• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Ubwanditsi 19 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Bimaze kuba akamenyero ko umunyabyaha wese ufashwe ngo aryozwe amahano ye, ashakisha amayeri yatuma acika ubutabera: Kwigira umusazi, kwanga kurya no kwiyita umunyapolitiki uzira gukosora Leta. Ese ko babonye ko ntacyo bibafasha, babiretse bakaburana bagaragaza ingingo zibagira abere, cyangwa bakagira ubutwari bwo gusaba imbabazi?

Paul Rusesabagina aregwa ibyaha bikomeye by’iterabwoba. Amacuti ye yabonye”umunywanyi” ageze mu kaga, ati arazira kuba impirimbanyi ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. Rusesabagina nawe abonye asumbirijwe ati ntabwo naburanira mu Rwanda kuko ndi “Umubiligi” nubwo nkomoka i Murama. Ntabonye aya matakirangoyi ananiranye, ahitamo kwivana mu rubanza, aho kuburana yerekana ko ari umwere nk’uko abamubeshya ko bamushyigikiye babivuga. Uko gutaratamba ntacyo byamumariye, kuko urubanza rwe rwabaye, ndetse rukazasomwa ejobundi tariki 20 Nzeri 2021.

Aimable Karasira yarafashwe aregwa ibyaha birimo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abonye ageze mu y’abagabo ati burya ndwara mu mutwe!Ntacyo byamufashuije kuko urubanza rwe ruzaba nta kabuzam,agasobanura igituma akomeretsa imitima y’Abanyarwanda n’ikimutera kubateranya n’ubuyobozi.

Ubu uvugwa cyane ni Dr Chistopher Kayumba umaze kuba nk’urugi kubera gufungwa no gufungurwa bya hato na hato. Atangira kugaragara nk’ikibazo mu muryango nyarwanda, yarabanje arwanya abashinzwe umutekano ubwo bamubazaga ikimutera gutwara imodoka yasinze. Yarabifungiwe, ariko nyuma y’igihe gito ararekurwa. Ntibiteye kabiri, aba ateje imvururu ku kibuga cy’indege cya Kanombe, binamuviramo gufungwa umwaka wose.

Ubu Dr Kayumba yasubiye mu maboko y’inzego z’ubutabera bumukurikiranyeho gusambanya umugore ku ngufu. Amaze kubona ko ikirego kiremereye, hakaba hari ibimenyetso bimuhamya icyaha, yatangiye kwiyicisha inzara akanongeraho ko azira kuba yarashinze ishyaka rya politiki.

Icya mbere, incuro 2 za mbere yafunzwe, yari ataragira ayo mashyaka ye ya politiki. Yazize imyitwarire igayitse, ku muntu w’umwarimu, wagombye kuba ari umuturage ufite indangagaciro.

Icya kabiri, abafite amashyaka ya politiki mu Rwanda siko bose bafunze. Iyo ushinze ishyaka rya politiki rikemerwa, nyiraryo ahabwa rugari, agatanga ibitekerezo byubaka. Aho gufungwa abenshi tuzi ko bari mu myanya ifata ibyemezo nko mu Nteko Ishinga Amategeko n’ahandi. Hari n’abafite ibyo bita imitwe ya politiki itemewe, kandi baridegembya. Ingabire Victoire na Ntaganda Benard batanga ubuhamya.

Icya gatatu, kwiyicisha inzara ni si ibya none kuri Christopher Kayumba, kuko no mu buzima busanzwe ahitamo agasembuye kurusha ibyo kurya. Gutera ubwoba inzego zimufunze ngo azicwa n’inzara rero, byo nashaka abireke kuko ntawe utazi ko iyo gahunda yo kutarya cyangwa kurya gake gashoboka ayimaranye igihe.

Icya kane, mu nyandiko aherutse gushyira hanze, Dr Kayumba ntahakana ko ibyo aregwa bitabaye, ahubwo avuga ko aregwa icyaha cyabaye mu mwaka wa 2017.

Inama ya kigabo rero, yareka iyi mitwe, ahubwo akiga neza uko aziregura, yabona bitemera agasaba imbabazi.
Muri rusange, aba banyabyaha bigira abanyapolitiki, mbere yo kwishora mu mahano bagombye kujya babanza gutekereza ku ngaruka zayo, zirimo no gufungwa. Umutekano n’umudendezo dufite uyu munsi tubikomeyeho. Abashaka kubituvutsa rero bamenye ko bazishyura ikiguzi kiremereye.

2021-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Abitabiriye inama mpuzamahanga ku buringanire bw’ibitsina byombi bashimye imikorere ya Isange

Ubwanditsi 04 Nov 2017
Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Ubwanditsi 28 Dec 2024
Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’Abanyafurika bitagomba gushakirwa ahandi ngo babiturwe hejuru

Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’Abanyafurika bitagomba gushakirwa ahandi ngo babiturwe hejuru

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Ubwanditsi 01 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)
INKURU NYAMUKURU

Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Ntiwatsinda umuntu urwanira kubaka igihugu wowe urwanira kugisenya – Gen Kabarebe
POLITIKI

Ntiwatsinda umuntu urwanira kubaka igihugu wowe urwanira kugisenya – Gen Kabarebe

Ubwanditsi 17 Dec 2019
Muri politiki yayo iciriritse, CNDD FDD iyoboye u Burundi yitwaza u Rwanda mu itangazamakuru ko rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi , kandi rufungira  amarembo n’abatahuka; abo bangiwe baratabaza abagiraneza

Ubwanditsi 21 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru