• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»USA : Umunyarwanda Dr Ntakirutimana Eliel ( Nataki) ashobora kwisanga mu kaga nyuma y’uko iwe hapfiriye Umuntu muburyo budasobanutse

USA : Umunyarwanda Dr Ntakirutimana Eliel ( Nataki) ashobora kwisanga mu kaga nyuma y’uko iwe hapfiriye Umuntu muburyo budasobanutse

Ubwanditsi 10 Jul 2017 ITOHOZA

Amakuru ashyushye ubu aturuka muri Amerika ni ay’Umunyarwanda Dr. Eliel (Nataki) Ntakirutimana wa muganga w’umuherwe ny’iri ibitaro « HOPITAL LAREDO » biba i Texas, uyu nimwene Pasteur Ntakirutimana bakaba aba nya Kibuye. Mumpera za 2009 , Dr. Ntakirutimana Elie bita Nataki ufite ibitaro, yanze kwishyura comission yari yaremereye Dr. Martinez Abrahams bakunze kwita Dr. Abe Martinez.

Uyu Dr. Martinez yahoze ayobora LMC ( Laredo Medical Center). Amasezerano yabo yavugaga ko Dr. Nataki agomba kujya amwishyura hafi $ 100.000 buri mwaka noneho nawe akamwizeza ko LMC ikomeza amasezerano na company ya Nataki ko ariyo igumana department ya anesthesiology.

Nataki yarabyubahirije ariko hashize imyaka 3 yanga kwishyura avuga ko nta intention afite yo gukomeza gutanga ayo mafaranga.

Martinez abibonye atyo aramubwira ati ok, niba utubahirije ibyo twumvikanye nka abagabo nkuhaye iminsi 90 uzabe watuviriye aha. Yongeraho ko kandi anahagaritse inkunga ingana na $900.000 LMC yageneraga Nataki buri kwezi kugirango abashe guhemba abakozi be. DR Nataki abonye bimukomeranye yemera gukomeza gutanga iyo comission nkuko byari bisanzwe.

-7103.jpg

Ibitaro bya LAREDO

Mu nyuma rero abakozi na Dr. Nataki baje gukora ikosa barimo kubaga umurwayi bibeshya ikinya biviramo umurwayi kwitaba Imana bitunguranye.

Ibitaro bikora iperereza bisanga nubwo Dr. Nataki atarahari uwo munsi ariko amakosa nawe amureba kuberako ari abakozi be babikoze nibwo LMC ihagaritse ubufanye bwabo na Dr. Nataki.

Ariko ibyo byaje mu bitaro hari hanamaze igihe hari inkuru zivuga uburyo Dr Nataki iyo yagiye mu ma strip club ngo aba ari kumwe n’abakobwa ubona ko bashobora kuba batarageza kumyaka.

Dr. Eliel uretse nyine n’ubuhehesi yisanganiwe dore ko anafite umwana hanze (uyu ni uzwi hari nabandi ariko aha banyina agatubutse kugirango umugore we atamuta.), ubusanzwe abantu bagendana nawe bavuga ko iyo agusuye utuye ahandi atari muti Texas ikintu cyambere akubaza ntabwo ari bar cg restaurant nziza, ahubwo yibariza strip club nziza aho zaba ziherereye.

Ikindi kandi byari bimaze kumenyekana ko iyo yajyaga Bujumbura abeshya ko afite umushinga wo korora inka ahubwo yabaga agiye guhura na FDLR n’Imbonerakure.

Abandi bakozi bakibaza ukuntu umuganga wizewe nkuwo ashobora kufasha imitwe yiterabwoba.

Ibyo byose bimaze kuba Nataki yagiye kurega Dr. Martinez ko ngo yamwakaga ruswa yayimwima akamwirukana ngo ko kandi ibivugwa kuriwe kubyerekeye sexual orientation na criminal activities ataribyo ngo ko ahubwo ari ibihuha byazanywe na Dr.
Martinez ngo nubundi yajyaga avuga ko natamuha ayo mafaranga azakwiza hose imyitwarire igayitse ya Dr Eliel.

Yanageretseho ko Dr. Martinez ngo atigeze yita kunyungu z’ibitaro ko ahubwo yigwizagaho umutungo mu nyugu ze bwite atitaye kubuzima bwabarwayi ni inyungu yikigo ayoboye.

Muri criminal court ikirego cye bagitesheje agaciro, nibwo rero Dr Nataki atanze ikindi kirego muri civil court avuga ko Dr. Martinez yamwangirije isura kuburyo mu karere ka Laredo na San Antonio bitamworoheye kubona akazi. Ko kandi ibyo byose byagize ingaruka ku muryango we.

-7101.jpg

Dr. Ntakirutimana Elie bita Nataki

Anavuga ko afite ibimenyetso by’uburyo Dr. Martinez n’umugore we batishyura imisoro bakagombye kuba bishyura.

Icyo kintu cy’imisoro rero cyaje gutuma Dr. Martinez afungwa anacibwa amande meshi we n’umugore we.

Agashya

Muri ino minsi Dr. Martinez yabonye amakuru y’uko kugirango Dr. Eliel abone ibyangombwa byo kuba muri america yakoresheje fake mariage.

Biravugwa ko rero immigration ishobora kumwambura ubwenegihugu mu gihe Dr. Martinez yaba afashe icyemezo cyo kwihimura, akagaragaza ibimenyetso simusiga by’amanyanga yose ya Dr. Eliel Ntakirutimana.

Ibi bije kandi mugihe hari amakuru ari kuvugwa ku bantu bahafi cyane bakaba n’inshuti magara ya Dr. Eliel ko immigration irimo kumukoraho iperereza kubera amanyanga nkayo, aho byibazwa ukuntu bashyingiye umukobwa wabo mu ibanga rikomeye cyane, ntibagira inshuti cg imiryango batumira, yewe nta nifoto nimwe ushobora kubona kuri facebook cg instagram, ibintu byateye immigration kwibaza byinshi ariko mugihe iperereza ritangiye bagahita bihutira gusaba gatanya nta n’umwaka urashira bashyingiwe ibintu byatumye barushaho gukemangwa. Hakaba rero bikekwako ari Dr. Eliel wabagiriye iyo nama.

Nguwo rero umuntu ngo wiyemeje kurwanya ubutegetsi bwu Rwanda atari ibyiza yifuriza abaturarwanda ahubwo kubera ko yahize ko azahorera se wapfiriye muri gereza Arusha aregwa ibyaha bya Jenoside.

Ariko ararye ari manga kuko wasanga iminsi ye ibaze kubera ubuhemu bwe bugiye kumugaruka.

-7102.jpg

Dr.Nataki na Rusesabagina

Hari kandi nandi makuru tugikurikirana avuga ko inzego z’umutekano za Amerika ziri gukora iperereza kubantu babonye ubwenegihugu bwayo kandi amakuru ava mu iperereza ry’aba holandi agaragaza ko bafashije Mugimba ubu ufungiye mu Rwanda gushobora guhungira i burayi. Abo nabo bakaba abantu bahafi cyane ya Dr. Eliel na Rusesabagina.

Ararye uri manga rero kuko wasanga imigambi mibisha ye irimo imugaruka.

Cyiza Davidson

2017-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibi byo ni agasuzuguro gakabije, Umuhungu w’ umujenosideri ruharwa, Kabuga Felisiyani , ageze aho gusaba kutongera gukoresha ijambo”Jenoside”!!

Ibi byo ni agasuzuguro gakabije, Umuhungu w’ umujenosideri ruharwa, Kabuga Felisiyani , ageze aho gusaba kutongera gukoresha ijambo”Jenoside”!!

Ubwanditsi 29 Jun 2021
Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Ubwanditsi 15 Mar 2021
Mozambique: Umunyarwanda yarasiwe mu iduka yitaba Imana

Mozambique: Umunyarwanda yarasiwe mu iduka yitaba Imana

Ubwanditsi 23 Sep 2017
Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Ubwanditsi 24 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAN 2019: Cameroun ifite igikombe giheruka na Misiri yakiriye irushanwa byasezerewe muri 1/8
IMIKINO

CAN 2019: Cameroun ifite igikombe giheruka na Misiri yakiriye irushanwa byasezerewe muri 1/8

Ubwanditsi 07 Jul 2019
Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu
Mu Mahanga

Ikamyo yafatiwemo ibiro 400 by’urumogi muri Rubavu

Ubwanditsi 09 Jun 2016
Rayon Sports yanyagiwe na Enyimba inayisezerera muri CAF Confederations Cup
IMIKINO

Rayon Sports yanyagiwe na Enyimba inayisezerera muri CAF Confederations Cup

Ubwanditsi 24 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru