• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kigali: Abagabo babiri batawe muri yombi bacyekwaho gutemagura inka 3 z’abagenzi babo

Kigali: Abagabo babiri batawe muri yombi bacyekwaho gutemagura inka 3 z’abagenzi babo

Ubwanditsi 05 Sep 2017 Mu Rwanda

Inka eshatu z’abaturage babiri bo mu mudugudu wa Nyamise wo mu kagari ka Kabariza mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, zatemaguwe n’abantu bikekwa ko ari abihimuraga kuko n’ubusanzwe bazwiho ibikorwa by’urugomo, ababatanzeho amakuru n’abagaragaje ko bakwiye gukanirwa urubakwiye bakaba ari bo batemewe inka.

-7886.jpg

Uwitwa Rukundo Emmanuel yatemewe inka ebyiri mu gihe undi muturanyi we batuye mu mudugudu umwe nawe yatemewe inka imwe isanzwe ari n’imbyeyi, iyi yo bakaba bayitemaguye mu icebe basiga ivirirana amaraso. Uyu muturage, yabwiye itangazamakuru ko ibyo yakorewe ari ibikorwa by’ubugome biteye agahinda, ubu we na mugenzi we bakaba barimo kuvuza inka zabo.

-7887.jpg

-7888.jpg

Rukundo Emmanuel ati: “Bafashe icyuma bagenda basatagura imbavu zose n’umubiri wose, nabibonye mu gitondo kuko hari ahantu nari mfite akaraka niho ndara, nabibonye mpageze mu mugitondo. Undi ni umuturanyi wanjye, ntabwo twegeranye neza ariko ni mu mudugudu umwe, we inka ye bayisataguye mu mabere, icebe barihindura ibisebe gusa gusa, ubu turimo turazivuza ariko ibyo twakorewe ni ibikorwa by’ubugome ndengakamere”.

Rukundo Emmanuel avuga ko hari abakekwa ko baba bakoze ibyo bikorwa, ndetse bakaba bahise banatabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera muri uyu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo. Avuga ko abo bakekwa, ari abasore babiri baherutse gushyira mu nteko y’abaturage bakagawa imbere y’ubuyobozi, bazira ko bashinjwaga gutega umukecuru bashaka kumwambura.

Umugore w’uyu Rukundo ngo asanzwe ari umwe mu bayobozi b’umudugudu hanyuma uwo muturage wundi watemewe inka, ngo muri iyo nteko y’abaturage ari mu batanze igitekerezo cy’uko abo basore bakora ibikorwa by’urugomo bakwiye kubakanira urubakwiye, bityo bigakekwa ko bakoze ibi bikorwa byo gutemagura inka bagamije kwihimura.

2017-09-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mutzig Beer Fest: Meddy yanejeje abafana be mu ijwi rinogeye amatwi no mu mbyino zidasanzwe

Mutzig Beer Fest: Meddy yanejeje abafana be mu ijwi rinogeye amatwi no mu mbyino zidasanzwe

Ubwanditsi 03 Sep 2017
Ababitsa mu Ikigo cy’imali ‘Letshego Rwanda Ltd’  bararira ayo kwarika

Ababitsa mu Ikigo cy’imali ‘Letshego Rwanda Ltd’ bararira ayo kwarika

Ubwanditsi 26 Jun 2017
Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda

Kagere Meddie na Salomon Nirisalike bari mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda batangiye imyitozo mu Mavubi, Rwatubyaye na Raphael York bageze mu mwiherero bitegura Uganda

Ubwanditsi 05 Oct 2021
Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Ubwanditsi 08 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Col Ndahura Wafatiwe Mu Nkubiri Imwe Na Gen Kayihura Arahakana Ko Yemeye Ibyaha Ashinjwa
POLITIKI

Uganda: Col Ndahura Wafatiwe Mu Nkubiri Imwe Na Gen Kayihura Arahakana Ko Yemeye Ibyaha Ashinjwa

Ubwanditsi 06 Jul 2018
Ben Kayiranga yahishuye uko yasabwe kureka kuririmba injyana gakondo, akabwirwa kuririmba indirimbo zijya gusa n’izabafaransa ngo nizo zicuruza
Amakuru

Ben Kayiranga yahishuye uko yasabwe kureka kuririmba injyana gakondo, akabwirwa kuririmba indirimbo zijya gusa n’izabafaransa ngo nizo zicuruza

Ubwanditsi 03 Mar 2021
Guverinoma ya Uganda irateganya kwirukana impunzi z’Abanyarwanda
Mu Mahanga

Guverinoma ya Uganda irateganya kwirukana impunzi z’Abanyarwanda

Ubwanditsi 15 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru