• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

Ubwanditsi 17 Apr 2018 HIRYA NO HINO

Umuririmbyi Diamond Platnumz umaze kubaka izina mu bakora umuziki muri Afurika yatawe muri yombi aryozwa gushyira ku mugaragaro amashusho ’yangiza umuco’.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Itumanaho muri Tanzania, Harrison Mwakwembe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018 ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu aho yavuze ko uyu muhanzi yafunzwe aryozwa gukwirakwiza amashusho ahonyora umuco w’igihugu.

Yagize ati “Ntabwo twahagaze, nk’uko mubyibuka twemeje itegeko rigena ibigomba gutambuka mu itumanaho rusange mu minsi ishize, ubu twamaze guta muri yombi umuririmbyi w’icyamamare Diamond, kubera gushyira amashusho atemewe ku mbuga nkoranyambaga.”

BBC yatangaje ko nyuma y’ifatwa rya Diamond, Polisi ya Tanzania ikomeje gushakisha undi muririmbyi witwa Nandy na we ushinjwa kwangiza umuco abinyujije mu mashusho yasohoye.

Diamond yafunzwe nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yashyize kuri SnapChat video imugaragaza asomana umunwa ku wundi n’umukobwa w’umuzungu. Yafunzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, arimo gukurikiranwa na Polisi.

Minisitiri Harrison Mwakwembe yabwite Inteko Ishinga Amategeko ko Diamond Platnumz agiye kubanza gukorerwa dosiye hanyuma hakarebwa uburyo yashyikirizwa urukiko; yahise avuga ko “Nandy na we agomba gufatwa agafungwa”.

Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

Amakuru aturuka mu bantu batandukanye banditse iby’ifungwa rya Diamond ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko uyu muhanzi yatawe muri yombi agiye gusura Zari bahoze babana wari umaze iminsi amushinja kutita ku bana babyaranye.

Mu bandi bikomwe n’abadepite ku kibazo cy’abasakaza amafoto n’amashusho yica umuco, hagarutsweho izina rya Zari n’abambari be, itsinda rya Shilole rimurwanirira mu gutukana ku mbuga nkoranyambaga, Wema Sepetu n’abamurwanirira, n’abandi.

Diamond atawe muri yombi amaze iminsi mu bindi bibazo by’indirimbo ze ebyiri zari muri 13 zahagaritswe na Leta ya Tanzania kubera kwamamaza amashusho y’urukozasoni. Ibi byakozwe nyuma y’aho Perezida Magufuli anenze ibigaragara mu mashusho y’abahanzi bo muri icyo gihugu.

Nandy, undi muririmbyi ugiye gufungirwa gusohora amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga

2018-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]

Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]

Ubwanditsi 21 Oct 2018
Ubuhamya bwa Ange  wonkejwe, akanarerwa n’uwamutoye muri Jenoside

Ubuhamya bwa Ange wonkejwe, akanarerwa n’uwamutoye muri Jenoside

Ubwanditsi 16 Apr 2017
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubwanditsi 26 Aug 2023
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

RUSHYASHYA 14 Sep 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 24 Apr 2023
‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ –  Evode
INKURU NYAMUKURU

‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ – Evode

Ubwanditsi 07 Oct 2018
Sudani: Uwayoboye ihirikwa rya Perezida Bashir  nawe yeguye nyuma y’umunsi umwe
POLITIKI

Sudani: Uwayoboye ihirikwa rya Perezida Bashir nawe yeguye nyuma y’umunsi umwe

Ubwanditsi 13 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru