• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports ntigikinnye umukino wa Gicuti na Le Messager Ngozi yo mu gihugu cy’u Burundi

Rayon Sports ntigikinnye umukino wa Gicuti na Le Messager Ngozi yo mu gihugu cy’u Burundi

Ubwanditsi 22 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma yaho Rayon Sports yandikiye ikipe ya Le Messager Ngozi yo mu gihugu cy’u Burundi iyisaba ko bakina umukino wa gicuti, iyi kipe ntabwo ikitabiriye ubwo butumire kuko umutoza wayo ari mu ikipe y’igihugu yerekeje muri Bahrain.

Byari biteganyijwe ko uyu mukino uzakinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022 ukabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ariko nyuma yaho utakibaye ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro yahisemo kuzakina na AS Muhanga.

Amakuru yo kudakinwa kw’uyu mukino yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, nk’uko umwe mu bantu bari hafi y’ikipe ya Le Messager Ngozi y’i Burundi yabitubwiye ngo impamvu wakuweho ni uko Ndayizeye Jimmy usanzwe atoza iyo kipe ari mu mwiherero n’ikipe y’igihugu y’Intamba ku rugamba.

Hiyongeraho kandi kuba iyi kipe irimo kwitegura imikino ya Primus National League yo mu Burundi ndetse ikaba irimo no kwitegura irushanwa rya Coupe du Président izakinwa nyuma y’ikiruhuko cy’ikipe y’igihugu.

Ku rundi ruhande Le Messager Ngozi irifuza ko umukino w’impande zombi wazakinwa mu mpeshyi z’uyu mwaka, ni ukuvuga ko umukino ubanza wazakinirwa i Kigali muri Kamena naho uwo kwishyura ukazabera i Burundi muri Nyakanga 2022.

Gikundiro yifuzaga ko hakinwa umukino wa gicuti kuri ubu irabarizwa ku mwanya wa gatanu n’amanota 35, mu mikino 22 imaze gukinwa yatsinze imikino 9 inganya 8 itsindwa indi mikino itanu.

2022-03-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwemarika yatangaje imigabo n’imigambi irimo guha isura nshya umupira wo mu Rwanda

Rwemarika yatangaje imigabo n’imigambi irimo guha isura nshya umupira wo mu Rwanda

Ubwanditsi 23 Dec 2017
Rayon Sports yaraye yegukanye igikombe cya cyenda cya shampiyona

Rayon Sports yaraye yegukanye igikombe cya cyenda cya shampiyona

Ubwanditsi 25 May 2019
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Ubwanditsi 04 May 2021
Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Ubwanditsi 09 Jan 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!
INKURU NYAMUKURU

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Sunrise FC yagarutse mu kiciro cya mbere 2022-2023 ibisikana na Etoile de l’Est na Gicumbi FC, Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yabonye itike y’igikombe cya Afurika muri Basketball
Amakuru

Sunrise FC yagarutse mu kiciro cya mbere 2022-2023 ibisikana na Etoile de l’Est na Gicumbi FC, Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yabonye itike y’igikombe cya Afurika muri Basketball

Ubwanditsi 19 Jun 2022
Ese koko birakwiyo ko Umugore cyangwa Umugabo baganiriza abana ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina?
HIRYA NO HINO

Ese koko birakwiyo ko Umugore cyangwa Umugabo baganiriza abana ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina?

Ubwanditsi 08 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru