• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Ubwanditsi 14 Apr 2016 Mu Mahanga

​Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubushobozi no kngerera ubumenyi abapolisi b’u Rwanda bakora mu ishami ry’ubugenzacyaha, kuwa gatatu tariki ya 13 Mata abapolisi 50 basoje amahugurwa y’umunsi 1, agenewe abapolisi bakuru ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha.

Aya mahugurwa akurikiye andi menshi yahawe abandi bapolisi, akaba yaratanzwe n’impuguke zaturutse muri Polisi y’igihugu cy’Ubudage mu rwego rwo gukomeza umubano Polisi y’Ubudage isanzwe ifitanye na Polisi y’u Rwanda.

Atangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi ushinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Jimmy Hodari, yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubudage, bugaragarira cyane cyane mu guha amahugurwa abapolisi b’u Rwanda, asaba abayitabiriye kuyakurikira neza, bakongera ubumenyi bwabo mu gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha.

Akaba yagize ati:” Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubudage zifitanye umubano w’igihe kirekire, bakaba badufasha cyane cyane mu kurwanya inkongi z’imiriro, umutekano wo mu muhanda, no mu zindi nzego, kandi ubu bufatanye bumaze kubyara umusaruro .

Yakomeje avuga ko gukusanya no kurinda neza ibimenyetso by’ahabereye icyaha , bifasha abagenza icyaha kubona ibimenyetso bihagije, bigafasha gutanga ubutabera.
ACP Hodari yasabye abahuguwe kuzasangiza bagenzi babo n’abo bayobora ubumenyi bazakura muri aya mahugurwa.

Umwe mu batanze amahugurwa Sven Radke, yashimye ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda, aho yagize ati:”Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, ariko natangajwe cyane n’ubunyamwuga bw’abapolisi b’u Rwanda, ukuntu bakora akazi kabo neza, n’uko baha umutekano abanyarwanda n’abasura u Rwanda.”

Yakomeje agira ati:”Ndumva ntekanye hano mu Rwanda, kandi uko kumva ntunganye nibyo umuntu wese aba akeneye mu mujyi munini nk’uyu wa Kigali. Hari indi mijyi minini nagiyemo, ukabona nta mutekano ifite… ibi rero biragaragaza intsinzi y’abanyarwanda muri rusange, n’intsinzi ya Polisi y’u Rwanda by’umwihariko.”

Kongerera ubushobozi abapolisi b’u Rwanda binyuze mu mahugurwa, ni imwe mu nkingi za Polisi y’u Rwanda.

RNP

2016-04-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Toy Nzamwita wari Avoka  yarasiwe na Polisi  hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Toy Nzamwita wari Avoka yarasiwe na Polisi hafi ya Kigali Convention Center ahasiga ubuzima

Ubwanditsi 31 Dec 2016
Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa

Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa

Ubwanditsi 27 Jul 2016
Zion Temple “Afrika haguruka “:  Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda

Zion Temple “Afrika haguruka “: Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Jul 2016
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Ubwanditsi 18 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu Abarundi bari guhungira mu Rwanda
Video Clips

Impamvu Abarundi bari guhungira mu Rwanda

Ubwanditsi 10 Aug 2016
Umufana wa APR FC yarohamye mu kivu ashira mo umwuka
ITOHOZA

Umufana wa APR FC yarohamye mu kivu ashira mo umwuka

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Uganda: Umupolisi yafashwe yibye inka 2 azitwaye muri ‘pandagari’
Mu Mahanga

Uganda: Umupolisi yafashwe yibye inka 2 azitwaye muri ‘pandagari’

Ubwanditsi 03 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru