• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umutwe w’iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n’amacakubiri.

Umutwe w’iterabwoba wa FLN mu marembera kubera kujirajira n’amacakubiri.

Ubwanditsi 22 Oct 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amakuru dukesha Rwanda Tribune, ikinyamakuru gikunze gucukumbura ibibera mu mitwe y’iterabwoba nka FLN na FDLR, aravuga amacakubiri n’akajagari byari bisanzwe muri FDLR ubu
byamaze kugera no muri FLN, bitewe ahanini n’ inda nini no kutagira icyerekezo.

Gutegana ibico bagamije kwicana, ubu nibyo bigezweho muri FLN. Ayo makuru avuga ko kugambanirana ari nabyo byatumye uwitwa MAJ Peter KUBWAYO alias Santos afatwa, akaba ndetse ari muri 11 baherutse gushyikirizwa u Rwanda, nk’uko na FLN ibyiyemerera mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu.

Uyu Maj Peter Kubwayo ni umwe mu bategetsi bakuru ba FLN, dore ko yigeze no kuyibera umuvugizi wungirije, aza no gushingwa ubutasi muri uwo mutwe w’iterabwoba. Yaje kuba umwanzi ukomeye wa Gen. Antoine HAKIZIMANA bita “Jeva”, ndetse buri wese atangira gushaka uko yikiza undi. Nguko uko rero inzego z’ubutasi mu Burundi zataye muri yombi Peter Kubwayo ku kagambane ka Gen Jeva, yoherezwa mu Rwanda kimwe n’abandi barwanyi 10.

Muri FLN kandi haravugwa akajagari kagaragaza ko uwo mutwe utazi aho werekeza. Buri wese ariyita umuyobozi w’ikirenga, ku buryo abarwanyi bawo batakimenya ubayobora. Gen Jeva atangaza ibye, umugore witwa Chantal Mutega akavuga ibiri mu nyungu ze bwite, Gen Hamada agategeka ibye, mbese ni akaduruvayo kibereye aho.

Uretse ko bari banisanganiwe ubuswa no guhuzagurika, ibyo muri FLN byaje guhumira ku mirari nyuma y’ifatwa rya shebuja Paul Rusesabagina n’abandi benshi, abasigaye ubwoba burabataha, cyane cyane ko bari babaye impehe. Birumvikana kandi, ntiwasigarana Faustin Twagiramungu, ngo wumve ko ufite kiyobora!

Maj Peter Kubwayo wamaze kugera mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda, akomoka mu karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Musange. Yize amashuri yisumbuye I Runyombyi, nubwo yahunze muri 94 atayarangije. Yahungiye mu Burundi no muri Tanzaniya, mbere y’uko ajya kujirajira mu mitwe y’iterabwoba inyuranye ikorera mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.  Imwe muri iyo mitwe twavuga nka ALIR, FDLR/FOCA, FLN n’iyindi.

Amakuru kandi avuga ko yagiye yoherezwa mu butumwa bwo gushakisha abarwanyi b’iyo mitwe mu bihugu bifite impunzi z’Abanyarwanda, birimo u Burundi, Uganda, Zambiya, Malawi n’ahandi. Ni umwe mu bantu Paul Rusesabagina yakoresheje cyane, dore ko yanamwohererezaga amafaranga yo kwifashisha muri izo ngendo zose.

Ubushyamirane buvugwa muri FLN burasa neza n’ubwo muri FDLR, dore ko naho gusubiranamo bidasiba guhitana abantu, bashinjanya ubugambanyi, ubujura n’amacakubiri ashingiye ku turere. Ngiyo imitwe irota kwigarurira u Rwanda, kandi nayo ubwayo yarananiwekwiyobora.

2021-10-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yakurikiye isozwa rya Tour du Rwanda 2023, ryegukanywe na Henok Mulubrhan

Ubwanditsi 26 Feb 2023
Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Ni iki gishingirwaho ngo hemezwe ko abaturage b’igihugu runaka bishimye cyangwa bababaye?

Ubwanditsi 22 Mar 2022
RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

Ubwanditsi 12 Jan 2020
Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye!!

Igihano Diamond azahabwa natsindwa na Hamisa Mobetto cyamenyekanye!!

Ubwanditsi 13 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire
Mu Rwanda

Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire

Ubwanditsi 11 Oct 2017
Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se
Mu Rwanda

Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Transparency International irashima ingamba Polisi yafashe mu guhashya ruswa
Mu Mahanga

Transparency International irashima ingamba Polisi yafashe mu guhashya ruswa

Ubwanditsi 25 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru