• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kigali: Perezida Kagame yasabye abikorera kubyaza umusaruro ingufu zishyirwa mu koroshya ubucuruzi

Kigali: Perezida Kagame yasabye abikorera kubyaza umusaruro ingufu zishyirwa mu koroshya ubucuruzi

Ubwanditsi 08 Feb 2016 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihugu hari amahirwe menshi yabyazwa ubucuruzi atari gukoreshwa, asaba ko hadakwiye kubaho kunanirwa kubyaza umusaruro ingufu zikomeje gushyirwa mu koroshya ibikorwa by’ubucuruzi mu karere.

Umukuru w’Igihugu yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yitabiraga ihuriro ry’abacuruzi b’icyitegererezo, mu mugoroba wa “Golden Circle Gala Dinner”, igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu gihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abayoboye ibikorwa by’ubucuruzi mu karere.

Golden Circle ihuriwemo n’abacuruzi bagera ku 150 bafatwa n’indashyikirwa mu nzego z’inganda, ubukerarugendo, amabanki n’ibindi, bagira uruhare mu guhanga imirimo n’irindi shoramari, byose bizamura iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa by’ubucuruzi ari umufatanyabikorwa wa guverinoma kuko intego z’izi mpande zombi zishingiye ku iterambere, ariko ngo ntirishobora kugerwaho zidakoranye bya hafi binyuze mu biganiro bihoraho, mu bufatanye bwa leta n’abikorera.

Yanibukije ko hari amahirwe amwe y’ubucuruzi atarabyazwa umusaruro mu gihugu, ashimira Urugaga rw’abikorera (PSF) rukomeje gufasha mu kuyamenyekanisha no hanze y’imipaka y’igihugu.

-2012.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

-2011.jpg

Abacuruzi babanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa

Ati “Ibihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba, binyuze mu mishinga ihuriweho n’ibihugu byo mu muhora wa ruguru no mu muhora wo hagati mu gihe gito kiri imbere, biri gukora ibishoboka ngo bikureho imbogamizi mu bucuruzi, ngo byoroshye urujya n’uruza rw’abantu, ubushobozi, ibicuruzwa na serivisi. Turi gutera intambwe ishimishije mu bijyanye n’ibikorwa remezo, ingufu, ubwikorezi, itumanaho, binyuze muri iyi mihora, kandi tuzakomeza n’ibirushijeho.”

Yongeyeho ati “Ariko hari n’ibindi tugomba gukora. Dufite ibisabwa byose ngo twubake iterambere ry’akarere kacu, bityo nta gushidikanya gukwiye kubamo cyangwa kunanirwa ku ruhande rwacu, kungukira muri ibi bikomeje gukorwa.”

-2010.jpg

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Benjamin Gasamagera

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Benjamin Gasamagera, yavuze ko kuba umwe mu bagize Golden Circle bisaba kuba icyitegererezo mu ishoramari, kurusha uko harebwa ku ngano y’umutungo mu mafaranga waba ugezeho.

Mu cyo bateganya mu minsi iri imbere, yagize ati “Dushaka gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abagore, kuko nibo bazaba ari abashoramari bakomeye b’ejo hazaza. Dukeneye kubafasha, tugashyigikira ubushobozi bifitemo.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, iri huriro ry’abacuruzi bakomeye ryanatumiye ba rwiyemezamirimo bato basaga70, kugira ngo bungurane ibitekerezo n’abamaze kugira ibyo bageraho, ku buryo bizeye ko mu minsi mike ari bamwe mu bazaba bagize ‘‘Golden Circle.”

Uyu mugoroba witabiriwe n’abikorera bagera kuri 350, muri bo 150 bagize iri huriro rimaze imyaka ine rishinzwe, abandi 200 basigaye bashobora kwinjiramo muri uyu mwaka, ku buryo mu myaka mike iri imbere bazaba bagera kuri 500.

Source: Igihe.com

2016-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Umunyarwanda warekuwe na Uganda yatanze ubuhamya bw’ubucakara yakoreshejwe n’uko hari abishwe n’uburozi

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Robert Lewandowski azamara ukwezi adakina kubera imvune, ibi bikaba bitumye atazakina umukino ubanza n’uwo kwishyura wa 1/4 wa Champions League bazahura na PSG

Robert Lewandowski azamara ukwezi adakina kubera imvune, ibi bikaba bitumye atazakina umukino ubanza n’uwo kwishyura wa 1/4 wa Champions League bazahura na PSG

Ubwanditsi 31 Mar 2021
Amafoto – PSG yatsinze Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/8 w’irushanwa rya UEFA Champions League, Manchester City yihaniza Sporting CP iyitsinda 5-0

Amafoto – PSG yatsinze Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/8 w’irushanwa rya UEFA Champions League, Manchester City yihaniza Sporting CP iyitsinda 5-0

Ubwanditsi 16 Feb 2022
UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

Ubwanditsi 23 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda
Amakuru

Abanyamwuga mu itangazamakuru bakomeje kwamagana ibinyoma umunyamakuru w’ Umuholandi Sander Rietveld yatangaje ku Rwanda

Ubwanditsi 18 May 2022
Uganda : Daily Monitor muri Propaganda  zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni
ITOHOZA

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Ubwanditsi 14 Apr 2019
APR FC yanganyije na Police FC 1-1, abatoza bombi bagaya imisifurire
IMIKINO

APR FC yanganyije na Police FC 1-1, abatoza bombi bagaya imisifurire

Ubwanditsi 11 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru