• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Hari icyo FPR yakoze kihishe abayibanjirije-Tito

Hari icyo FPR yakoze kihishe abayibanjirije-Tito

Ubwanditsi 27 Dec 2017 POLITIKI

Senateri Tito Rutaremara atangaza ko hari ibanga ryakoreshejwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi nka kimwe mu byihishe ubuyobozi bwabayeho mu Rwanda kuva rubonye ubwigenge kugeza mu 1994, ku ikubitiro harimo kugira impamvu nyakuri, imiyoborere n’imigabo n’imigambi.

Mu gihe Umuryango FPR-Inkotanyi ubwo wizihizaga imyaka 30 umaze, Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru  yagiranye ikiganiro kihariye na Senateri Tito Rutaremara, avuga ko hari ibanga mu miyoborere ryakoreshejwe na FPR-Inkotanyi nka kimwe mu byihishe ubuyobozi bwabayeho mu Rwanda kuva rubonye ubwigenge kugeza mu 1994.

Avuga ko nta banga ridasanzwe usibye kubanza kugira impamvu ituma ubohora igihugu, ukamenya impamvu z’ukuri buri wese yabona z’uko igihugu kimeze kandi ukagenda uzishakira politiki yo kuzirangiza, ari byo umuntu yakwita imigabo n’imigambi y’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Tito agira ati “Icyo twarushije abandi nka RPF-Inkotanyi, ni ukugira impamvu nyakuri, tugira umurongo wa Politiki muzima kandi mwiza urangiza ibibazo igihugu gifite, tugira Imana tugira n’abayobozi beza kuko iyo tutabagira ntitwari kubigeraho. Ni icyo cyonyine twarushije ubuyobozi bwari buriho mbere ya 1994”.

Tito kandi anagaruka yerekana zimwe mu mpamvu nyakuri zavuzwe hejuru zatumye RPF yiyemeza kubohora u Rwanda, atanga ingero z’uko igihugu cyari kibuze ubumwe kuko hari abari barahunze kimwe n’abari barasigaye mu gihugu imbere kuko batabanaga. Yongeraho iby’amoko y’Abahutu, Abatutsi, Abanyenduga n’Abakiga byagaragazaga ko ubwo bumwe bwari bubuze, ndetse n’ubukene mu banyarwanda bwagaragariraga buri wese.

Atangaza ko Abanyarwanda batishyiraga ngo bizane basa n’abafungiranye batabona impapuro zo kugenda, batava muri komini ngo bage mu yindi, hakaza impamvu z’imiyoborere myiza, iza ruswa, kwiga, ubona nta n’ubwigenge, ibyo n’ibyo FPR-Inkotanyi yubakiyeho imigambi.

Tito avuga ko nyuma y’imyaka 30 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse ndetse ukaza kugera kuri byinshi birimo no kubohora igihugu ukanagiteza imbere ku buryo butangaza n’amahanga, ko ibyo byose iyo FPR itizera ko byashobokaga kugerwaho, itari no kwirirwa ibikora kuko ari ibintu abantu bari bafite mu gitekerezo ko bigomba kugerwaho kandi hagombaga gushakwa imbaraga zose kugira ngo ibyo yifuzaga bigerweho.

Tito agira ati “Twari RPF-Inkotanyi yari ifite igitekerezo ishaka n’imbaraga kugira ngo ibyifuzo byayo bigerweho. Buriya abantu bose babohora igihugu baba bazi ko bafite imbaraga zo kugera kuri iyo ntego naho ubundi bazi ko batazifite bakekeranya nta cyo bakora, yewe nta n’icyo bageraho”.

Mu kiganiro anafata umwanya wo gusubiza ku banyamahanga badashimishwa n’ukunyurwa kw’abanyarwanda nyuma y’ibyo byose RPF-Inkotanyi yabagejejeho mu myaka 23 imaze kubohora u Rwanda, avuga ko babiterwa no kuba hari bamwe badakunda u Rwanda cyangwa babanye na Leta zabanje, icyakorwa cyose kiza bakaba batakemera, abandi bakumva ko umunyafurika adakwiye kugira igitekerezo ke, adakwiye kwigenga mu bitekerezo kandi atanakwiye kwishyira ngo yizane.

Mu rwego rwo guhangana nabyo, Senateri Tito ahamagarira Abanyarwanda kubikumira kuko bafite umurongo wabo wa politiki, abayobozi bayobora bakamenya ko bagomba gukorera abaturage kandi nabo bakabibonamo, hakabaho no guhora bashaka icyabateza imbere, ibyo bafite bagaharanira kongeraho ibindi.

Mu rugamba rwo gukomeza guteza imbere Abanyarwanda, Tito anagaruka ku munyarwanda wifuzwa mu myaka 30 iri imbere kandi agendeye ku kerekezo u Rwanda rwerekezamo cya 2050, avuga ko na n’ubu umunyarwanda atarabohoka byifuzwa kuko hakiri intambara yo kumubohora.

Agira ati “Muri iyo myaka hifuzwa Umunyarwanda utagifite ubujiji, ubukene, ufite aho yivuza indwara zose kandi ufite aho umwana yiga ibyo ashaka kandi ashoboye, umunyarwanda ashobora gukora umwaka cyangwa 2 akabasha kureba aho aruhukira yifuza hose, aho ni ho azaba abohotse”.

2017-12-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”

Perezida Kagame mu guharanira Amahoro ni Indashyikirwa “Emir wa Qatar”

RUSHYASHYA 21 Nov 2025
Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

Ishyaka Green Party Riramagana ibyatangajwe na Général Kayumba Nyamwasa.

Ubwanditsi 30 Mar 2017
Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Amakuru twacukumbuye ku buryo buhagije, arahamya ko kimwe mu bikomerezwa bya FDLR, Gen. Appolinaire Hakizimana alias Poète, atagihumeka umwuka w’abazima

Ubwanditsi 03 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi
ITOHOZA

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Ubwanditsi 12 May 2017
Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana
Mu Mahanga

Ngororero: Abanyeshuri 1691 basobanuriwe uburenganzira bw’umwana

Ubwanditsi 01 Mar 2016
Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza
Amakuru

Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza

Ubwanditsi 14 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru