• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Ubwanditsi 19 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Bimaze kuba akamenyero ko umunyabyaha wese ufashwe ngo aryozwe amahano ye, ashakisha amayeri yatuma acika ubutabera: Kwigira umusazi, kwanga kurya no kwiyita umunyapolitiki uzira gukosora Leta. Ese ko babonye ko ntacyo bibafasha, babiretse bakaburana bagaragaza ingingo zibagira abere, cyangwa bakagira ubutwari bwo gusaba imbabazi?

Paul Rusesabagina aregwa ibyaha bikomeye by’iterabwoba. Amacuti ye yabonye”umunywanyi” ageze mu kaga, ati arazira kuba impirimbanyi ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. Rusesabagina nawe abonye asumbirijwe ati ntabwo naburanira mu Rwanda kuko ndi “Umubiligi” nubwo nkomoka i Murama. Ntabonye aya matakirangoyi ananiranye, ahitamo kwivana mu rubanza, aho kuburana yerekana ko ari umwere nk’uko abamubeshya ko bamushyigikiye babivuga. Uko gutaratamba ntacyo byamumariye, kuko urubanza rwe rwabaye, ndetse rukazasomwa ejobundi tariki 20 Nzeri 2021.

Aimable Karasira yarafashwe aregwa ibyaha birimo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abonye ageze mu y’abagabo ati burya ndwara mu mutwe!Ntacyo byamufashuije kuko urubanza rwe ruzaba nta kabuzam,agasobanura igituma akomeretsa imitima y’Abanyarwanda n’ikimutera kubateranya n’ubuyobozi.

Ubu uvugwa cyane ni Dr Chistopher Kayumba umaze kuba nk’urugi kubera gufungwa no gufungurwa bya hato na hato. Atangira kugaragara nk’ikibazo mu muryango nyarwanda, yarabanje arwanya abashinzwe umutekano ubwo bamubazaga ikimutera gutwara imodoka yasinze. Yarabifungiwe, ariko nyuma y’igihe gito ararekurwa. Ntibiteye kabiri, aba ateje imvururu ku kibuga cy’indege cya Kanombe, binamuviramo gufungwa umwaka wose.

Ubu Dr Kayumba yasubiye mu maboko y’inzego z’ubutabera bumukurikiranyeho gusambanya umugore ku ngufu. Amaze kubona ko ikirego kiremereye, hakaba hari ibimenyetso bimuhamya icyaha, yatangiye kwiyicisha inzara akanongeraho ko azira kuba yarashinze ishyaka rya politiki.

Icya mbere, incuro 2 za mbere yafunzwe, yari ataragira ayo mashyaka ye ya politiki. Yazize imyitwarire igayitse, ku muntu w’umwarimu, wagombye kuba ari umuturage ufite indangagaciro.

Icya kabiri, abafite amashyaka ya politiki mu Rwanda siko bose bafunze. Iyo ushinze ishyaka rya politiki rikemerwa, nyiraryo ahabwa rugari, agatanga ibitekerezo byubaka. Aho gufungwa abenshi tuzi ko bari mu myanya ifata ibyemezo nko mu Nteko Ishinga Amategeko n’ahandi. Hari n’abafite ibyo bita imitwe ya politiki itemewe, kandi baridegembya. Ingabire Victoire na Ntaganda Benard batanga ubuhamya.

Icya gatatu, kwiyicisha inzara ni si ibya none kuri Christopher Kayumba, kuko no mu buzima busanzwe ahitamo agasembuye kurusha ibyo kurya. Gutera ubwoba inzego zimufunze ngo azicwa n’inzara rero, byo nashaka abireke kuko ntawe utazi ko iyo gahunda yo kutarya cyangwa kurya gake gashoboka ayimaranye igihe.

Icya kane, mu nyandiko aherutse gushyira hanze, Dr Kayumba ntahakana ko ibyo aregwa bitabaye, ahubwo avuga ko aregwa icyaha cyabaye mu mwaka wa 2017.

Inama ya kigabo rero, yareka iyi mitwe, ahubwo akiga neza uko aziregura, yabona bitemera agasaba imbabazi.
Muri rusange, aba banyabyaha bigira abanyapolitiki, mbere yo kwishora mu mahano bagombye kujya babanza gutekereza ku ngaruka zayo, zirimo no gufungwa. Umutekano n’umudendezo dufite uyu munsi tubikomeyeho. Abashaka kubituvutsa rero bamenye ko bazishyura ikiguzi kiremereye.

2021-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Al Nasr yo muri Libye yasezereye As Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, APR FC irakina umukino w’ikirararane na Police FC

Al Nasr yo muri Libye yasezereye As Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, APR FC irakina umukino w’ikirararane na Police FC

Ubwanditsi 17 Oct 2022
Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Ubwanditsi 03 Jan 2023
Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021

Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021

Ubwanditsi 20 Mar 2021
Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Ubwanditsi 29 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto: Kepler VC yatsinze REG VC, Police WVC itsinda APR WVC begukana igikombe cy’Intwari 2025
Amakuru

Amafoto: Kepler VC yatsinze REG VC, Police WVC itsinda APR WVC begukana igikombe cy’Intwari 2025

Ubwanditsi 03 Feb 2025
Kwibuka ntibyavanyweho ahubwo bizajyana n’ibihe turimo bidasanzwe- Dr Bizimana
POLITIKI

Kwibuka ntibyavanyweho ahubwo bizajyana n’ibihe turimo bidasanzwe- Dr Bizimana

Ubwanditsi 06 Apr 2020
APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania
Amakuru

APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania

Ubwanditsi 16 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru