• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»RDC/Beni: Abantu12 bishwe n’inyeshyamba za ADF

RDC/Beni: Abantu12 bishwe n’inyeshyamba za ADF

Ubwanditsi 23 Oct 2018 Mu Mahanga

Abantu 12 bishwe n’inyeshyamba mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira 2018, i Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Raporo yashyizwe hanze na Burugumesitiri wa Komini Rwenzori ndetse na sosiyeti Sivile, igaragaza ko nyuma y’ubwo bwicanyi ikivunge cy’abantu bigaragambije mu mihanda bamagana ubwo bwicanyi bukomeje gukorerwa muri Beni.

Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa ibitangaza, ngo amakuru yatanzwe n’ingabo na Polisi, avuga ko ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) aribwo inyeshyamba za ADF zageze muri ako gace, zifite intwaro ziturika, imihoro,… zitangira kwigaba mu baturage, zica abantu 12.

Nyuma yo kwica 12, ngo abandi bagera kuri 15 izi nyeshyamba zarabashimuse ndetse zinasahura amaduka n’amavuriro hafi y’isoko rya Mayangose. Imirwano yazihuje n’ingabo za Leta ikaba yaramaze amasaha agera kuri ane kugira ngo zive muri ako gace.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, ngo ubwo imirambo yari yandagaye aho hose muri ako gace, yateye agahinda abaturage bahita birara mu mihanda bigaragambya ariko bamagana akarengano bakomeje gukorerwa.

Raporo y’umutekano y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa Muntu, igaragaza ko abantu 235, bamaze gusiga ubuzima mu bitero 100 byagabwe n’inyeshyamba za ADF kuva muri Mutarama kugera muri Nzeri 2018.

2018-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro tariki ya 19/02/2016

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro tariki ya 19/02/2016

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Abaka inguzanyo ntibishyure bahombya ibigo by’imari iciriritse

Abaka inguzanyo ntibishyure bahombya ibigo by’imari iciriritse

Ubwanditsi 10 Jun 2016
Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Ubwanditsi 10 Sep 2024
Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Trump yahakanye gutanga amadolari yahawe umugore ukina filime z’urukozasoni bivugwa ko baryamanye

Ubwanditsi 06 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, Tunisia yegukanye igikombe cya Afrobasket cyaberaga mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d’Ivoire amanota 78 kuri 75
Amakuru

Mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame, Tunisia yegukanye igikombe cya Afrobasket cyaberaga mu Rwanda, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Côte d’Ivoire amanota 78 kuri 75

Ubwanditsi 06 Sep 2021
Côte d’Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zageze muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika rya Afrobasket rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru
Amakuru

Côte d’Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zageze muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika rya Afrobasket rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 03 Sep 2021
Iya 10 Gicurasi 1994: Perezida Mitterand yavugiye amagambo kuri televiziyo ashyigikora abakoraga jenoside
Mu Rwanda

Iya 10 Gicurasi 1994: Perezida Mitterand yavugiye amagambo kuri televiziyo ashyigikora abakoraga jenoside

Ubwanditsi 10 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru