• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»RDB yashyizeho uburyo bushya bwo kumenyekanisha u Rwanda ku bitabiriye WEF

RDB yashyizeho uburyo bushya bwo kumenyekanisha u Rwanda ku bitabiriye WEF

Ubwanditsi 12 May 2016 Mu Mahanga

Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB, mu bufatanye n’umuryango ‘KORA Associates’ hamwe na ‘Hobe Agency’ bashyizeho ‘The African Village’ nk’uburyo bushya bwo kumenyekanisha u Rwanda.

‘The African Village’ ni inzu imeze nk’umudugudu yubatswe kuri Hotel des Mille Collines, aho abanyamahanga barenga 1000 bazajya bahurira n’abikorera bo mu Rwanda babamurikira ibyo bakora, banungurana ibitekerezo ku mishinga bashoramo imari.

Bamwe mu babyifuza, bo, bazajya banarara aha kuri The African Village kuko hanashyizweho amacumbi.

Uyu mudugudu wo kuri Hotel des Mille Collines uzajya ufungura imiryango buri munsi guhera saa mbiri z’igitondo (8am) kugeza bwije, aho buri mugoroba hazajya habera umuhuro w’abitabiriye World Economic Forum on Africa cyo kimwe n’ibitaramo byiganjemo ibyerekana umuco gakondo.

Mireille Karera, washinze umuryango ‘Kora Associates’ ufite icyicaro i Dubai n’ishami mu Rwanda, avuga ko muri ‘The African Village’ hazajya hahurira abantu ku giti cyabo, amatsinda n’imiryango itegamiye kuri Leta bakungurana ibitekerezo.

-2769.jpg

Kigali Convention Centre, inyubako ziri gutangarirwa ubu muri Kigali, izakira inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika mu minsi mike iri imbere (Ifoto/Irakoze R.)

Hashyizweho kandi n’uburyo bwo kuhafatira amafunguro, ariko mu buryo bworohereza abantu gusangira baganira ku bijyanye no guhanga imishinga mishya.

Muri ibi biganiro, kuwa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2016 hazaba hari Thomson Reuters Corporation ikigo gikomeye cy’itangazamakuru cyo muri Canada. Mu biganiro bizatangwa, hazibandwa kuri serivisi zijyanye n’ubucuruzi muri Afurika, n’uko hashakwa ibisuzo muri uru rwego.

Kuwa Kane, ho hazaba ibyitwa ‘South Africa’s Business Breakfast’, aho itsinda ryo muri Afurika y’Epfo rizaganira ritanga ubunarabonye bwaryo mu iterambere ry’ubukungu, ku bashyitsi banyuranye bitabiriye ‘World Economic Forum’.

-2770.jpg

Umujyi wa Kigali uteye amatsiko pe

Kuwa Gatanu tariki 13 Gicurasi, ho hazaba icyitwa ‘Leaders Lunch and Learn’, ari byo gusangira ifunguro, aho Mireille Karera, uyobora Kora azatanga ikiganiro ku buryo ubumenyi bw’umuntu yakwiteza imbere, akiyobora mu kwihangira umurimo.

Raoul Rugamba, Umuyobozi wa Hobe Agency yavuze ko uretse kwerekana ibyiza by’u Rwanda, ubu buryo buzafasha kurushaho kwakira neza abagana u Rwanda.

Yagize ati “Ni uburyo buzadufasha kumenyekanisha igihugu ku banyamahanga bakomeye cyane badusuye herekanwa impano ntagereranywa ziri mu Rwanda.”

Yavuze ko aya ari amahirwe adasanzwe azafasha abikorera n’urubyiruko kunguka byinshi mu kwakira aba bashyitsi, binyuze mu kungurana ibitekerezo, kumenyana no kuganira ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

-2768.jpg

Harategurwa ko aba bashyitsi bazajya banataramirwa na gakondo barimo uyu Masamba Intore (Ifoto/Irakoze R.)

Source: Izuba rirashe

2016-05-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23

Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23

RUSHYASHYA 01 Jun 2026
“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Ubwanditsi 06 Nov 2024
Abakozi b’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba bahawe ubumenyi ku kurwanya inkongi z’imiriro

Abakozi b’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba bahawe ubumenyi ku kurwanya inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 20 Jan 2016
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe asohowe mu nama yiga ikibazo cya Kongo!

Ubwanditsi 08 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu
POLITIKI

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

Ubwanditsi 02 Jan 2017
LONI na Kiliziya birasaba Kabila ibyo atatanga
INKURU NYAMUKURU

LONI na Kiliziya birasaba Kabila ibyo atatanga

Ubwanditsi 08 Jan 2018
Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa
Mu Mahanga

Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa

Ubwanditsi 26 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru