• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Umugore wa Muhoozi Kainerugaba na murumuna we, bakaba n’abakobwa ba Sam Kuteesa banyereje asaga miliyari 6,4 z’amashilingi ya Uganda

Umugore wa Muhoozi Kainerugaba na murumuna we, bakaba n’abakobwa ba Sam Kuteesa banyereje asaga miliyari 6,4 z’amashilingi ya Uganda

Ubwanditsi 07 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Raporo yashyizwe hanze na Minisiteri y’imari mu gihugu cya Uganda igaragaza ko amafaranga asaga miliyari 6,4 z’amashilingi ya Uganda yanyerejwe nyuma yaho ikigo cy’ubucuruzi cyanditse kuri Charlotte Kainerugaba na Ishta Muganga cyahawe amafaranga kugirango kigure imashini zifashishwa n’abarwayi mu guhumeka, ariko bikarangira bishyuwe imashini ntiziboneke. Aba bakobwa bombi ba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wicyo gihugu cya Uganda ariwe Sam Kuteesa, umwe ni umugore w’umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Usibye abana babo, Perezida Museveni na Sam Kuteesa nabo bavuzwe cyane muri ruswa yaciye ibintu aho bari bahawe ibihumbi 500 na Chi Ping Patrick Ho kugirango abo bayobozi bazafashe sosiyeti yo mu bushinwa CEFC ChinaEnergy Company Limited kubona isoko muri icyo gihugu.

Tugarutse kuri Natasha n’umugore wa Muhoozi Kainerugaba, ntabwo ari abavandimwe n’abakobwa ba Kuteesa gusa, ahubwo basangiye na sosiyeti yitwa Silverbacks Pharmacy Ltd, icuruza imiti n’ibikoresho bikenerwa kwa muganga, bakaba barayishinze mu mwaka wa 2004.

Tariki ya 6 Gicurasi 2020, nibwo Silverbacks Pharmacy limited , yabonye isoko ryo kuzana imashini zifasha abarwayi guhumeka mu bitaro bya Mulago na Entebbe kubera icyorezo cya Covid19 baza kwishyurwa amafaranga yose ariko kugeza n’uyu munsi ntabikoresho biragemurwa nkuko byakozwe n’itsinda ry’abagenzuzi. Usibye no kuba izo mashini zitaragezwa mu bitaro, iryo tsinda kandi ryagaragaje impungenge kubera ibiciro biri hejuru cyane. Mu bihe byashize iyo sosiyete yari yagemuye imashini 13 kuri icyo giciro ariko ubu ikaba yagombaga kuzana imashini ebyiri gusa. Ibi biri kuba mu gihe abarwayi bakeneye imashini mu bitaro bya Mulago bamerewe nabi cyane.  Ibi byarakaje cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, aho umunyapolitiki Cyiza Besigye aho yavuzeko abakobwa ba Sam Kutesa bitwaje icyorezo cya Covid19 bakishyurwa amafaranga y’umurengera nta n’ibikoresho bazanye.

Besigye yagize ati “ Abizerwa muri NRM/M7 bungukiye muri covid 19, Abagande bahura n’ikibazo cy’ubuzima n’ubukungu, abanyeshuri baraheze mu rugo kuva muri Werurwe….abarimu benshi badahembwa kuva Guma mu Rugo yatangira, ishoramari rito ryarahagaze…”

Gen Kainerugaba akibona aya magambo yibasiye Kiiza Besigye amusaba gufasha umugore we hasi, Besigye yamushubije ko ibyo yagaragaje Atari ibye, ahubwo ari ukuri kuri muri raporo yatangajwe na Giverinoma ya Uganda.

2020-12-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda batuye muri Australia bamaganye inkuru yanditswe na ABC news ko ari intasi z’u Rwanda

Abanyarwanda batuye muri Australia bamaganye inkuru yanditswe na ABC news ko ari intasi z’u Rwanda

Ubwanditsi 15 Sep 2019
Intambara ishobora kongera kurota mu Burundi

Intambara ishobora kongera kurota mu Burundi

Ubwanditsi 29 Oct 2018
Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Ubwanditsi 12 Feb 2018
Ndimbati yagizwe ambasaderi w’uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga rwa Sky Drop Industries

Ndimbati yagizwe ambasaderi w’uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga rwa Sky Drop Industries

Ubwanditsi 28 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Min Philbert yahaye inkwenene abayobozi bafungirana internet ngo idashira
IKORANABUHANGA

Min Philbert yahaye inkwenene abayobozi bafungirana internet ngo idashira

Ubwanditsi 23 Nov 2017
As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1
Amakuru

As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

Ubwanditsi 18 Sep 2021
CNLG irasaba Abanyarwanda kwitabira ibiganiro byo kwibuka
POLITIKI

CNLG irasaba Abanyarwanda kwitabira ibiganiro byo kwibuka

Ubwanditsi 07 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru