• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abamotari bo muri Muhanga bahawe ubutumwa bwo gukumira ibyaha

Abamotari bo muri Muhanga bahawe ubutumwa bwo gukumira ibyaha

Ubwanditsi 02 Apr 2016 Mu Mahanga

​Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera kuri 450 bakorera mu mujyi w’akarere ka Muhanga, biyemeje kuba ijisho ry’umutekano aho bari hose, bagira uruhare mu kwicungira umutekano.

Ibi abo bamotari bibumbiye muri Cooperative de Transport de Vélos Moteurs de Muhanga (COTRAVEMOMU) babyiyemeje ku itariki 31 Werurwe mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri aka karere, ikaba yarabereye mu kagari ka Gahogo.

Umuyobozi wa COTRAVEMOMU, Nshimiyimana Eric yabwiye bagenzi be ati:”Umutekano uri mu gihugu cyacu ni wo utuma dukora uyu mwuga nta nkomyi. Tugomba rero kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.”

Yakomeje agira ati:”Kugira ngo iyi ntego tubashe kuyigeraho tugomba ubwacu kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko, kandi tugaha Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’abantu bagikoze cyangwa abafite imigambi yo kugikora.”

Nshimiyimana yasabye bagenzi be kudakorera ku jisho agira, ati:”Kutubahiriza amategeko y’umwuga wacu biteza impanuka mu muhanda, kandi tujye twibuka ko iyo ibaye idatoranya, naho kuyubahiriza biri mu nyungu zacu n’abandi bakoresha umuhanda.”

Yagize kandi ati:”Polisi y’u Rwanda ntiyabona umupolisi ishyira ahantu hose. Buri wese ku rwego rwe akwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano kuko ari wo musingi w’iterambere rirambye.”

Mu izina rya bagenzi be, Nshimiyimana yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye, kandi ayizeza ko ibyo basabwe bazabishyira mu bikorwa.

Mu kiganiro n’abo bamotari, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Claver Kayihura yababwiye, ati:” Bamwe muri bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge nk’urumogi kuri moto zabo, abandi muri bo bakaba bajya bafatwa bahetse abagenzi babifite. Mwe mukwiye kubyirinda kandi mujye muha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora.”

Yakomeje ababwira ati:” Igihe mutwaye umugenzi mukwiye kurangwa n’ubushishozi kugira ngo hato mudatwara umuntu ugiye gukora ibyaha cyangwa ufite ibintu bitemewe n’amategeko, kandi igihe mutahuye ko uwo mutwaye ndetse n’undi muntu wese ufite ibintu bitemewe cyangwa ugiye gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe.”

IP Kayihura yabwiye abo bamotari ko bakwiye kwirinda gutwara moto ku muvuduko urenze utegetswe, guheka umugenzi urenze umwe, gutwara moto basinze, kuvugira kuri terefone no kwandika ubutumwa bugufi batwaye moto.

Yabasabye gukomeza kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha aho biva bikagera.

RNP

2016-04-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Talon wa Benin

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Talon wa Benin

Ubwanditsi 29 Aug 2016
Kongo yataye muri yombi abakekwaho kwica abantu 890

Kongo yataye muri yombi abakekwaho kwica abantu 890

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Bane bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Bane bafashwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Ubwanditsi 15 Sep 2016
Iyangirika ry’umuhanda uhuza u Rwanda na Uganda ryahagaritse urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga

Iyangirika ry’umuhanda uhuza u Rwanda na Uganda ryahagaritse urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga

Ubwanditsi 21 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?
Amakuru

Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?

Ubwanditsi 10 Sep 2020
Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano
Mu Mahanga

Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru basabye abaturage ba Musanze ubufatanye ku mutekano

Ubwanditsi 10 Nov 2016
Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura
Amakuru

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

RUSHYASHYA 02 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru