• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma

ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma

Ubwanditsi 05 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Abenshi mu baturage batuye i Goma, mu murwa w’intara ya Kivu ya Ruguru, baravuga ko bafite ubwoba bwinshi kubera ko inyeshyamba za M23 zaba ubu zigamije kuzingira uyu mujyi ugasigara mu minwi yawo nta kintu kiwugeramo kugirango ingabo za DRC n’abambari ba FARDC biyirukanemo
Kuva M23 yongera kubura intwaro nta nyota yo gufata Goma yigeze igaragaza bisobanura ko yibitseho ibanga nk’irya Muvara, bisobanura ko kutagaragaza ubushake bwo gufata umujyi wa Goma nyuma yo kugera mu duce turi hafi yayo mu majyaruguru nka Kibumba, ahubwo igakomeza kugana mu burengerazuba igafata Kitchanga na Masisi, vuba aha uyu mutwe wagaragaje guhindukira ugaruka iburasirazuba hafi ya Sake
Abahanga mu bya gisirikare  bakurikiranye iyi mirwano, mbere bavuze ko M23 yaba igamije gufata inzira zose z’ubutaka zerekeza i Goma maze “ikaniga” uyu mujyi ntubashe kugeramo ibikoresho biremereye bya gisirikare, n’ibiribwa kuri rubanda, maze “ugafatwa nta mirwano ikomeye” nk’uko bamwe babivuze.
Nyuma y’inama y’abaminisitiri yateranye mu mpera z’icyumweru dusoje, minisitiri w’ingabo wa DR Congo, Jean-Pierre Bemba, yatangaje ko inyeshyamba za M23 “zikomeje kongera abarwanyi n’ibikoresho ngo zikomeze ibitero”, nk’uko byaharutsweho na televiziyo y’igihugu RTNC.
Imirwano ikomeye imaze iminsi muri Teritwari ya Masisi no mu bice byegereye Sake ni nko mubirometero 25 km mu burengerazuba bwa Goma, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga nk’uko ibinyamakuru muri ako gace bibitangaza.
Abategetsi ba DR Congo bashimangira ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda muri iyi mirwano, bigahabwa umugisha n’abiyita inzobere za UN, ibyo ubuyobozi bw’ U Rwanda bubihakana bwivuye inyuma ko ntaho bahuriye n’ibibazo bya RDC
Ko ingabo za leta ya Kongo zikorana n’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda n’ingabo z’u Burundi, ibyemejwe nabyo n’inzobere za ONU, ibyo Kinshasa na Gitega nabo bahakana.
Imirwano ikaze cyane imaze iminsi muri Teritwari ya Masisi no mu bice byegereye Sake ni nko mu birometero 25 mu burengerazuba bwa Goma, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga nk’uko ibinyamakuru muri ako gace bibitangaza.

Ubu rero M23 ivuga ko igenzura aga-centre ka Shasha kari ku muhanda mukuru wa Goma – Sake – Minova – Bukavu bityo akaba ntakintu cyava muri utu duce ngo cyerekeze mu mujyi wa Goma.

Ubusanzwe, Goma ni umujyi uri ku kiyaga cya Kivu, ibiribwa biwugeramo hejuru ya 90% biva muri Teritwari ziyizengurutse nka Rutshuru na Masisi, byinjiriye ku mihanda mikuru ine.

Umutwe wa M23 uravuga ko ugenzura ibice bikikije Sake, ndetse Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC rifite M23 mu nsingano zaryo, yagaragaye ku mashusho avuga ko kuwa gatanu ingabo ze zafashe Shasha, kandi zizengurutse Sake.

Umutwe wa M23 uvuga ko ugamije kubuza kugeza ibikoresho bya gisirikare ku ihuriro ry’ingabo za leta n’imitwe bifatanyije bivuye i Bukavu aho ntwaro n’ibikoresho bya gisirikare biremereye kenshi bigera ku mujyi wa Goma binyuze mu nzira y’ubutaka cyangwa iy’indege.

Ubuzima bw’abaturage bukomeje kujya mu kaga bitewe nuko inzira ya Goma – Sake – Shasha – Minova – Bukavu ariyo yonyine yari isigaye y’ubutaka icamo ibiribwa biva mu bahinzi bijya ku isoko rya Goma.

Abaturage bo kuri Goma bamwe bavuga ko “Ibishyimbo, ibirayi, imboga, isombe, ifu y’ubugari, imbuto, amata, inyama n’ibindi byinshi biva za Masisi, za Minova, za Kitchanga, ubu byaragabanutse kandi impunzi ni nyinshi, ibiciro byahise bizamuka, ibintu bimeze nabi cyane.”

Patrick Kalemba utuye mu mujyi wa Goma yabwiye BBC ko kuva bumvise amakuru ko M23 yaba yafashe umuhanda wa Sake – Minova bagize ubwoba bwinshi kuko niyo nzira y’ibicuruzwa yonyine yari isigaye.

Inzira ebyiri zaba zisigaye ku mujyi wa Goma, ni inzira yinjira mu Rwanda, hamwe n’inzira y’ikiyaga cya Kivu ikoresha amato, hamwe n’ikibuga cy’indege cya Goma.

Ubutegetsi bwa Kongo bamwe bati “Burakubita ibipfukamiro hasi se, Abahunga baraca I Rubavu se?, Harakorwa iki?”

Reka tubitege Amaso ngo “aberaho kubona”

2024-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikigo Inovos Ltd gikora impapuro z’isuku zifashishwa mu Mihango y’abari n’abategarugori (Tamu Sanitary Pads) cyahize ibindi mu Marushanwa yo gutanga Serivisi inoze

Ikigo Inovos Ltd gikora impapuro z’isuku zifashishwa mu Mihango y’abari n’abategarugori (Tamu Sanitary Pads) cyahize ibindi mu Marushanwa yo gutanga Serivisi inoze

Ubwanditsi 28 Feb 2022
Stéphanie Frappart yabaye umugore wa mbere usifuye hagati mu mikino y’igikombe cy’Isi, Morocco isohoka mu itsinda iyoboye

Stéphanie Frappart yabaye umugore wa mbere usifuye hagati mu mikino y’igikombe cy’Isi, Morocco isohoka mu itsinda iyoboye

Ubwanditsi 02 Dec 2022
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe

Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe

Ubwanditsi 08 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Rusesabagina yaciye mu ryahumye Uwitwa Shokare Nakpodia ufite foundation yitwa Dream Week, amugira umutumirwa
INKURU NYAMUKURU

Uko Rusesabagina yaciye mu ryahumye Uwitwa Shokare Nakpodia ufite foundation yitwa Dream Week, amugira umutumirwa

Ubwanditsi 10 Jan 2020
Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka – Raporo ya ICGLR
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka – Raporo ya ICGLR

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze
Amakuru

Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Ubwanditsi 02 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru