• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Ubwanditsi 18 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mutarama 2022 ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bwemeje amakuru y’uko bamaze gutandukana n’uwari umutoza w’iyi kipe Mbarushimana Abdou nyuma yo kumvikana ku mpande zombi.

Nk’uko ubuyobozi bwa Bugesera FC bwabitangaje bubinyujije ku rubuga rwa Twitter ndetse no mu nyandiko igenewe abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’iyi kipe bashimangiye aya makuru y’uko batandukanye habayeho kubyumvikana.

Bagize bati “None taliki ya 18 Mutarama 2022, ku bwumvikane bw’impande zombi, ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC n’umutoza mukuru Mbarushimana Abdou basheshe amasezerano.”

Bugesera FC kandi yavuze ko inshingano muri iyi kipe zigiye kuba zifashwe n’umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga mu gihe hagishakishwa undi mutoza uzafata Bugesra FC.

Mbarushimana Abdou atandukanye na Bugesera FC yarayigezemo mumpera z’umwaka wa 2020 ubwo hitegurwaga gutangira umwaka w’imikino wa 2020-2021 nubwo wagezaho ugahagarikwa, nyuma haje gukinwa iyi shampiyona mu buryo bw’amatsinda uyu mutoza ayifasha kuza mu makipe umunani ahatanira igikombe.

Uyu mutoza hamwe n’ikipe ya Bugesera FC batandukanye mu gihe biteguraga gukina umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda aho kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 bakazakira ikipe ya AS Kigali kuri sitade y’akarere ka Bugesera.

Usibye uyu mukino uzahuza Bugesera FC na AS Kigali, kuri uyu wa kabiri Marines FC yagombaga gukina na Espoir FC ariko uyu mukino ntabwo wabaye bitewe n’uko 23 muri 29 b’iyi kipe babasanganye ubwandu bwa Koronavirusi.

Dore uko indi mikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda izakinwa:
Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Mutarama 2022:
Etoile de l’Est FC vs Kiyovu SC, Ngoma Stadium – 15.00
Etincelles FC vs Rayon Sports FC, Umuganda Stadium – 15.00
Bugesera FC vs AS Kigali FC, Bugesera Stadium – 15.00
APR FC vs Gorilla FC, Kigali Stadium – 15.00

Ku wa kane, tariki ya 20 Mutarama 2022:
Gicumbi FC vs Mukura VS&L, Gicumbi Stadium – 15.00
Musanze FC vs Gasogi United, Musanze Stadium – 15.00
Police FC vs Rutsiro FC, Kigali Stadium – 15.00

Abakinnyi batemerewe kugaragara kuri uyu mukino w’umunsi wa 13:
1. RUBONEKA Jean Bosco – APR FC
2. OSALUWE Olise Raphael – Bugesera FC
3. RUCOGOZA Elias – Bugesera FC
4. TWAGIRIMANA Fulgence – Espoir FC
5. AGLEBAVOR Peter – Etoile de l’Est FC
6. GARIA Paul Laab – Gicumbi FC
7. KAREMA Eric – Gorilla FC
8. KIMENYI Yves – Kiyovu SC
9. MFITUMUKIZA Nzungu – Marine FC
10. MUGIRANEZA Frodouard – Marine FC
11. HABAMAHORO Vincent – Mukurs VS&L
12. MURENZI Patrick – Mukura VS&L
13. TURATSINZE John – Police FC
14. MUGIRANEZA Jean Claude – Rutsiro FC

2022-01-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwete w’ubuyobozi mu gushaka ibisubizo n’icyizere abaturage babufitiye, ni intwaro ifasha uRwanda gutsinda indwara z’ibyorezo” -Dr Craig Spencer

Umwete w’ubuyobozi mu gushaka ibisubizo n’icyizere abaturage babufitiye, ni intwaro ifasha uRwanda gutsinda indwara z’ibyorezo” -Dr Craig Spencer

Ubwanditsi 14 Nov 2024
Police FC izahura na AS Kigali, APR FC na Gasogi United – Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro

Police FC izahura na AS Kigali, APR FC na Gasogi United – Uko amakipe azahura muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 21 Feb 2025
Icyatumye Ingabo z’u Burundi zerekwa umuryango mu gihugu cya Somalia

Icyatumye Ingabo z’u Burundi zerekwa umuryango mu gihugu cya Somalia

Ubwanditsi 04 Jan 2025
U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

Ubwanditsi 10 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Gen Kabarebe yashimye ubwitange bw’Inkeragutabara mu gukorera igihugu
HIRYA NO HINO

Gen Kabarebe yashimye ubwitange bw’Inkeragutabara mu gukorera igihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2019
Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika
Amakuru

Visit Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe ya LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Ubwanditsi 29 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru