• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa- Andrew Mwenda

Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa- Andrew Mwenda

Ubwanditsi 14 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Guverinoma ya Uganda iremeza ko u Rwanda rwakumiriye itumizwa ry’ibicuruzwa muri Uganda mu gihe hakomeje kumvikana umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Werurwe 2019 niwe watangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yafatiye embargo ibicuruzwa byose bituruka muri Uganda.

Mu gihe bivugwa ko urujya n’uruza rw’amamodoka ku mupaka rwari ruherutse gusubukurwa, Minisitiri Sam Kutesa mu itangazo rigenewe itangazamakuru yavuze ko ibicuruzwa biturutse muri Uganda bijya mu Rwanda bitari kwemererwa kwinjira.

Ati: “Ikiri kuba ni uko ibyoherezwa na Uganda mu Rwanda byabujijwe n’abayobozi b’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko Abayobozi b’u Rwanda bari kwemerera gusa kwinjira amakamyo arimo ibicuruzwa binyura mu Rwanda bijya muri Congo n’ahandi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda kandi aravuga ko ibicuruzwa bivuye mu Rwanda n’amakamyo afite ibirango by’u Rwanda nabyo bitemererwa kuva mu Rwanda bijya muri Uganda.

Ababikurikiranira hafi bakaba bagaragaza impungenge z’ingaruka ku bukungu bw’ibi bihugu byombi.

Ni mu gihe imibare igaragaza ko Uganda yoherezaga mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 250 z’Amadolari buri mwaka, mu gihe u Rwanda rwo rwoherezayo ibifite agaciro ka miliyoni 16 z’Amadolari.

Minisitiri Kutesa akaba avuga ko mu rwego rwo gukomanyiriza ibicuruzwa biva muri Uganda, guverinoma y’u Rwanda yatangije uburyo bw’uruhushya rwo kohereza ibicuruzwa ku bashaka kohereza ibicuruzwa muri Uganda.

Andrew Mwenda avuga ko Uganda yohereza mu Rwanda ibicuruzwa bya miliyoni 250 z’amadolari ku mwaka. U Rwanda rwoherezayo ibya miliyoni 16 z’amadolari. Uganda ifite abaturage bayo 30 000 barimo inzobere n’abandi bafite ubumenyi buringaniye bakora mu Rwanda. Sosiyete zo muri Uganda zifite amasezerano abarirwa muri miliyoni z’amadolari yo kohereza ibicuruzwa na serivisi mu Rwanda, izindi zashoyeyo imari.

U Rwanda rwohereza abanyeshuri benshi kujya kwiga mu mashuri ya Uganda guhera mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza, ubwo utavuze abakererugendo basaga 150 000 bajyayo buri mwaka bakahamara igihe.

Birashoboka ko Uganda yunguka asaga miliyoni 500 z’amadolari avuye mu Rwanda, ubwo ni hafi 8.5 % by’ibyo twohereza hanze, bikaba 2.2 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu cyacu. Ayo ni amafaranga yinjira mu bahinzi b’abanya-Uganda, abacuruzi, inganda n’abandi bashoramari.

Niba icyo ari cyo cyatumye Uganda yitwara uko bimeze ku Rwanda nk’uko Museveni abigaragaza, Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa. Reba ibyabaye ubwo u Rwanda rwafungaga umupaka, abanya-Uganda bari guhomba amafaranga!

Andrew Mwenda avuga ko imyitwarire idahwitse ya Uganda igaragaza ko kuvugana neza na Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko na Kagame, bifatwa nk’ubugwari mu byegera bya Museveni.

Ati : Nyamara ntabwo bisaba gukunda u Rwanda cyangwa Kagame ngo uharanire umubano mwiza n’umuturanyi wacu mu majyepfo. Icyo bisaba ni ugukunda Uganda, abahinzi bayo, inzobere zayo, inganda zayo n’abandi bashoramari bakorera amafaranga menshi mu Rwanda.

Mwenda ati : Birashoboka ko Uganda ifite ishingiro mu byo ishinja u Rwanda ariko mu myaka maze nkora ku bibazo by’u Rwanda na Uganda nta na kimwe nabonye. Icyakora bamwe mu bashinzwe umutekano n’abandi bakwizabinyoma i Kampala bagiye bashinja ibirego byinshi Kigali ariko ntibagaragaze ibimenyetso cyangwa ngo babivuge ku mugaragaro.

Niba bafite ibyo bashinja u Rwanda bigaragara, bakabaye babyereka Guverinoma y’u Rwanda. Ndakeka ko ubwoba Museveni afitiye u Rwanda bugatuma atajya mu biganiro ahubwo burushaho gukomeza ikibazo. Inama yanjye ni uko ibihuha biteza urujijo, ibiganiro bikazana umucyo.

2019-03-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira Formula 1 ndetse ko ibiganiro biri kugenda neza

Ubwanditsi 13 Dec 2024
RDC: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zibasanze mu mirima

RDC: Inyeshyamba za FDLR zirashinjwa gushimuta abaturage 13 zibasanze mu mirima

Ubwanditsi 15 Jun 2018
RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe

RDC : Ingabo za Kayumba mu misozi miremire ya Minembwe

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Umunyamategeko Ndibwami Alain arasaba  ubuhungiro muri Canada

Umunyamategeko Ndibwami Alain arasaba  ubuhungiro muri Canada

Ubwanditsi 14 Nov 2017

2 Ibitekerezo

  1. Emmy
    March 15, 20199:49 am -

    Uyu mu Ministre areba kure pe.ndamwemeye nubundi kubana nabi numuturanyi nta cyiza bitanga ku mpande zombi atari ibihombo Economiques,sociales et Mentales.Nta neza y’umwiryane,urukundo ni rwo rwa mbere.

    Subiza
    • Nkunda Igihugu
      March 15, 20199:04 pm -

      Menya Atari Minisitiri ahubwo Ari umwanditsi akaba n’umusesenguzi Andrew Mwenda

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi
Mu Mahanga

Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Ubwanditsi 11 Aug 2016
Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.
Amakuru

Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Ubwanditsi 23 Apr 2024
Perezida Kagame niwe wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%
Mu Rwanda

Perezida Kagame niwe wongeye gutsinda amatora ku majwi 98,66%

Ubwanditsi 07 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru