• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo, yokejwe igitutu asabwa gukuramo kandidatire

Michaëlle Jean uhanganye na Mushikiwabo, yokejwe igitutu asabwa gukuramo kandidatire

Ubwanditsi 10 Oct 2018 HIRYA NO HINO

Birasa n’aho amasaha ya Michaëlle Jean nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ari kugana ku musozo, kuko amahirwe yo kongera gutorerwa indi manda ari kuyoyoka isegonda ku rindi.

Canada n’Intara ya Québec zaraye zimuteye umugongo, zitangaza ko zitazashyigikira kandidatire ye muri aya matora ahubwo ko ziri inyuma y’umukandida w’ibihugu byinshi, Louise Mushikiwabo.

Guterwa umugongo na Canada ni ikintu gikomeye kuko ni kimwe mu bihugu bitera ingabo mu bitugu uyu muryango kuko buri mwaka gitangamo miliyoni 40 z’amadolari yifashishwa mu miyoborere yawo.

Mbere gato y’uko Canada itangaza aho ihagaze kuri iyi kandidatire, abantu bo hafi ya Jean bamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza, bari batangaje ko hari ibitagenda neza.

Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa, kuri uyu wa Kabiri yabwiye ikinyamakuru National Post cyo muri Canada mu Mujyi wa Toronto ati “turabibona ko ibintu bitari kugenda neza”.

Impuguke yo muri Québec akaba n’Umwanditsi w’ibitabo, Jocelyn Coulon, yatangaje ko urugendo rwa Jean muri OIF rwahinduye icyerekezo ubwo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yatangazaga ko ashyigikiye Mushikiwabo.

Ati “Igihe Perezida w’u Bufaransa yakuragamo akarenge hanyuma akavuga ati ‘Nshigikiye umukandida w’u Rwanda’, ibintu byarahindutse’”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko u Bufaransa bufite gahunda yo kugaragara cyane muri Afurika kuko buri kotswa igitutu n’u Bushinwa n’ibindi bihugu bikomeye.

Yakomeje avuga kandi ko Canada nayo yatangiye gutekereza mu buryo bw’igihe kirekire ku mibanire yayo na Afurika. Ibi yabivugaga mbere y’uko iki gihugu gifata umwanzuro wo gushyigikira umukandida w’uyu mugabane.

Ati “Ubwo abakuru b’ibihugu bose bazaba bicaye ku meza, Canada izabona ko umubare munini, uzaba uvuga mu ijwi ry’u Rwanda hanyuma ubwiganze bugaragare. Canada izabona ko nta wundi wo gushyigikira, hanyuma izashyigikira amahitamo rusange.”

Alupa Clarke, Umudepite wo mu Ntara ya Quebec we yatangaje ko bishoboka ko Abadipolomate ba Canada baba bari gusaba Michaëlle Jean gukuramo kandidatire ye.

Ibi yabishingiraga ku kuba uyu mugore yaranenzwe bikomeye ku mikoreshereze y’umutungo w’uyu muryango.

Ati “Icyiza ni ukumusaba gukuramo kandidatire ye ku bw’ineza y’umuryango n’ikibazo ubwacyo.”

Amakuru atangwa n’abantu bo hafi ya Jean bari kumufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza, ni uko abayobozi bamwe bamusabye gukuramo kandidatire ye mbere y’iyi nama izatangira ku wa Kane.

Ngo benshi barashaka ko ikibazo cye gikemuka mbere gusa “byose biri mu maboko ye”.

Uwatanze amakuru yagize ati “Tuzareba aho byerekeza ndetse na kure ashaka kugera. Birasa naho yiteguye gukomeza kugeza umwanzuro ufashwe n’abayobozi.”

Jean yakunze kunengwa uburyo akoresha amafaranga nk’Umuyobozi wa OIF. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ikinyamakuru cyitwa Quebecor cyanditse inkuru zivuga ko hafi igice cya miliyoni y’amadolari yagendeye mu kuvugurura inzu uyu mugore yari atuyemo i Paris.

Yavuzwe ho kandi gukoresha ibihumbi 20 by’amadolari mu kugura ‘Piano’.

Jean mu kwiregura kwe yavuze ko ayo makuru ari ibihimbano. Gusa umwe mu badepite ba Canada yavuze ko ibi ari igisebo ku gihugu.

2018-10-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Ubwanditsi 28 Aug 2019
Agashya :Umudepite muri Uganda yahawe ijambo mu rusengero, abantu bose bahita bisohokera

Agashya :Umudepite muri Uganda yahawe ijambo mu rusengero, abantu bose bahita bisohokera

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Tanzaniya: Abantu 30 batawe muri yombi baryozwa ishimutwa ry’umuherwe

Tanzaniya: Abantu 30 batawe muri yombi baryozwa ishimutwa ry’umuherwe

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Ifoto y’agahinda ka Mugabe n’umufasha we mbere y’uko yegura yasakaye

Ifoto y’agahinda ka Mugabe n’umufasha we mbere y’uko yegura yasakaye

Ubwanditsi 26 Nov 2017

2 Ibitekerezo

  1. Lille
    October 10, 20181:49 pm -

    Urwanda rutsinze na Canada??? Kagame oyeee, birasekeje ukuntu politiki ikinwa..nta Ambassade y Abafransa iba iKigali, ariko Macron Kagame yamwemeje ko agomba kwemera candidature ya Mushikiwabo.

    Nyuma yaho uRwanda rwirukaniye Ambassadeur w uBufransa bukamuha amasaha mu Gushyingo 2006, nyuma bagafunga Ecole Francaise, bagaca igifransa nk ururimi, bagasenya Centre Culturel Franco-rwandais amanywa ava n umujinya mwinshi. Nyuma yo kwifatira ku gahanga Abafransa bakabatuka,bakabasebya no kubashinja gukora Jenoside……..Byahinduye isura bemeza Macron, n Afrika yose n Ubulayi none na Canada Kagame arayemeje.

    Ariko icyantangaje ni ukubona Urwanda rwogeza Ubufransa mu gikombe cy isi nagizengo ndi mu nzozi n ubu ndacyarota! Nagize isoni. Ni koko Nta Mwanzi uhoraho muri politiki , nta n umukunzi uhoraho.
    Politiki wee , Ura…ga ..Puuuuuuuuuuu

    Nari nibagiwe kubacira uyu mugani mu gifransa uvuga ngo: ”ON RECULE POUR MIEU SAUTER”.
    Rwanda oyeee, Ruyoboye n isi yose.

    Subiza
  2. Rebero Jeremy
    October 11, 20189:48 am -

    Dukomeze kubyina intsinzi kuko igihugu cyacu cyinjije igitego. Gusa tunatekereze ibindi byiyongera kubyo dufite. Kuki tudahabwa kuyobora ONU? Nibashaka umudamu wa mbere uyobora uriya umulyanga, turabafite babishoboye rwose. Mperutse gushimishwa no kubona Ange Kagame yicaye mu mwanya w’abahagarariye Urwanda muri LONI maze nibaza impamvu tutayiyobora. aaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaambona dushatse Commonwealth bayiduha ku mbehe ariko kubera umukandida wacu w’indashyikirwa, dukwiye kureba kure. Muri make, reka twige ukuntu twanategeka LONI.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igitambaro cya kapiteni Cristiano Ronaldo yataye mu kibuga mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, Portugal yanganyijemo na Serbia ibitego 2-2, kigiye gucungura ubuzima bw’umwana w’Umunya-Serbia
Amakuru

Ubwanditsi 01 Apr 2021
“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 06 Apr 2024
Amavugurura atunguranye mu gisilikare cya Musevani
ITOHOZA

Amavugurura atunguranye mu gisilikare cya Musevani

Ubwanditsi 10 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru