• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Djoliba yageze i Kigali n’intego zo gusatira ikipe ya APR FC

Djoliba yageze i Kigali n’intego zo gusatira ikipe ya APR FC

Ubwanditsi 16 Mar 2018 IMIKINO

Ikipe ya Djoliba yo mu gihugu cya Mali yageze mu Rwanda kuri uyu wa kane izanye intego zo gusezerera ikipe ya APR FC igakomeza mu cyiciro gikurikira cy’amarushanwa nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Ku masaha y’i saa kumi zirengaho iminota mike, ni bwo ikipe ya Djoliba yari isohotse ku kibuga cy’indege i Kanombe, nyuma yo kugira ibibazo mu nzira dore ko iyi ubundi yari yitezwe kugera i Kigali mu masaha ya mugitondo uyu munsi dore ko yahagurutse uri Mali kuwa gatatu saa 21:00.

Djoliba yageze i Kigali itinzeho gatoDjoliba yageze i Kigali itinzeho gato
Aba bsore bo muri Mali bafite icyizere cyo gusezerera APR FCAba bsore bo muri Mali bafite icyizere cyo gusezerera APR FC
Ku isura biragaragara ko abakinnyi ba Djoliba ari abasoreKu isura biragaragara ko abakinnyi ba Djoliba ari abasore

Iyi kipe ije gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation cup, mu ijonjora rya 2, nyuma y’uko umukino ubanza wabereye i Bamako mu minsi 10 ishize, iyi kipe yabashije gutsinda APR FC ya hano mu Rwanda igitego 1-0.

Ubwo bageraga I Kigali, umutoza w’iyi kipe Fanyeri Diarra yatangaje ko ntakibazo afite mu ikipe ye kandi ko nyuma y’umukino ubanza ikibazanye i Kigali ari ugushaka ibitego nk’buryo bwonyne bwo gusezerera APR FC.

Yagize ati: “APR FC twarayibonye ni ikipe nziza gsa natwe turiteguye abakinnyi bose bameze neza.

Ntabwo tuje hano tuzanywe no kugarira ahubwo tuzaba dushaka ibitego kuko ni bwo buryo bwo gukomeza mu cyiciro gikurikira”.

Ngo bazasatira APR FC kahaveNgo bazasatira APR FC kahave
Bahise bafata imodoka ibajyana Grand LegacyBahise bafata imodoka ibajyana Grand Legacy
.. ..
Imvura yatonyangaga ubwo basohokaga ku kibuga cy'indegeImvura yatonyangaga ubwo basohokaga ku kibuga cy’indege
Umutoza Fanyeri Diarra ngo APR FC yarayisobanukiweUmutoza Fanyeri Diarra ngo APR FC yarayisobanukiwe
Bati mwatubonye!Bati mwatubonye!

Ikipe ya Djoliba ikaba yahise yerekeza muri Grand Legacy Hotel aho biteganyijwe ko izakorera imyitozo kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatanu.

APR FC na Djoliba ziri bube zitana mu mitwe kuri uyu wa gatandatu kuri stade Amahoro guhera saa 15:30’ Kwinjira muri uyu mukino ni 15 000 muri VVIP, 10 000 VIP, 5000 mu ntebe z’icyatsi, 3000 mu ntebe z’umuhondo na 1000 ahasigaye hose.

Abakinnyi ikipe ya Djoliba AC izanye mu Rwanda:

Abazamu:

  • Adama Keita
  • Amara Traore

Abandi bakinnyi:

  • Siaka Bagayoko
  • Moussa Sissoko
  • Emile Koné
  • Abdoulaye Diady
  • Mamoutou Kouyaté
  • Mamadou Cissé Oumar Kida
  • Bourama Doumbia
  • Seydou Diallo (Kapiteni)
  • Naby Souma
  • Mohamed Cissé
  • Cheick Niang
  • Boubacar Traoré
  • Seydou M’Baye
  • Youssouf Maiga
  • Mamadou Cissé
  • Oumar Kida

Abatoza n’abandi bayobozi bazanye n’ikipe y’igihugu:

  • Fanyeri Diarra: Umutoza mukuru
  • Harouna Samake: Umutoza wungirije
  • Boubacar Coulibary: Umutoza wongera imbaraga
  • Halidou Maiga: Umuganga
  • Mahamdou Diarra: Uyoboye Delegatiyo
  • Issoufou Diallo: Uhagarariye Federatiyo ya Mali
  • Yeri Sissoko: V/Perezida wa Djoliba AC
  • Modibo Daillo: Umunyamabanga mukuru w’ikipe
  • Birama Konate: Ushinzwe umupira muri Federatiyo ya Mali
  • Haruna Diallo: Perezida w’abafana ba Djoliba

2018-03-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mushikiwabo yagarutse ku myitwarire igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe cya CHAN

Mushikiwabo yagarutse ku myitwarire igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe cya CHAN

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Tour du Rwanda: Areruya Joseph yegukanye agace ka Rusizi-Huye

Tour du Rwanda: Areruya Joseph yegukanye agace ka Rusizi-Huye

Ubwanditsi 17 Nov 2016
Amavubi U-17 yatangiye irushanwa ryateguwe na FERWAFA anyagirwa na Cameroun

Amavubi U-17 yatangiye irushanwa ryateguwe na FERWAFA anyagirwa na Cameroun

Ubwanditsi 30 Mar 2019
Rayon Sports itsinze Mukura VS, APR FC igwa miswi na Kiyovu SC mu mikino ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports itsinze Mukura VS, APR FC igwa miswi na Kiyovu SC mu mikino ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 10 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien
Amakuru

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Ubwanditsi 29 Sep 2025
Perezida Museveni ati kuba Perezida igihe kinini si kibazo! Ahubwo niki wagejeje ku banyagihugu igihe uba umaze uri Perezida
POLITIKI

Perezida Museveni ati kuba Perezida igihe kinini si kibazo! Ahubwo niki wagejeje ku banyagihugu igihe uba umaze uri Perezida

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali
Mu Rwanda

Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru