• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwirinda amakosa nk’ay’abayobozi baherutse kwegura

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwirinda amakosa nk’ay’abayobozi baherutse kwegura

Ubwanditsi 17 Feb 2020 POLITIKI

Perezida Kagame agendeye ku makosa abaminisitiri batatu baherutse kwegura bakoze, yasabye urubyiruko kwirinda imico mibi irimo ruswa kuko igira inyungu zitaramba.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2020 mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro.

Nyuma yo kugaruka ku makosa yakunze kuranga abayobozi mu nzego zitandukanye by’umwihariko abaminisitiri batatu baherutse kwegura, Perezida Kagame, yegereye igice urubyiruko arusaba ko mu buryo bushoboka bwose rukwiye kwirinda amakosa nk’ayo abo bayobozi bakoze.

Ati “Icya mbere muzareke kwiga imico mibi y’aba bantu navugaga. Uko mufata inshingano mu gihugu cyanyu ndabasabye mwirinde imico mibi. Imico mibi igira inyungu ariko inyungu z’imico mibi ntabwo iramba ibaho igihe gitoya igahinduka ibibazo nyuma.”

Perezida Kagame yasobanuye impamvu Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Evode Uwizeyimana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac beguriye rimwe ku itariki 6 Gashyantare 2020 na Minisitiri Dr. Diane Gashumba asaba urubyiruko kwirinda amakosa nk’ayo bakoze.

Uwizeyimana yazize gusagarira umugore wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abantu mu nyubako imwe y’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, Dr Munyakazi akekwaho kwakira ruswa ngo ashyire mu myanya ya mbere kimwe mu bigo by’amashuri naho Dr Diane Gashumba yabyeshye umukuru w’igihugu ku bijyanye n’uburyo igihugu cyiteguye kurwanya coronavirus.

Yabwiye urwo rubyiruko ko iyo ari imwe mu mpamvu yatumye barutumira mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, kandi ko bazumva n’ibitekerezo byabo ku cyerekezo cy’igihigu.

Ati “Abato ndeba aha ngaha ntimukabe nka bariya batumva. Muhere kare ntimutegereze. Twahora twigaragura muri ibi bintu bitagira aho bigarukira na ryari […] haracyari kare kumenya ishingano, gukura, kumva ingamba z’iterambere ku gihugu cyacu. U Rwanda ruzabaho gusa nidushobora gukora ibikorwa mu buryo butandukanye.”

Umwiherero uteraniyemo abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta n’ibigo biyishamikiyeho, ab’ibigo byigenga n’iby’ubucuruzi, abavuga rikijyana n’abandi.

2020-02-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umushoferi wa Bobi Wine yarashwe arapfa

Umushoferi wa Bobi Wine yarashwe arapfa

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yemerenywa na Tanzania yafunze umunyamakuru ufite ubwenegihugu bwa Afrika y’Epfo

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yemerenywa na Tanzania yafunze umunyamakuru ufite ubwenegihugu bwa Afrika y’Epfo

Ubwanditsi 13 Nov 2018
William Gelling wari Ambasaderi w’u Bwongereza yasezeye Perezida Kagame

William Gelling wari Ambasaderi w’u Bwongereza yasezeye Perezida Kagame

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Rwanda Day: Kagame yasabye urubyiruko kutigana ibibi biba mu mico y’amahanga

Rwanda Day: Kagame yasabye urubyiruko kutigana ibibi biba mu mico y’amahanga

Ubwanditsi 25 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere
IKORANABUHANGA

Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere

Ubwanditsi 06 Sep 2019
Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda
Amakuru

Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2021
Uvira: Abarundi n’Abanyarwanda bafunze bashinjwa ubunyeshyamba baratabaza
ITOHOZA

Uvira: Abarundi n’Abanyarwanda bafunze bashinjwa ubunyeshyamba baratabaza

Ubwanditsi 07 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru