• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Abaturage bo muri Congo baremeza ko Interahamwe ziherutse kwinjira mu Burundi zaturutse iwabo

Abaturage bo muri Congo baremeza ko Interahamwe ziherutse kwinjira mu Burundi zaturutse iwabo

Ubwanditsi 04 Apr 2018 ITOHOZA

Nyuma y’aho mu minsi ishize twabagejejeho amakuru yavaga mu gihugu cy’u Burundi avuga ko haba hari abarwanyi ba FDLR bitaga Interahamwe bahinjiye bavuye muri Congo, bakinjirira muri Komini Buganda yo mu Ntara ya Cibitoke, abaturage bo muri Congo mu gace ka Mwaba aba bagiye mu Burundi baturutsemo nabo baremeza aya makuru.

Aba baturage bo mu gace ka Mwaba bakaba bemeza ko aba barwanyi ba FDLR bahunze ingabo za leta ya Congo zari ziherutse koherezwa muri aka gace nyuma y’uko kari kamaze iminsi nta musirikare uhabarizwa.

Radio RPA yo mu Burundi ku rubuga rwayo ivuga ko mu byumweru bibiri bishize aba barwanyi b’Abanyarwanda bari kumwe n’Imbonerakure bari ku misozi itandukanye yo muri Mwaba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuva icyo gihe ngo aka gace koherejwemo izindi ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahantu hatandukanye.

Nyuma yo kumenya aya makuru, abaturage bo muri Mwaba bakaba bavuga ko izo Nterahamwe n’Imbonerakure bagize ubwoba bwo kugabwaho ibitero bagahitamo gusubira inyuma bajya mu Burundi ndetse ngo mu kuhava nta mirwano yigeze iba.

Abaturage bo muri Komini Buganda yo mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi bakaba bafite impungenge nyuma yo kubona abantu bitwaje ibirwanisho batari ingabo za leta muri komini yabo baturutse muri Congo.

2018-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kicukiro: Inka iherutse gutemwa n’abagizi ba nabi yapfuye

Kicukiro: Inka iherutse gutemwa n’abagizi ba nabi yapfuye

Ubwanditsi 06 Apr 2017
David Himbara ari gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma k’u Rwanda, abifashijwemo na Museveni kuri ubu babanye nk’Amazi n’Ifu

David Himbara ari gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma k’u Rwanda, abifashijwemo na Museveni kuri ubu babanye nk’Amazi n’Ifu

Ubwanditsi 20 Feb 2019
Lesotho: Abasirikare bakuru barasanye, Umugaba w’Ingabo ahasiga ubuzima

Lesotho: Abasirikare bakuru barasanye, Umugaba w’Ingabo ahasiga ubuzima

Ubwanditsi 06 Sep 2017
Umugore wa Trump arashaka ko ikinyamakuru kimuha amadolari miliyoni 150

Umugore wa Trump arashaka ko ikinyamakuru kimuha amadolari miliyoni 150

Ubwanditsi 06 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Goma: Hafashwe imodoka yari itwaye intwaro za gisirikare
Mu Mahanga

Goma: Hafashwe imodoka yari itwaye intwaro za gisirikare

Ubwanditsi 05 May 2018
Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball
Amakuru

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Ubwanditsi 03 Apr 2021
VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina
INKURU NYAMUKURU

VICTOIRE INGABIRE : Impamvu yise ishyaka rye « UMURINZI » n’icyo yari agamije ahitamo iryo zina

Ubwanditsi 30 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru