Ubwanditsi 13 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yerekeje   i Ndjamena mu irahira rya  Perezida Itno
POLITIKI

Perezida Kagame yerekeje i Ndjamena mu irahira rya Perezida Itno

Ubwanditsi 08 Aug 2016
Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza
Amakuru

Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Ubwanditsi 17 Feb 2021
Tour du Rwanda 2020: Tesfatsion yegukanye agace ka Rusizi-Rubavu, anafata umwambaro w’umuhondo
IMIKINO

Tour du Rwanda 2020: Tesfatsion yegukanye agace ka Rusizi-Rubavu, anafata umwambaro w’umuhondo

Ubwanditsi 27 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru