• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Djoliba yageze i Kigali n’intego zo gusatira ikipe ya APR FC

Djoliba yageze i Kigali n’intego zo gusatira ikipe ya APR FC

Ubwanditsi 16 Mar 2018 IMIKINO

Ikipe ya Djoliba yo mu gihugu cya Mali yageze mu Rwanda kuri uyu wa kane izanye intego zo gusezerera ikipe ya APR FC igakomeza mu cyiciro gikurikira cy’amarushanwa nyafurika ya CAF Confederation Cup.

Ku masaha y’i saa kumi zirengaho iminota mike, ni bwo ikipe ya Djoliba yari isohotse ku kibuga cy’indege i Kanombe, nyuma yo kugira ibibazo mu nzira dore ko iyi ubundi yari yitezwe kugera i Kigali mu masaha ya mugitondo uyu munsi dore ko yahagurutse uri Mali kuwa gatatu saa 21:00.

Djoliba yageze i Kigali itinzeho gatoDjoliba yageze i Kigali itinzeho gato
Aba bsore bo muri Mali bafite icyizere cyo gusezerera APR FCAba bsore bo muri Mali bafite icyizere cyo gusezerera APR FC
Ku isura biragaragara ko abakinnyi ba Djoliba ari abasoreKu isura biragaragara ko abakinnyi ba Djoliba ari abasore

Iyi kipe ije gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation cup, mu ijonjora rya 2, nyuma y’uko umukino ubanza wabereye i Bamako mu minsi 10 ishize, iyi kipe yabashije gutsinda APR FC ya hano mu Rwanda igitego 1-0.

Ubwo bageraga I Kigali, umutoza w’iyi kipe Fanyeri Diarra yatangaje ko ntakibazo afite mu ikipe ye kandi ko nyuma y’umukino ubanza ikibazanye i Kigali ari ugushaka ibitego nk’buryo bwonyne bwo gusezerera APR FC.

Yagize ati: “APR FC twarayibonye ni ikipe nziza gsa natwe turiteguye abakinnyi bose bameze neza.

Ntabwo tuje hano tuzanywe no kugarira ahubwo tuzaba dushaka ibitego kuko ni bwo buryo bwo gukomeza mu cyiciro gikurikira”.

Ngo bazasatira APR FC kahaveNgo bazasatira APR FC kahave
Bahise bafata imodoka ibajyana Grand LegacyBahise bafata imodoka ibajyana Grand Legacy
.. ..
Imvura yatonyangaga ubwo basohokaga ku kibuga cy'indegeImvura yatonyangaga ubwo basohokaga ku kibuga cy’indege
Umutoza Fanyeri Diarra ngo APR FC yarayisobanukiweUmutoza Fanyeri Diarra ngo APR FC yarayisobanukiwe
Bati mwatubonye!Bati mwatubonye!

Ikipe ya Djoliba ikaba yahise yerekeza muri Grand Legacy Hotel aho biteganyijwe ko izakorera imyitozo kuri stade Amahoro kuri uyu wa gatanu.

APR FC na Djoliba ziri bube zitana mu mitwe kuri uyu wa gatandatu kuri stade Amahoro guhera saa 15:30’ Kwinjira muri uyu mukino ni 15 000 muri VVIP, 10 000 VIP, 5000 mu ntebe z’icyatsi, 3000 mu ntebe z’umuhondo na 1000 ahasigaye hose.

Abakinnyi ikipe ya Djoliba AC izanye mu Rwanda:

Abazamu:

  • Adama Keita
  • Amara Traore

Abandi bakinnyi:

  • Siaka Bagayoko
  • Moussa Sissoko
  • Emile Koné
  • Abdoulaye Diady
  • Mamoutou Kouyaté
  • Mamadou Cissé Oumar Kida
  • Bourama Doumbia
  • Seydou Diallo (Kapiteni)
  • Naby Souma
  • Mohamed Cissé
  • Cheick Niang
  • Boubacar Traoré
  • Seydou M’Baye
  • Youssouf Maiga
  • Mamadou Cissé
  • Oumar Kida

Abatoza n’abandi bayobozi bazanye n’ikipe y’igihugu:

  • Fanyeri Diarra: Umutoza mukuru
  • Harouna Samake: Umutoza wungirije
  • Boubacar Coulibary: Umutoza wongera imbaraga
  • Halidou Maiga: Umuganga
  • Mahamdou Diarra: Uyoboye Delegatiyo
  • Issoufou Diallo: Uhagarariye Federatiyo ya Mali
  • Yeri Sissoko: V/Perezida wa Djoliba AC
  • Modibo Daillo: Umunyamabanga mukuru w’ikipe
  • Birama Konate: Ushinzwe umupira muri Federatiyo ya Mali
  • Haruna Diallo: Perezida w’abafana ba Djoliba

2018-03-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

Ubwanditsi 24 Apr 2021
Abakinnyi 10 ndetse n’umutoza w’ungirije wa Espoir FC ntabwo bagaragara ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda

Abakinnyi 10 ndetse n’umutoza w’ungirije wa Espoir FC ntabwo bagaragara ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Mar 2022
AS Kigali , Police FC , Marines FC na Espoir FC zamaze kugera mu makipe 8 asohotse mu matsinda,Mukura VS, Sunrise FC, Musanze na Etincelles zigomba guhatanira kutamanuka

AS Kigali , Police FC , Marines FC na Espoir FC zamaze kugera mu makipe 8 asohotse mu matsinda,Mukura VS, Sunrise FC, Musanze na Etincelles zigomba guhatanira kutamanuka

Ubwanditsi 17 May 2021
Kiyovu SC yasinyishije Aimable Nsabimana utarahiriwe muri Saudi Arabia, Bugesera FC na APR FC barakina umukino w’ikirarane, uwa Rayon na AS Kigali urasubikwa

Kiyovu SC yasinyishije Aimable Nsabimana utarahiriwe muri Saudi Arabia, Bugesera FC na APR FC barakina umukino w’ikirarane, uwa Rayon na AS Kigali urasubikwa

Ubwanditsi 04 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu bamwe mu bakekwaho kwica Perezida Ndadaye bafashwe nyuma y’imyaka 25
INKURU NYAMUKURU

Impamvu bamwe mu bakekwaho kwica Perezida Ndadaye bafashwe nyuma y’imyaka 25

Ubwanditsi 27 Nov 2018
Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris
IKORANABUHANGA

Kagame azitabira inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga i Paris

Ubwanditsi 15 May 2019
Uganda yahagaritse gukoresha amashilingi ya Kenya
POLITIKI

Uganda yahagaritse gukoresha amashilingi ya Kenya

Ubwanditsi 12 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru