• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ubushinjacyaha bwahagaritse kujuririra icyemezo cyo kurekura abo kwa Rwigara

Ubushinjacyaha bwahagaritse kujuririra icyemezo cyo kurekura abo kwa Rwigara

Editorial 09 Jan 2019 POLITIKI

Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bwahagaritse kujuririra icyemezo cyo kurekura Diane Shima Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara.

Ku wa 6 Ukuboza nibwo Urukiko Rukuru rwagize abere Rwigara na nyina Mukangemanyi, ku byaha baregwaga birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Icyo gihe umucamanza yanzuye ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze, ko ku birego byose “urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite.” Yakomeje agira ati “rukaba rwemeje ko abo bamaze kuvugwa ari abere.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’iminsi mike bagizwe abere, Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yavuze ko Ubushinjacyaha buzajuririra icyemezo cy’urukiko cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yatangarije The NewTimes, ko bahagaritse kujuririra uriya mwanzuro nyuma yo kubigirwamo inama n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Ati “Twajuriye nk’Ubushinjacyaha ariko Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yadutegetse kudakomeza akoresheje ububasha ahabwa n’Itegeko Nshinga, rero twafashe umwanzuro wo guhagarika ubujurire”.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yahamije ko koko babujije ubushinjacyaha gukomeza iby’ubu bujurire kuko guverinoma irajwe ishinga no gushyira umutungo w’igihugu mu bindi bikorwa.

Ati “Ibyo urukiko rwemeye birahagije mu bihe nk’ibi. Hari ibindi bifite akamaro byakoreshwamo umutungo w’igihugu kurusha gukomeza ubu bujurire.”

Ingingo ya 145 y’Itegeko Nshinga ryatowe mu 2003 rikavugururwa mu 2015, ivuga ko mu byerekeranye no gukurikirana ibyaha, Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze agena politiki rusange kandi ashobora, mu nyungu rusange, guha Umushinjacyaha Mukuru amabwiriza yanditse amutegeka cyangwa amubuza gukurikirana.

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017. Ni urubanza rwaciwe rumaze umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13.

Diane Rwigara yishimanye n’abo mu muryango we amaze kugirwa umwere n’urukiko

Byari ibyishimo kuri Mukangemanyi Adeline Rwigara ubwo yagirwaga umwere

2019-01-09
Editorial

IZINDI NKURU

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Editorial 07 Aug 2024
Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

Editorial 17 Sep 2018
Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma,  yapfuye ahagaze

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Editorial 10 Oct 2017
Ishyaka PL rirashishikariza abayoboke bayo  babyifuza gutanga  kandidatire zabo mu matora y’Abadepite .

Ishyaka PL rirashishikariza abayoboke bayo babyifuza gutanga kandidatire zabo mu matora y’Abadepite .

Editorial 11 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi
INKURU NYAMUKURU

Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Editorial 30 Mar 2019
Uganda : Amafaranga Obong yari  kuzashyinguranwa  akayaha Imana  nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero
Mu Rwanda

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Editorial 12 Jan 2017
Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura ibyaha
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura ibyaha

Editorial 09 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru