• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

PAM/WFP iragemurira Abarundi ibishyimbo n’ibigori yaguze mu Rwanda

Ubwanditsi 18 Apr 2017 Mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, (PAM/WFP), uyu munsi kuwa kabiri riratangira kugemurira Abarundi ibiribwa birimo ibishyimbo n’ibigori ryaguze mu Rwanda, kugirango rigoboke abaturage bafite ibibazo by’ibiribwa muri icyo gihugu.

Nk’uko KT Press ibitangaza, PAM/WFP iratangira ijyanayo toni 508 z’ibishyimbo nyuma ijyaneyo ibigori kubera umusaruro w’ubuhinzi utabaye mwiza muri iki gihugu.

Umuyobozi wa PAM/WFP mu Rwanda, Jean-Pierre Demargerie, mu cyumweru gishize yandikiye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ayisaba icyemezo cyo kugemura ibyo biribwa mu Burundi, icyemezo akaba yaragihawe ndetse imodoka zizabitwara zikaba zizahaguruka i Kigali uyu munsi kuwa kabiri.

Muri Nyakanga umwaka ushize Visi Perezida wa Kabiri w’u Burundi, Joseph Butore yaburiye Abarundi cyane abaturiye imipaka y’u Rwanda ko bashobora guhura n’ibibazo bikomeye mu gihe bakomeza guhahirana n’abaturayi babo bo mu Rwanda.

-6337.jpg

Ibibazo bya politiki biri mu Burundi kuva muri Gicurasi 2015 byatumye abarundi bagera 300,000 bahungira mu bihugu bituranyi. U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zigera hafi 80,000.

Ubusanzwe u Rwanda Rwajyanaga I Burundi ibicuruzwa byakorewe mu nganda nk’ifu y’ibigori, iy’ingano, ifu y’imyumbati, ibijumba n’amata.

Ku rundi ruhande ariko u Rwanda rwakomeje gufungura imipaka ku buryo imibare igaragaza ko Abarundi 60 600 basuye u Rwanda hagati y’Ugushyingo 2016 na Gashyantare uyu wa 2017. Aba bakaba baratemberaga bagasubirayo. By’umwihariko muri Gashyantare 2017 abagera ku 13 600 basuye u Rwanda.

2017-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

Ubwanditsi 01 Mar 2017
“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame

“Dukomeye ku buzima bwacu, nk’uko Ababiligi n’Abanyamerika bakomeye ku bwabo”- Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 13 Oct 2021
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Intumwa zaturutse mu gihugu cya Mali zirigira kuri Polisi y’u Rwanda kurwanya ruswa

Intumwa zaturutse mu gihugu cya Mali zirigira kuri Polisi y’u Rwanda kurwanya ruswa

Ubwanditsi 28 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)
ITOHOZA

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikiganiro agaragaramo atembera ibice nyaburanga by’u Rwanda (Amafoto)

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri
Mu Rwanda

Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri

Ubwanditsi 05 Oct 2017
Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?
INKURU NYAMUKURU

Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Ubwanditsi 20 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru