• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye

Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye

Ubwanditsi 17 Nov 2017 IKORANABUHANGA

Minisitiri w’Ikoranabauhanga, Nsengimana Jean Philbert, yatangaje ko amaze amezi atandatu nta mafaranga ageze mu ikofi ye kuko ibyo ashaka kwishyura byose yifashisha ikoranabuhanga.

U Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki ku buryo mu 2024, kuyahererekanya hifashishijwe ikoranabuhanga bizaba bigize ku kigero cya 80 % by’Umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Kuri uyu wa Kane ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri Nsengimana yavuze ko we amaze amezi atandatu nta faranga na rimwe rigeze mu ikofi ye, icyo ashatse kwishyura cyose akoresha ikarita ya banki cyangwa telefone ye.

Yagize ati “Ikofi yanjye nta kantu gaherukamo (ayerekana) ibi ni ibintu bimaze amezi atandatu. Ngira ngo amafaranga ya nyuma aherukamo ni aya misiyo nayo ntagitangwa mu ntoki, nanjye ubu nsigaye ntanga amafaranga nkoresheje telefone.”

Yavuze ko imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ari urugero rwiza rw’uko kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bishoboka, n’izindi nzego zibishyizemo ingufu bikaba byakunda.

Yasabye abakoresha bose kwigana uwo muco, bajya guhemba bagaharanira kutishyura abakozi babo mu ntoki.

Ati “Buri wese muri twe ni umukoresha, tubere abandi urugero. Niba ufite umukozi wo mu rugo, ushobora kumubaza konti uzajya umuhemberahoukajya ushyiraho amafaranga buri kwezi, niduhera kuri ibyo byoroshye cyane, iyi gahunda tuzayigeraho mu gihe gito.”

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabauhanga haracyarimo imbogamizi z’uko hari abacuruzi batinya kugura imashini zishyurirwaho (POS) kuko zihenze; abakiliya batinya kwishyura hakoreshejwe uburyo bwa telefone (Mobile Money) kubera amafaranga bakatwa n’ibindi.

Guverinera wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko bari kuganira n’ibigo by’itumanaho ku buryo kwishyurana bishobora koroshywa , icyakora ngo banashyizeho ubundi buryo buzwi nka QR code, aho kwishyura bizajya biba byoroshye.

Yagize ati “Ubu haje icyitwa QR code, ni akantu k’agashushanyo ka kode, wowe utungaho telefone yawe ugafotora, igahita iguha aho ushyira amafaranga wishyura n’aho ushyira umubare w’ibanga. Ari umumotari bazafata ako gapapuro bagashyire ku ngofero ye, agutware nugera aho ujya ufotore ka kantu kari ku ngofero ye umwishyure; ari ucuruza ibirayi mu isoko azaba agafite iruhande rwe.”

Kubera gusaza kw’inoti bya hato na hato, BNR isohora amafaranga ebyiri buri mwaka yo kujya gukoresha izindi. Umuco wo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bukaba buhanzwe amaso gukumira icyo gihombo.

Source: Igihe

2017-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Samsung yashyize ku isoko telefoni nshya ya Galaxy Z Flip ishobora gukunjwa

Samsung yashyize ku isoko telefoni nshya ya Galaxy Z Flip ishobora gukunjwa

Ubwanditsi 12 Feb 2020
Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Apple yamuritse iPhone nshya n’isaha ishobora gukurikirana imikorere y’umutima

Apple yamuritse iPhone nshya n’isaha ishobora gukurikirana imikorere y’umutima

Ubwanditsi 14 Sep 2018
Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Ubwanditsi 06 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka ya Perezida Abdel Fattah el-Sisi  wasuye  u Rwanda
Mu Rwanda

Amateka ya Perezida Abdel Fattah el-Sisi wasuye u Rwanda

Ubwanditsi 15 Aug 2017
Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite
Amakuru

Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite

Ubwanditsi 21 Jan 2022
Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro
Amakuru

Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Ubwanditsi 02 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru