• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

  • Dr Eugène Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akatirwa imyaka 27 y’igifungo mu Bufaransa   |   18 Jul 2026

  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yahuye n’Abahinde, anasura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yahuye n’Abahinde, anasura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Ubwanditsi 24 Jul 2018 ITOHOZA

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yishimiye bikomeye guhura n’Abahinde baba mu Rwanda, nyuma y’ibiganiro bagiranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Uyu muyobobozi uheruka gushyirwa ku mwanya wa cyenda mu bakomeye ku Isi, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018. Yabisikanye na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na we wari umaze iminsi ibiri mu Rwanda.

Ku munsi we wa mbere w’uruzinduko, u Rwanda n’u Buhinde byasinyanye amasezerano umunani arimo ay’inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zirenga 174 z’amafaranga y’u Rwanda, zizakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo mu byanya byahariwe inganda no guteza imbere ubuhinzi binyuze muri gahunda yo kuhira.

Minisitiri w’Intebe Narendra yanagize umwanya wo guhura n’Abahinde baba mu Rwanda, igihugu gicumbikiye abagera ku 3,000 bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Byari ibiganiro byiza cyane n’Abahinde baba mu Rwanda. Mu bice byose by’Isi Abahinde bariranga kandi duterwa ishema n’ibikorwa byiza bagezeho. Abahinde baba mu Rwanda bagira uruhare rukomeye ku bucuti bw’u Buhinde n’u Rwanda.”

Abahinde bakomeje gushora imari ifatika mu Rwanda, kuko nko hagati ya 2011-2016 habarurwa imishinga 66 ifite agaciro ka miliyoni $317, harimo ikomeye nka Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi. Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi.

Uyu munsi u Buhinde ni igihugu cya gatandatu gikize ku Isi nyuma yo guhigika u Bufaransa, aho bugeze ku musaruro mbumbe (GDP) wa tiriyali $2.597 mu 2017. Inzobere mu by’ubukungu zinerekana ko nibura mu myaka 15 iri imbere, u Buhinde n’u Bushinwa ari byo bizaba biyoboye ubukungu bw’Isi.

Mu kiganiro na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere, Narendra yanagarutse ku gikorwa u Buhinde buteganya cyo gufungura ambasade mu Rwanda, avuga ko bizagira uruhare mu kurushaho gushimangira umubano ibihugu byombi bifitanye, bityo na serivisi zitangwa hagati y’ibi bihugu zikarushaho koroha.

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018, harimo ko yemeje ko Oscar Kerketta ahagararira u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali.

Yunamiye inzirakarengane za Jenoside ku Gisozi

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rushyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zigera ku bihumbi 250.

Uyu muyobozi yasuye urwibutso ndetse asobanurirwa amateka ya Jenoside, agaragarizwa uburyo yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’urugamba rwo guhangana n’ingaruka zayo.

Nyuma yo gusura urwibutso, Narendra Modi arasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera, ari naho atanga inka 200 mu gushyigikira gahunda ya Girinka.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde watangiye mu 1999, aho rwashyize i New Delhi, Ibiro by’uhagarariye u Rwanda, ruhohereza Ambasaderi wa mbere mu 2001.

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yanasuye Urwibutso rwa Kigali

2018-07-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ishyamba si ryeru muri New RNC : Bamwe mu baherutse gutorwa  bitandukanyije n’iri shyaka

Ishyamba si ryeru muri New RNC : Bamwe mu baherutse gutorwa bitandukanyije n’iri shyaka

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Kigali: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali: Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Ubwanditsi 09 Jul 2017
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Ubwanditsi 15 Sep 2017
Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Izindi ‘tracts’ nyinshi zafashwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Ubwanditsi 15 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mikino ya gishuti, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United, AS Muhanga itsindwa na AS Kigali naho Bugesera FC na Sunrise bagwa miswi.
Amakuru

Mu mikino ya gishuti, ikipe ya Police FC yatsinze Gasogi United, AS Muhanga itsindwa na AS Kigali naho Bugesera FC na Sunrise bagwa miswi.

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Icyo abanyafrika bazibukira kuri Perezida Kagame wari umaze umwaka ayobora AU
INKURU NYAMUKURU

Icyo abanyafrika bazibukira kuri Perezida Kagame wari umaze umwaka ayobora AU

Ubwanditsi 08 Feb 2019
Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi  witabye Imana bitunguranye
Mu Mahanga

Ukuri k’urupfu rwa Depite Nyandwi Desire ukomoka mu ishyaka RPF-Inkotanyi witabye Imana bitunguranye

Ubwanditsi 14 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru