• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Urubanza rwabishe Col Karegeya ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Urubanza rwabishe Col Karegeya ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 01 Nov 2018 ITOHOZA

Amakuru dukesha   kimwe mu binyamakuru byo muri Afurika y’Epfo n’uko urubanza rwabishe Colonel Patrick Karegeya bamwiciye muri hoteli yitwa Michalangelo Towers hagiye gushira imyaka 5 rwatangira kuri uyu wa kane  taliki 1 Ugushyingo 2018.

Birazwi ko Col Patrick Karegeya yishwe n’abantu  bo muri RNC barimo Rudasingwa Theogene na mukuru we Gahima  Gerald bafatanije na Gen. Kayumba Nyamwasa, kubera urwikekwe abo nibo abacuze umugambi  bakoresheje umwe mu bagore [umurundikazi ] wari ihabara ya Col. Karegeya, amunigiraga  Hoteli,  akoresheje isuwime dore ko Karegeye yari yanyoye za Wisky nyinshi  yishimira ubunani bwo  kw’ italiki ya 31 Ukuboza 2013.

Uru rubanza ruzabera ahantu hitwa Rundburg mu majyaruguru ya Johannesburg aho abacamanza bazafata icyemezo kw’italiki n’ahantu urubanza nyarwo mu mizi ruzabera.

Habaye itekinika ku bimenyetso by’urupfu rwa Col Patrick Karegeya

Igipolisi cy’Afrika y’Epfo cyataye muri yombi umwe mu bakozi bacyo kimurega kurya ruswa, akagerageza cyangwa agatekinika ibimenyetso mu maperereza ku byaha bikomeye. Muri ayo madosiye yakorwagaho iperereza harimo iy’urupfu rwa Col Patrick Karegeya.

Nyuma y’ifatwa ry’uyu mupolisi, igipolisi cy’Afrika y’Epfo gisa nk’icyamwaye kigerageza kwisobanura kivuga ko uwo mupolisi wafashwe yari umuhanga mu gukusanya ibimenyetso bisigwa n’intoki (empreintes digitales) akazi ke kakaba kari ukujya aho icyaha cyakorewe kugira ngo afate ibimenyetso by’ahakozwe n’intoki akabishyikiriza abandi bapolisi bashinzwe iperereza.

Ariko uyu mupolisi wafashwe siko yabigenje, kuko raporo yakoze ku bimenyetso yashoboye gukusanya ahiciwe Col Karegeya yari akibifite mu biro bye nyuma y’amezi 14  Karegeya  yishwe! Hakaba hibazwa impamvu atatanze ibyo bimenyetso, ariko impamvu yaje kugaragara ni uko ibyo bimenyetso  byafataga Kayumba Nyamwasa n’abishi be.

Polisi y’Afrika y’Epfo yatangaje ko  isanga iri fatwa ry’uyu mupolisi itangazamakuru ritamenye irengero rye ngo ari ikintu cyiza kuri dosiye y’urupfu rwa Col Karegeya kuko noneho abakora iperereza  bizeraga ko bagiye kubona ibimenyetso batari bahawe maze iperereza rigakomeza. Ariko umuntu yakwibaza niba ibyo bimenyetso byuzuye cyangwa uyu mupolisi hari icyo yabihinduyeho.

Uyu mupolisi yafashwe kubera iyindi dosiye, mu iperereza biza kugaragara ko yashatse guhisha ibimenyetso bya dosiye ya Col Karegeya, ibimenyetso bisigwa n’intoki bikaba ari ikintu gikomeye gishobora kwifashishwa mu iperereza.

Umuvugizi wa Polisi y’Afrika y’Epfo avuga ko abakora iperereza ku iyicwa rya Col Karegeya bagaragaje kenshi ko raporo ku bimenyetso bisigwa n’intoki yaburaga, bakabona atari ibintu bisanzwe, bakaba barakomeje kubaza icyo kibazo inshuro nyinshi ariko umupolisi wafashe ibyo bimenyetso yakomeje kwijijisha agashaka impamvu z’urwitwazo zo kudatanga raporo ku bimenyetso.

2018-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 14 Mar 2017
Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

Ubwanditsi 30 May 2017
Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda

Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Rusahurira mu nduru Jean Paul Turayishimye yihishe inyuma y’Umwicanyi Kazungu Denis ngo yibonere Views

Ubwanditsi 06 Sep 2023

2 Ibitekerezo

  1. Sunday
    November 4, 20187:36 pm -

    Aba sibo bitwa ba Barikeka? Ninde utazi ko umwicanyi kagame ariwe wishe Karegeya?

    Subiza
  2. CornerStone
    November 6, 20189:42 am -

    Wowe wiyise sunday jye nkwise darkday, menya ko niba uli umusirikare, nkuriya uhungana amabanga yigihugu umenye ko buli gihugu cyiyubaha kigomba kumushakira epfo na ruguru,
    Yaba muzima cg umurambo. Cfr CIA, USA, NASI, murebe Assange wa wikileaks. … Russia umwe yaroze london… Israël na ex agent Mossad…

    Menya kandi wa nanga we ko uretse nubuswa bwawe niwe wanarimbuye abarwanyaga leta guhera kera, bariya bose baguye kenya ugira ninde wabamanuye ?
    Iyo uhisemo gupfa nka zimwe zimoka, wicishwa ibiziriko. Kera twararirimbaga duti uretse bamwe barenzwe bakibagirwa. …
    Jicho la chama chama chetu cha RPA (RPF) hauna pa kujificha. … Nyamwasa nabandi ba desesperados babe babyumva. Nshimye ko bo bapfuye bafite ibihera byinshi, nimiryango yabo ikize inzana zabo zig à Hanze mubazungu, abapfiriye Kurt gamba alingaragu, ababyeyi babo bincike ko bativumbura ? Aba demob bafite Post trauma disorder syndrom, aba cader babakene. Kuki batigaragambya ? Tubivuge, benshi bitwaza kurwanya leta kugira babone ubuhungiro ino mubazungu. Ntacyo bazageraho, ni mutekane mwiteze imbere bene kanya Rwanda. Mugire amahoro.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball
Amakuru

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yitabiriye ibirori byo gutangiza Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 16 muri Basketball

Ubwanditsi 03 Sep 2025
Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.
Amakuru

Umuhanzi Yves Kana Trezzor yashyize hanze imwe mu ndirimbo izagaragara k’umuzingo w’indirimbo zizagaruka ku rukundo rwe n’umugore we baherutse kubana.

Ubwanditsi 19 May 2021
Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika  ibiganiro mu Rwanda
Mu Rwanda

Ni iki cyatumye Royal TV nayo ihagarika ibiganiro mu Rwanda

Ubwanditsi 20 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru