• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»APR FC yatsinze Rayon Sports, ikoza imitwe y’intoki ku gikombe

APR FC yatsinze Rayon Sports, ikoza imitwe y’intoki ku gikombe

Ubwanditsi 16 Jun 2018 IMIKINO

APR FC ibifashijwemo na Hakizimana Muhadjili yatsinze Rayon Sports ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro, amahirwe yo kwegukana igikombe ariyongera.

Mbere y’uyu mukino, Rayon Sports yari yagiye ivugwamo ibibazo byinshi by’umwuka mubi byatumye kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame ahagarikwa nyuma aza kubabarirwa ahubwo hahagarikwa abatoza barimo umukuru Ivan Minnaert n’abamwungirije, Lomami Marcel na Jeannot Witakenge byatumye kuva ku wa Gatatu itangira gutozwa na Nkunzingoma Ramadhan na Hategekimana Corneille.

Ku rundi ruhande, APR FC iri mu rugamba rwo gushaka igikombe uyu mwaka ndetse ikaba ifite amahirwe menshi, yari ifite akanyamuneza ko kugarura mu kibuga kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste Migi wari umaze igihe yaravunitse na myugariro ngenderwaho Rugwiro Herve utarakinnye umukino uheruka wa Police FC kubera amakarita atatu y’imihondo.

By’umwihariko APR FC yanakinaga umukino wa nyuma iri kumwe na Djihad Bizimana ugomba guhita yerekeza mu Bubiligi mu ikipe nshya ya Waasland-Beveren yamuguze, nabyo byongereye bagenzi be imbaraga bakina neza igice cya mbere ndetse ikirangiza ifite igitego 1-0.

Ni igitego cyabonetse ku munota wa 41 ku kazi gakomeye kakozwe na Iranzi Jean Claude waciye ku bakinnyi babiri ba Rayon Sports, yubura amaso abona Muhadjili Hakizimana ahagaze neza amuha umupira, uyu musore uvuka i Rubavu nawe aritonda atera ishoti riremereye mu izamu, Ndayishimiye Eric Bakame ntiyabasha kurikuramo.

Mu gice cya mbere Rayon Sports yakoze impinduka mu buryo butunguranye kubera imvune ya Benyimana Caleb asimburwa na Ismaila Diarra, igice cya kabiri na cyo gitangiye Nkunzingoma yongera gukora impinduka Muhire Kevin yinjira asimbuye Manishimwe Djabel utari wigaragaje mu gice cya mbere.

Rayon Sports yakinaga ishaka kwishyura ndetse Muhire wari umaze kwinjira agenda ayifasha kurema uburyo bw’ibitego ariko kububyaza umusaruro bikaba ikibazo kuri Diarra na Tchabalala.

Byaje kuba bibi kuri iyi kipe ikomoka i Nyanza ku munota wa 72 ubwo Muhadjili yatsindaga igitego cya kabiri ku burangare bwa ba myugariro, abafana mu byishimo byinshi bitera ibicu n’icyizere cyinshi ko amanota atatu byanze bikunze bashobora kuyegukana.

Nyuma y’iminota itanu Rayon Sports yabashije kwishyuramo igitego kimwe cyasinzwe na Kwizera Piertot ku ishoti rya kure yateye, umunyezamu Kimenyi Yves ntiyabasha gukurikira.

Mu minota ya nyuma Rayon Sports yakomeje kwiharira umupira, umutoza Nkunzingoma akora izindi mpinduka akuramo Niyonzima Olivier aha umwanya Mugisha Gilbert ariko biba iby’ubusa igitego cyo kwishyura kirabura, umukino urangira ari 2-1.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga

APR FC yanangukiye mu gutakaza kwa AS Kigali yatsindiwe i Kirehe 1-0 bituma ifata umwanya wa mbere n’amanota 54 AS Kigali iguma kuri 51 Rayon Sports nayo isigara inyuma na 45 mu gihe hasigaye imikino ine ngo shampiyona irangire.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

APR FC: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Mugiraneza Jean Baptiste, Buteera Andrew, Djihadi Bizimana, Issa Bigirimana, Iranzi Jean Claude na Hakizimana Muhadjiri.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Rutanga Eric,Nyandwi Saddam, Mukunzi Yannick , Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Shabani Hussein Tchabalala, Bimenyimana Caleb.

Uko imikino yose yabaye yarangiye

Gicumbi FC 2-0 Musanze FC

Kirehe FC 1-0 AS Kigali

Espoir FC1-0 Amagaju FC

Sunrise FC 1-1 Mukura VS

APR FC 2-1 Rayon SportS

Police FC 0-0 Marine FC

Miloplast FC 0-0 Etincelles FC

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

2018-06-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe ni icyaha cyangwa ni ngombwa ko ibaho?

Imibonano mpuzabitsina mbere y’ubukwe ni icyaha cyangwa ni ngombwa ko ibaho?

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo

Areruya Joseph yegukanye agace ka 4 ka La Tropicale Amissa Bongo

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya

Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya

Ubwanditsi 03 Dec 2016
Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Ubwanditsi 03 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: U Burundi bwahaye Igipolisi cya Uganda amakuru yatumye hafatwa umucuruzi ruharwa wa cocaine
HIRYA NO HINO

Uganda: U Burundi bwahaye Igipolisi cya Uganda amakuru yatumye hafatwa umucuruzi ruharwa wa cocaine

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa  Mu Karere Ka Gisoro
INKURU NYAMUKURU

Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa Mu Karere Ka Gisoro

Ubwanditsi 16 Mar 2020
RDC: Abantu 20 bamaze kwicwa, ingo zisaga 10 ziratwikwa mu bitero bishya bya ADF
HIRYA NO HINO

RDC: Abantu 20 bamaze kwicwa, ingo zisaga 10 ziratwikwa mu bitero bishya bya ADF

Ubwanditsi 08 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru