• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda igiye gukora iperereza kuri bitugukwaha ivugwa kuri Minisitiri w’Ububanyinamahanga- Museveni

Uganda igiye gukora iperereza kuri bitugukwaha ivugwa kuri Minisitiri w’Ububanyinamahanga- Museveni

Ubwanditsi 12 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubuyobozi bw’igihugu cya Uganda bugiye gukora iperereza ku birebana n’ibivugwa ko Minisitiri w’Ububanyinamahanga w’igihugu cya Uganda , Sam Kutesa yaba yarakiriye bitugukwaha  ingana n’amadolari y’Amerika $500.000 yaba yarahawe n’umwe mu bayobozi b’Ubushinwa, ibi bikaba ari ibyavuzwe na Perezida w’icyo gihugu ku wa mbere 10 Ukuboza 2018.

Perezida Yoweri Museveni , ubwo yatangizaga ingamba nshya zo guhangana n’ikibazo cya ruswa muri Uganda, yavuze ko Minisitiri yari yaramubwiye  ko ayo mafaranga yari yahawe ikigo cye gishinzwe ubutabazi, aho kuba aye ku giti cye.

Chi Ping Patrick Ho, wahoze ari umukozi muri guverinoma y’igihugu cya Hong Kong , akaba yarahamijwe icyaha cyo kuba yarahaye ruswa Sam Kutesa na Perezida wa Chad, Idriss Deby , mu rwego rwo kugirango bazajye bamworohereza mu kubonera za kontaro sosiyete y’Ubushinwa ikora ibyerekeranye n’ingufu.

‘‘Namubwiye ko agomba kugana ibiro bya Minisitiri w’ubutabera, ari nawe uzagena koko niba aya mafaranga yari agenewe ikigo cye cy’ubugiraneza, nk’uko yabivuze, cyangwa se niba yari aye ku giti cye,’‘ibi Perezida akaba yarabivuze ubwo yasubizaga ku birebana n’itsindwa ry’urubanza rya Ho.

‘‘Nta shiti, ni icyaha kuba yarakiriye amafaranga kuva muri sosiyete y’amahanga. Ayo mafaranga ni ayiki? Icyo cyaba ari icyaha kandi yazabiryozwa.’‘

Perezida kandi akaba yarongeyeho ko, icyemezo cy’Urukiko rwo muri New York cyizanagena niba Minisitiri ari umwere cyangwa atari we, kandi natwe tugiye kwikorera iperereza’.

Kandi bikaba bivugwa ko na Perezida ubwe yaba yarakiriye impano na za kado yahawe na Ho, ubwo yarakimara kwegukana instinzi y’amatora y’umwaka wa  2016.

Urukiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahamije ibyaha 7 bifitanye isano na ruswa uwitwa Patrick Ho Chi Ping, umugabo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, FBI, rwashinjije guha ruswa y’amadolari 500,000$ (Miliyari 1,8 y’Amashilingi) minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, nk’uko byatangajwe na The Straits Times. Ni ruswa bivugwa ko yahawe ubwo yari umuyobozi w’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Bwana Ho w’imyaka 69, wahoze ari umunyapolitiki muri Hong Kong kuri uyu wa Gatatu, itariki 05 Ukuboza nibwo yahamijwe icyaha cyo kurenga ku itegeko rirwanya ibikorwa bya ruswa mu mahanga rizwi nka Foreign Corrupt Practices Act (FCPA). Yashinjwaga kuba yarahaye ruswa ndetse n’impano Perezida Museveni ngo azashyigikire Ikigo kiri kuzamuka gikora mu bijyanye n’ingufu cyo mu Bushinwa cyitwa CEFC China Energy.

CNN ikaba yatangaje ko Ho wahakanye ibyaha aregwa, azakatirwa kuwa 15 Werurwe, aho ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 20. Umunyamategeko wa leta muri Manhattan, Geoffrey S. Berman yavuze ko Patrick Ho ahamwa n’icyaha cyo gupanga kwishyura miliyoni za ruswa ku bayobozi bo mu mahanga nka Chad na Uganda, mu rwego rwo gushakira amasoko iki kigo cyo mu Bushinwa gifite umutungo ubarirwa muri za miliyari z’amadolari.

Ho ngo akaba yarakuye amafaranga muri banki yitwa HSBC yo muri Hong Kong, akayanyuza kuri Deutshe Bank muri New York agakomereza kuri konti y’Umuryango utegamiye kuri leta (ONG) wa minisitiri Kutesa muri imwe muri banki z’ubucuruzi muri Uganda.

FBI kandi ishinja Cheikh Gadio wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuba yaragiriye Patrick Ho inama yo guha bituga ukwaha perezida wa Tchad kugirango bazahabwe isoko ryo gucukura peteroli. Iki kirego ariko cyo cyateshejwe agaciro.

2018-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye

Bobi Wine yamaganye ibikorwa by’ubugome ndengakamere Polisi  ya Uganda yakoreye  Kizza Besigye

Ubwanditsi 05 Nov 2019
Uko Museveni, Kayumba na Rudasingwa bakina umukino w’ubucabiranya bigira nyoni nyinshi

Uko Museveni, Kayumba na Rudasingwa bakina umukino w’ubucabiranya bigira nyoni nyinshi

Ubwanditsi 12 Jul 2019
FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo

RUSHYASHYA 13 Nov 2025
– Akumiro!  Uganda yahindutse intara ya RNC

– Akumiro! Uganda yahindutse intara ya RNC

Ubwanditsi 22 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intsinzi ngari eshanu za Kagame mu by’ubukungu
UBUKUNGU

Intsinzi ngari eshanu za Kagame mu by’ubukungu

Ubwanditsi 09 Jan 2020
RDC: Inyeshyamba za CNRD ziyomoye kuri FDLR zirashinjwa kwiba abaturage
POLITIKI

RDC: Inyeshyamba za CNRD ziyomoye kuri FDLR zirashinjwa kwiba abaturage

Ubwanditsi 23 Jan 2020
Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore
Amakuru

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Ubwanditsi 28 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru