• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ubwanditsi 01 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo muri Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur, ingabo z’u Burundi zubahirizaga amahoro n’umutekano aho muri Somalia, ntizizakomeza ubwo butumwa kuva kuri iyi tariki 01/01/2025.

Nta bisobanuro Minisitiri Abdulkadir Nur yatanze, gusa hari hamaze iminsi ukutumvikana hagati y’u Burundi na Somalia ku bijyanye n’umubare w’abasirikari b’Abarundi bagomba kuguma muri Somalia.

Ubusanzwe, Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe wari usanganywe abasirikari babarirwa mu bihumbi makumyabiri(20.000) bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, barimo hafi 5.500 b’Abarundi.

Somalia rero yaje gusaba ko abasirikari b’amahanga bari muri icyo gihugu bagabanuka, bagasigara ari 12.000 gusa, barimo 1.041 bakomoka mu Burundi.

Kugabanya cyane umubare w’abasirikari babwo muri Somalia, uBurundi bwabibonyemo kudaha agaciro “akazi gakomeye” ingabo z’ Abarundi ngo zakoze muri Somalia mu myaka 17 zari zimazeyo. Leta y’uBurundi ivuga ko uwo mubare ugabanyijwe byashyira ubuzima bw’abasirikari babwo mu kaga, kuko batabasha kirwanaho uko bikwiye mu gihe al Shabab yaba ibacanyeho umuriro.

Nubwo Leta ya Somalia nta bisobanuro yatanze ku igabanuka ry’umubare w’abasirikari bakomoka mu Burundi, abasesenguzi bakunze kunenga ubushobozi bwabo mu guhangana n’inyeshyamba zikomeye za Al Shabab, dore ko banapfushije abasaga 1.000, abatabarika bagakomereka, abandi bagafatwa mpiri mu gihe bari bamazeyo. Ibyo ubibona neza iyo ugeze mu irimbi rya Mpanda abiciwe muri Somalia bashyinguyemo, hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura.

Abasirikari b’Abarundi bari muri Somalia kandi banafatiwe kenshi mu cyuho cya ruswa, kugirango borohereze Al Shabab mu bikorwa byayo by’iterabwoba, nk’uko byagiye bivugwa mu byegeranyo by’imiryango nterankunga, ndetse no mu buhamya bwa bagenzi babo bakomoka mu bindi bihugu, nka Uganda, Djibouti, Kenya na Ethiopia.

Abo basesenguzi bavuga kandi ko Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe utashimishijwe n’amajwi yakomeje gushinja ibikomerezwa muri Leta y’uBurundi kunyereza amafaranga yagenewe abasirikari bari mu butumwa muri Somalia, bigatuma abo basirikari batitanga uko bikwiye. Imibare yerekana ko buri gihembwe uBurundi bwagenerwaga miliyoni 18 z’amadolari y’Amerika, kubera ubutumwa ingabo zabwo zarimo muri Somalia.

Mu mwaka wa 2020 nabwo umubare w’abasirikari b’uBurundi wari ugiye kugabanywa cyane, ariko ntuma yo gitakamba icyemezo kirasubikwa.

Hari amakuru avuga ko abasirikari b’uBurundi bavuye muri Somalia bazahita boherezwa gutabara bagenzi babo bugarijwe ku rugamba mu burasirazuba bwa Kongo, doreko muri iki gihe umutwe wa M23 urushaho kwirukana ingabo za Leta ya Kongo n’abazishyigikiye mu turere twinshi kandi dukomeye cyane. Amakuru ava ku rugamba arahamya ko ubu umujyi wa Goma wugarijwe .

Mu ntambara ya Kongo, Perezida Evariste Ndayishimiye n’ibyegera bye naho bahakura agatubutse, bahabwa n’umufatanyabikorwa we Tshisekedi, ariko abarikari bagahabwa inticantikize. Abatabarika bamaze kuhasiga agatwe, abanze kwiyahira.muri iyo ntambara baherutse gukatirwa ibihano biremereye.

Somalia ni kimwe mu bihugu bigize Umunyamuryango w’Uburasirazuba bw’Afrika. Kuba rero uBurundi bwaraciye inyuma abandi banyamuryango, bukajya kugirana amasezerano rwihishwa na Kongo, kandi Kongo yari imaze kwirukanga izindi ngabo z’uwo muryango zari zaroherejwe gufasha kugarura amahoro muri icyo gihugu, byafashwe nk’ubugambanyi. Ibi nabyo hari abasesenguzi basanga biri mu byatumye ingabo z’uBurundi zitakarizwa icyizere muri Somalia.

2025-01-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube

Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon Mukabalisa

Abanyarwanda n’ubu baracyagaragaza ko 2017 itinze kugera- Hon Mukabalisa

Ubwanditsi 07 Dec 2016
Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura

Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Ubwanditsi 27 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo
Amakuru

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Ubwanditsi 22 Aug 2023
Amavugurura atunguranye mu gisilikare cya Musevani
ITOHOZA

Amavugurura atunguranye mu gisilikare cya Musevani

Ubwanditsi 10 Jan 2017
Kirehe: Abahoze ari abanyabyaha bitandukanye n’inzererezi  biyemeje kubireka no gufasha abandi kubivamo
Mu Mahanga

Kirehe: Abahoze ari abanyabyaha bitandukanye n’inzererezi biyemeje kubireka no gufasha abandi kubivamo

Ubwanditsi 04 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru