• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Ubwanditsi 03 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nk’uko byatangajwe na Radio Okapi y’ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, tariki 02 Mutarama 2023, umutwe wa M23 wakubise inshuro abarwanyi ba FDLR bunganira ingabo za Kongo ku rugamba, maze ubambura agace ka Kisharo, muri Gurupoma ya Binza, Teritwari ya Rushuru, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Kisharo iri mu bilometero nka 20 uvuye ku mupaka wa Ishasha, uhuza Kongo na Uganda, kakaba agace kazwiho ubukungu bushingiye ku bucuruzi bw’amafi.

Kwirukanwa mu birindiro byo nta gishya kirimo, kuko igihe cyose bacokoje M23 yabahaye isomo ry’ikinyabupfura. Igishya ahubwo ni uko,  nubwo Radio Okapi ya Monusco itatangaje igihe FDLR yafatiye ako gace, bibaye ubwa mbere Monusco itangaza ko  uyu mutwe w’abajenosideri ufatanya n’igisirikari cya Kongo, FARDC, ibintu ubutegetsi bw’ i Kinshasa bwakomeje guhakana bwivuye inyuma.

Iyi nkuru kandi itangajwe nyuma y’iminsi 4 gusa hasohotse icyegeranyo cy’ Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi , nacyo cyagaragaje ubufatanye hagati ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro, ariko cyane cyane uw’abajenosideri wa FDLR, ndetse uwo muryango usaba Leta ya Kongo guhagarika ubwo bufatanye, kimwe n’imvugo zibiba urwango, zikibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi. Ese iyo ushinjwa gufatanya n’abajenosideri, harya ubwo wowe uba uri iki? Nubwo abategetsi ba Kongo bibeshya ko bazakomeza gutwika inzu bagahisha umwotsi, bajye bazirikana ko jenoside ari icyaha kidasaza!

Kongo ikomeje kugaragaza ubushake buke mu kugarura umutekano muri icyo gihugu. Imyanzuro ya Luanda na Naïrobi  isaba ko imitwe yose yitajwe intwaro izishyira hasi, iy’abanyamahanga igataha mu bihugu byabo, ariko Perezida Tshisekedi n’abambari be bo ntibabikozwa, ahubwo bahisemo gukomeza kuba  umufatanyabikorwa wa FDLR, Mayi-Mayi, PARECO, URDPC, n’iyindi.

Hagati aho, umutwe wa M23 wo watangiye gushyira mu bikorwa iyo myanzuro, urekura agace ka Kibumba wari warigaruriye, ndetse ukaba uvuga ko witeguye no kuva muri Rumangabo na Kishishe mu minsi mike iri imbere. Abasesenguzi basanga iki ari igitego  M23 itsinze mu rwego rwa dipolomasi, mu gihe ubutegetsi bwa Kongo bwo bukomeza gutakarizwa icyizere, kubera kwanga kwitandukanya n’imitwe y’abicanyi,  no kwibasira abaturage b’inzirakarengane bazira gusa ko bavuga ikinyarwanda.

Ikindi gituma ubutegetsi bwa Tshisekedi burushaho kurebwa nabi n’Umuryango Mpuzamahanga, ni ukwiyambaza umutwe wa WAGNER w’abacanshuro b’Abarusiya. Ibi biragagaragara nko gusuzugura umurava n’ubushake bw’abagerageza gushakira ikibazo cya Kongo umuti binyuze mu nzira y’ibiganiro, ariko Kongo yo ikaba ishakira igisubizo mu kumena amaraso.

Ujya gutsindwa afata uwo abonye wese nk’umwanzi, harimo n’abashaka kumufasha. Nyuma yo kwikoma uRwanda, Monusco ndetse na Uganda bavuga ko aribyo muzi w’ingorane za Kongo, ubu noneho abanyapolitiki bo muri icyo gihugu batangiye gushishikariza abaturage kwibasira ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Kongo. Ingabo za Kenya zirashijwa kuba ibyitso bya M23 kuko zahisemo kumvikana n’uwo mutwe, aho kuwushoraho intambara zizi neza ko nta gisubizo yatanga.

 Nyamara ababikurikiranira hafi bemeza ko iyi nzira y’ubwumvikane yari yatangiye no gutanga umusaruro, kuko M23 yemeraga gushyira uduce yafashe mu biganza by’izo ngabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, mu gihe hagishakishwa izindi nzira zagarura amahoro n’umutekano muri Kongo. Iby’ibiganiro Leta ya Kongo ntibikozwa, ndetse igashishikariza abaturage bayo kubamagana, ari nayo mpamvu basaba ingabo za Kenya kugaba ibitero kuri M23, bitaba ibyo zigahambira utwazo. Uwavuga ko akavuyo mu burasirazuba bwa Kongo aribwo kaza, ubanza ataba yibeshye.

2023-01-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Mu kugendera ku mategeko, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika

Ubwanditsi 09 Jul 2024
Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baratabaza

Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique baratabaza

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Umunyarwanda yiciwe muri Uganda hafi y’umupaka n’u Rwanda

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda hafi y’umupaka n’u Rwanda

Ubwanditsi 08 Aug 2019
Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Perezida Kagame yemeje ko ibya FDLR na Jenoside ari amateka mu Rwanda bitazongera kubaho ukundi

Ubwanditsi 10 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe
IMIKINO

Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko
Mu Rwanda

Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko

Ubwanditsi 06 Oct 2017
Mu minsi 4 ibura ngo amakipe yombi ahure, APR FC yatsinze Etincelles FC yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo, Rayon Sports ikura amanota atatu i Bugesera
Amakuru

Mu minsi 4 ibura ngo amakipe yombi ahure, APR FC yatsinze Etincelles FC yisubiza umwanya wa mbere w’agateganyo, Rayon Sports ikura amanota atatu i Bugesera

Ubwanditsi 22 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru