• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Ubwanditsi 21 Apr 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Mu bihe nk’ibi turimo byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi, ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Yuvenali Habyarimana rigarukwaho cyane. Abajenosideri n’ibigarasha barahaguruka, bakongera gukwiza ibiyoma bananiwe kubonera ibimenyetso, bashinja urwo rupfu FPR-Inkotanyi. Ni ikinyoma cyabapfubanye, nibashake ukundi basobanura ubusazi bwabateye gutsemba imbaga y’Abanyarwanda.

Tutiriwe tujya ku myanzuro y’impuguke ziyobowe n’umucamanza w’Umufaransa Marc Trévédic, yagaragaje neza ko indege ya Yuvenali Habyarimana yahanuwe n’ibyegera bye, hari n’ibindi bimenyetso bikomeje gutangwa n’abamubaga hafi, barimo n’abo bajyanye mu nama ya Dar Es Salaam, ari naho yahanuwe aturuka. Ibi bimenyetso byerekana nta gushidikanya ko kugereka urupfu rwa “Kinani “kuri FPR-Inkotanyi, ari ugutayanjwa. Ntibisaba ubuhanga buhambaye ngo ubone neza ko AKAZU kikoze mu nda, kabifashijwemo n’abanyamahanga nabo bagenda batahurwa.

1. Mbere y’uko Yuvenali Habyarimana ajya i Dar Es Salaam, urupfu rwe rwaravugwaga. Birazwi ko radio RTLM n’ikinyamakuru Kangura byakoreraga mu kwaha kw’ingoma ya Habyarimana, byavugaga buri gihe umugambi w’”AKAZU”, kandi bikarangira ushyizwe mu bikorwa. Ni nako byagenze, ubwo ibyo bitangazamakuru byavugiraga ku mugaragaro ko Perezida Habyarimana azicwa bitarenze Mata 1994. Bwarakeye biraba. Aha se wavuga ko FPR-Inkotanyi ariyo yabwiye RTLM na Ngeze wa Kangura ko izica Habyarimana? Kuko se abo bamotsi batashije FPR uwo mugambi, ahubwo bagakomeza kubivuga mu marenga ngo”hagiye kuba akantu”?

2. Inama ya Dar Es Salaam yari yatumiwemo Abakuru b’Ibihugu byose byo muri aka karere, dore ko yagombaga kwibanda ku bibazo byo mu Burundi, ahari imvururu n’ubwicanyi bwakurikiye igandagurwa rya Perezida Merchior Ndadaye. Perezida Mobutu Sese Seko wa Zayire y’icyo gihe, nawe yari yatumiwe, ariko yanga kuyijyamo, ndetse amakuru atangwa n’ abari inkoramutima za Yuvenali Habyarimana, akavuga ko Mobutu yabubijie”murumuna we” Habyarimana kujya i Dar Es Salaam, akamunanira. Biragaragara ko Mobutu yari azi neza ko Habyarimana yicwa ava muri iyo nama, amakuru nawe yari yakuye mu byegera bya Habyarimana, byahishuye ko azira gushaka gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Amatwi arimo urupfu ntiyumva!

3. Perezida Habyarimana ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, ngo yatunguwe n’uko Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen Déogratias Nsabimana ari mu bo bagomba kujyana i Dar Es Salaam. Icya mbere, ntibyumvikana uburyo umugaba w’ingabo asohoka mu gihugu Perezida atabizi. Icya kabiri, nta handi byabaye ko Perezida wa Repubulika ajyana mu ndege imwe n’umugaba mukuru w’ingabo. Uwari wohereje Gen Nsabimana mu butumwa, ni Enock Ruhigira wategekaga ibiro bya Perezida, nawe agasobanura ko yari yabitegetswe na Bagosona Théoneste. Imyanzuro y’impuguke hafi ya yose ihuriza kuri uyu Col Bagosora, ko yari inyuma y’iyicwa rya Habyarimana, akaba n’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe abatutsi.

4. Inama ya Dar Es Salaam yatinze gutangira ku mpamvu zitigeze zisobanurwa, dore ko aho gutangira saa ine(10h00) nk’uko byari biteganyijwe, yatangiye hafi saa saba(13h00), nabwo ari uko Habyarimana ubwe ashyize igitutu ku bateguye inama, abaza impamvu idatangira.Aho itangiriye nabwo, ngo hagiye hazamo kidobya, nko kwica nkana ibyuma bisemura, impaka z’urudaca ku bibazo bidafite agaciro kanini, kugeza ubwo Habyarimana yarambiwe, akajya asohoka ntacyo agiye gukora hanze. Aya yose ni amakuru atangwa n’abo bari kumwe mu nama, bakemeza ko abateguye inama bayitindije ku bushake, dore ko ngo haje no kongerwamo gahunda yo kugaburira abayitabiriye, kandi itari iteganyijwe. Ibi byose bisobanuye ko abari inyuma y’urupfu rwa Habyarimana bakoze ibishoboka byose ngo atahe mu ijoro, umugambi wo guhanura indege ye worohe.

5. Ubwo Habyarimana yari ageze ku kibuga cy’indege cya Dar Es Salaam yitegura gutaha mu Rwanda, yakubiswe n’inkuba ubwo yasangaga abapilote b’Abafaransa batwaraga indege ye, batarayishyushya, ngo banayegereze aho Perezida agomba kuyuririra, nk’uko bisanzwe bigenda. Habyarimana yarategereje, bifata umwanya ngo indege yake, ari nako amasaha yarushagaho gusatira ijoro. Kera kabaye abapilote babwiye”Kinani” ko ashobora kurira indege, ariko bamugira inama yo kunyura i Goma muri Zayire y’icyo gihe, akinjira mu Rwanda mu modoka, anyuze ku Gisenyi. Byari byoroshye kuko umutekano i Goma no ku Gisenyi wari urinzwe, cyane ko ntacyo yari kwikanga kwa “mukuru we” Mobutu, n’iwabo ku Gisenyi. Abo bapilote bari bafite ubwoba bw’ibyo bashobora guhurira nabyo muri iryo joro, cyane cyane bakurikije amakuru bari bamaze iminsi bumva.

Habyarimana yanze kubumva, aravuga ngo “nibanyica mpfe”! Aha asa n’uwari waramaze kwiheba, kubera amagambo yari amaze igihe yumva, ndetse n’uburakari yabonanaga abambari be, barimo Bagosora, yewe n’umugore we Agatha Kanziga, bamubwiraga ko batazigera basangira ubutegetsi n’Inkotanyi.

6. Bari ku Kibuga cy’indege cya Dar Es Salaam, Dr Akingeneye wari umuganga wihariye wa Habyarimana, na Gen Nsabimana bagize ingingimira zo kwinjira mu ndege ngo batahane na Habyarimana, ariko arabatahura, agaruka hasi kubinjiza mu ndege ku ngufu. Gen Nsabimana we yamubwiye ko ngo ashaka kuza nyuma amaze kwigurira “agasima gahendutse”, nyamara ari ubwoba kubera ibimenyertso byagaragazaga ko batagera mu Rwanda amahoro.

7. Perezida Habyarimana yasabye mugenzi we w’uBurundi, Cyprien Ntaryamira ngo bajyane mu ndege imwe. Byari ukugirango abafite umugambi wo kuyihanura babe batinya kwica abaperezida babiri. Ntaryamira yarabyemeye, kumbi nawe urupfu rwari rwamurembuje.

8. Aho indege ya Habyarimana yarasiwe, mu gishanga cya Masaka, n’aho yaguye iwe mu busitani, byaba ari ukuyobya uburari uramutse ugerageje kwemeza ko hari undi utari uwo kwa Habyarimana wari kuhakandagira. Uretse abasirikari ba Leta ndetse n’Ababiligi bari basanzwe barinda ikibuga cy’indege cya Kanombe, bakanagenzuraga ibilometero byinshi uvuye ku nkengero zacyo, abarindaga urugo rwa Habyarimana narwo rwari hafi aho, FPR-Inkotanyi zari kugera aho hantu zinyuze he, imbunda yahanuye indege zari kuyinyuza hehe?

9. Nta ndege n’imwe itagira”agasanduku k’umukara” kabika amakuru yose y’ibyabaye ku ndege n’ibyayivugiwemo, nibura mu minota 30 iheruka. Ko abageze mbere ku ndege ya Habyarimana ikimara guhanuka ari abo mu muryango we ndetse n’abari bashinzwe kumurinda, ako “gasanduku k’umukara” ninde wagafashe? Kuki akimana?

Nyuma y’igihe gito iyo ndege ihanuwe, uwitwa Capt Paul Barril , Umufaransa wakoraga nk’impuguke muri jandarumori y’uRwanda icyo gihe, yeretse itangazamakuru icyo yise ako “gasanduku k’umukara”, nyamara byari ukubeshya, ahubwo yaberetse ‘pirate”, kuko agasanduku k’umwimerere abahanuye Habyarimana ari bo bonyine bazi aho kari.Aya makuru, kimwe n’andi akomeza kujya ahagaragara, arerekana ko ntaho FPR-Inkotanyi yari kumenera ngo yice Habyarimana. Abayigerekaho uyu mutwaro baba bagerageza kwerekana ko kwica habyarimana ari byo ”imbarutso” ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uretse ko byabananiye kwerekana ubufindo(magie) FPR yakoresheje ngo ihanure iyo ndege, babirengagiza ko isi yose izi ko Jenoside yateguwe ikanageragezwa mbere y’uko Habyarimana apfa.Ibimenyetso ku mugambi mubisha w’AKAZU, biracyaza.

2023-04-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwanditsi 09 Sep 2024
Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge mu karere ka Huye na Kicukiro.

Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge mu karere ka Huye na Kicukiro.

Ubwanditsi 07 Mar 2016
Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa

Perezida Kagame yatoreye abadepite mu Bushinwa

Ubwanditsi 03 Sep 2018
Centrafrika: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe kuba abanyamwunga no kugira imyitwarire myiza mu kazi

Centrafrika: Abapolisi b’u Rwanda bashimiwe kuba abanyamwunga no kugira imyitwarire myiza mu kazi

Ubwanditsi 28 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yamen Zelfani utoza Rayon yageze mu Rwanda atangira imirimo, abazatoza APR FC bo barahagera kuwa kane
Amakuru

Yamen Zelfani utoza Rayon yageze mu Rwanda atangira imirimo, abazatoza APR FC bo barahagera kuwa kane

Ubwanditsi 18 Jul 2023
AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe
Amakuru

AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe

Ubwanditsi 16 Apr 2024
Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?
Amakuru

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Ubwanditsi 24 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru