• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri village urugwiro kuwa gatanu tariki ya 09/12/2016

Ubwanditsi 13 Dec 2016 Mu Mahanga

None kuwa Gatanu, tariki ya 09 Ukuboza 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye yifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2017 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, nawe yifuriza Abagize Guverinoma Umwaka w’Amahoro n’Amahirwe wa 2017.

1. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko n’abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko, bose hamwe bakaba 62.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryemerera ifungurwa ry’agateganyo ry’abafungwa 814 bujuje ibisabwa n’Itegeko No 30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 11 Ugushyingo 2016.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo gukwirakwiza amazi n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’Isuku n’Isukura n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki yo kurwanya uburara n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa mu myaka y’ingengo y’imari 2016/2017 – 2020/2021.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Inkambi/Center y’Igororamuco mu Karere ka Nyamagabe.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje ibiciro bishya bya Serivisi z’Ubuvuzi ku bakoresha Ubwishingizi mu kwivuza ku buryo bukurikira: – Mu mavuriro ya Leta, RAMA yongereyeho 25% ku biciro bisanzweho; – Ku bwishingizi bwa MMI n’ubw’Amasosiyete y’Abikorera, ibiciro byiyongereyeho 15% ku biciro bisanzwe; – Ku bwishingizi bwa Mutuelle de Santé, ibiciro ntibyahindutse.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko rikuraho Itegeko no 53/2010 ryo kuwa 25/01/2011 rishyiraho Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda (RNRA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo Gishinzwe Mine, Ibikomoka kuri Peteroli na Gazi mu Rwanda, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo Gishinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo Gishinzwe Gucunga no Guteza Imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

Umushinga w’Itegeko rigena Ubufasha mu by’Amategeko mu Rwanda;

Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha n’abahamwe nabyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Congo yashyiriweho umukono i Brazzaville, muri Repubulika ya Congo, kuwa 09/11/2013;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC), rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byayo; – Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byacyo; – Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo.

Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Perezida rishyiraho Abagize Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga:

Abo ni aba bakurikira:

1° Prof. NEIL TUROK, Prerezida w’Inama/Co-Chair;

2° Minisitiri w’Uburezi, Prerezida w’Inama/Co-Chair;

3°Umukuru w’Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda; Umujyanama;

4° Prof. KEUN LEE, Umujyanama;

5° Prof. MICHEL BEZY, Umujyanama;

6° Dr. CLET NIYIKIZA, Umujyanama;

7° Dr. ELIANE UBALIJORO, Umujyanama;

8° Dr. SEGENET KELEMU, Umujyanama;

9° Dr. HAKIZUMWAMI BIRALI RUNESHA, Umujyanama;

10° Dr. IVAN TWAGIRASHEMA, Umujyanama;

11° Dr. JEANINE UMUTESI CONDO, Umujyanama.

Iteka rya Perezida rigena Umunsi w’Itora n’igihe cyo kwiyamamaza mu Itora rya Perezida wa Repubulika;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ubunyamabanga Bukuru bw’Inama y’Igihugu y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta, ubutaka buri mu bibanza bitatu biherereye mu Murenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali bugashyirwa mu mutungo bwite wayo;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta, ubutaka bungana na metero kare 10.067, buri mu kibanza № UPI 1/02/10/03/8222, giherereye mu Kagari ka Kabuhunde, Umurenge wa Kinyinya, AKarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, rikabushyira mu mutungo bwite wayo;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta, ubutaka bungana na metero kare 13,361, buri mu kibanza № UPI 4/03/02/04/3760, buherereye mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru, rikabushyira mu mutungo bwite wayo;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ritanga ubutaka bufite ubuso bungana na hegitari imwe, buri mu mutungo bwite wa Leta, mu kibanza № UPI 1/03/O6/O4/2, giherereye mu Kagari ka Ngoma,Umurenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rw’Ishoramari;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho urutonde rw’ibishanga, imiterere n’imbibi zabyo rikanagena uburyo ubwo butaka bukoreshwa, butunganywa kandi bucungwa;

Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa mu kuragizwa ubutaka bwafatiriwe n’uburyo bikorwa;

Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa Uruganda kugira ngo rwemererwe ubusonerwe bw’umusoro ku nyongeragaciro ku mashini, ibikoreshoremezo n’ibikoresho fatizo;

Iteka rya Minisitiri rigena imiterere, inshingano n’imikorere bya Komite z’ubutaka;

Iteka rya Minisitiri riha abakozi bakurikira b’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ububasha bwo kuruhagararira mu nkiko:

Bwana NKUSI Fred

Bwana SUGIRA Théophile

Bwana RUDASINGWA Francis

Iteka rya Minisitiri riha abakozi bakurikira ba Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ububasha bwo kuyihagararira mu nkiko:

Madamu Umubyeyi Christine

Madamu Umubyeyi Cécile

Iteka rya Minisitiri ryemeza imirimo y’inyongera ishamikiye ku buvuzi.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

1. Bwana KIM EUNG-JOONG, wa Koreya y’Epfo, afite icyicaro i Kigali.

2. Bwana SEYED MORTEZA MORTAZAVI, wa Iran, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda.

3. Madamu ELIZABETH TAYLOR, wa Columbia, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya 13.

Inama y’Abaminisitiri yatanze umukandida ku mwanya w’Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga:

Bwana MUHUMUZA Richard n’Umukandida ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru:

Bwana MUTANGANA Bosco, bombi bakazemezwa na Sena.

14. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

1. Muri Minisiteri y’Ubuzima/MINISANTE

Bwana NDONKEYE Valens: Corporate Services Division Manager

2. Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/MINAFFET

Bwana RUTAGANIRA Darius: Director General of Corporate Services

3. Muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo/ MININFRA

1) Bwana MUZOLA Aimé: Head of Policy and Planning

2) Bwana NUWAMANYA Emmanuel: Division Manager for Planning

3) Bwana KYAZZE Edward: Head of Urbanization, Human Settlement and Housing Planning Division

4) Madamu KAYITESI Marcelline: Division Manager for Water and Sanitation

4. Mu Kigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubushobozi n’Umurimo (CESB)

1) Madamu MUTORO Antonia: Director General

2) Madamu MUGABO Anna: Head of National Employment Programs Coordination Department

3) Bwana UWAMAHORO Bonaventure: Head of Strategic Human Resource and Capacity Development Department:

5. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Intara/Executive Secretaries

1) Bwana MUSHAIJA Geoffrey: Intara y’Amajyepfo

2) Bwana JABO Paul: Intara y’Amajyaruguru

3) Bwana HABIYAREMYE Pierre Célestin: Intara y’Iburengerazuba 4) Bwana HABIMANA Kizito: Intara y’Iburasirazuba

6. Bwana KAMANZI Emmanuel: Member of Board of Directors/ Rusumo Power Company Ltd.

Muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga/MYICT

Bwana NSHIMIYIMANA Innocent: Director of Finance and Administration Unit.

8. Muri Minisiteri y’Ubutabera/MINIJUST

Madamu MUCYO Raïssa: Advisor to the Minister of Justice/Attorney General.

9. Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima/RBC

Dr. NTAGANDA Evariste: Director of Cardio-Vascular Diseases Unit.

Bwana – BYIRINGIRO Jean Baptiste: Director of Health Information System Unit.

10.Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta/RPPA

Madamu BUHIGA Goretti: Director of Monitoring and Audit Unit.

11.Muri Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta/PSC

Bwana NKURUNZIZA Fernand: Director of Inquiries and Public Employees Litigation Unit.

15.Mu Bindi:

a) Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu uzizihizwa ku itariki ya 10/12/2016.

Mu Rwanda imihango yo kwizihiza uwo munsi izabera mu Karere ka Rubavu, ikaba yarabimburirwe n’Icyumweru cy’ubukangurambaga cyatangiye ku itariki ya 4 kikazasozwa ku ya 10 Ukuboza 2016.

Insanganyamatsiko ni: “Haranira uburenganzira bwa muntu, uteze imbere uburenganzira bw’abana bwo kwiga.”

b) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inteko y’Inama y’Ubutegetsi ya 37 ya Global Fund kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 4 Gicurasi 2017.

c) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rwego rwo gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika mu 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye ingengabihe y’ibikorwa biteganyijwe.

Umunsi w’Amatora ku Banyarwanda bazatorera hanze ni ku itariki ya 3 Kanama 2017;

Umunsi w’Amatora ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda ni ku itariki ya 4 Kanama 2017.

d) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 6, “Itorero Urunana rw’Urungano” ririmo kubera mu Ishuri rya Gisirikare ry’i Gabiro, rizasoza ku itariki ya 13 Ukuboza 2016.

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Imurikabikorwa ry’Ibikorerwa mu Rwanda rizabera i Gikondo, ahasanzwe habera Imurikagurisha kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 20 Ukuboza 2016.

f) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ingengabihe y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2017 igizwe n’ibyumweru 39 bigabanyije mu bihembwe bitatu ku buryo bukurikira.

Igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 10, kizatangira tariki ya 23/01/2017, kirangire tariki ya 31/03/2017;

Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 15, kizatangira tariki ya 17/04/2017, kirangire tariki ya 29/07/2017;

Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru 14, kizatangira tariki ya 14/08/2017, kirangire tariki ya 18/11/2017. I

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2016-12-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Ubwanditsi 31 May 2023
Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jul 2021
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Ubwanditsi 13 Oct 2022
Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk’ubw’imfungwa.

Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk’ubw’imfungwa.

Ubwanditsi 17 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Gihugu cya Santrafrika ( Centre Afrique), Umupasteri w’Umufaransa yasabye imbabazi ku byo Ubufaransa bwakoze muricyo gihugu..
MULTIMEDIA

Mu Gihugu cya Santrafrika ( Centre Afrique), Umupasteri w’Umufaransa yasabye imbabazi ku byo Ubufaransa bwakoze muricyo gihugu..

Ubwanditsi 07 Nov 2016
Minisitiri Dr Vincent Biruta yamenyesheje Albert Shingiro ko u Rwanda Rwiteguye Gutanga Umusanzu Warwo mu Kuzahura Umubano w’Ibihugu byombi
Amakuru

Minisitiri Dr Vincent Biruta yamenyesheje Albert Shingiro ko u Rwanda Rwiteguye Gutanga Umusanzu Warwo mu Kuzahura Umubano w’Ibihugu byombi

Ubwanditsi 20 Oct 2020
Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu
Amakuru

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Ubwanditsi 24 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru