• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Ubwanditsi 21 Apr 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Mu bihe nk’ibi turimo byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi, ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Yuvenali Habyarimana rigarukwaho cyane. Abajenosideri n’ibigarasha barahaguruka, bakongera gukwiza ibiyoma bananiwe kubonera ibimenyetso, bashinja urwo rupfu FPR-Inkotanyi. Ni ikinyoma cyabapfubanye, nibashake ukundi basobanura ubusazi bwabateye gutsemba imbaga y’Abanyarwanda.

Tutiriwe tujya ku myanzuro y’impuguke ziyobowe n’umucamanza w’Umufaransa Marc Trévédic, yagaragaje neza ko indege ya Yuvenali Habyarimana yahanuwe n’ibyegera bye, hari n’ibindi bimenyetso bikomeje gutangwa n’abamubaga hafi, barimo n’abo bajyanye mu nama ya Dar Es Salaam, ari naho yahanuwe aturuka. Ibi bimenyetso byerekana nta gushidikanya ko kugereka urupfu rwa “Kinani “kuri FPR-Inkotanyi, ari ugutayanjwa. Ntibisaba ubuhanga buhambaye ngo ubone neza ko AKAZU kikoze mu nda, kabifashijwemo n’abanyamahanga nabo bagenda batahurwa.

1. Mbere y’uko Yuvenali Habyarimana ajya i Dar Es Salaam, urupfu rwe rwaravugwaga. Birazwi ko radio RTLM n’ikinyamakuru Kangura byakoreraga mu kwaha kw’ingoma ya Habyarimana, byavugaga buri gihe umugambi w’”AKAZU”, kandi bikarangira ushyizwe mu bikorwa. Ni nako byagenze, ubwo ibyo bitangazamakuru byavugiraga ku mugaragaro ko Perezida Habyarimana azicwa bitarenze Mata 1994. Bwarakeye biraba. Aha se wavuga ko FPR-Inkotanyi ariyo yabwiye RTLM na Ngeze wa Kangura ko izica Habyarimana? Kuko se abo bamotsi batashije FPR uwo mugambi, ahubwo bagakomeza kubivuga mu marenga ngo”hagiye kuba akantu”?

2. Inama ya Dar Es Salaam yari yatumiwemo Abakuru b’Ibihugu byose byo muri aka karere, dore ko yagombaga kwibanda ku bibazo byo mu Burundi, ahari imvururu n’ubwicanyi bwakurikiye igandagurwa rya Perezida Merchior Ndadaye. Perezida Mobutu Sese Seko wa Zayire y’icyo gihe, nawe yari yatumiwe, ariko yanga kuyijyamo, ndetse amakuru atangwa n’ abari inkoramutima za Yuvenali Habyarimana, akavuga ko Mobutu yabubijie”murumuna we” Habyarimana kujya i Dar Es Salaam, akamunanira. Biragaragara ko Mobutu yari azi neza ko Habyarimana yicwa ava muri iyo nama, amakuru nawe yari yakuye mu byegera bya Habyarimana, byahishuye ko azira gushaka gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Amatwi arimo urupfu ntiyumva!

3. Perezida Habyarimana ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, ngo yatunguwe n’uko Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen Déogratias Nsabimana ari mu bo bagomba kujyana i Dar Es Salaam. Icya mbere, ntibyumvikana uburyo umugaba w’ingabo asohoka mu gihugu Perezida atabizi. Icya kabiri, nta handi byabaye ko Perezida wa Repubulika ajyana mu ndege imwe n’umugaba mukuru w’ingabo. Uwari wohereje Gen Nsabimana mu butumwa, ni Enock Ruhigira wategekaga ibiro bya Perezida, nawe agasobanura ko yari yabitegetswe na Bagosona Théoneste. Imyanzuro y’impuguke hafi ya yose ihuriza kuri uyu Col Bagosora, ko yari inyuma y’iyicwa rya Habyarimana, akaba n’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe abatutsi.

4. Inama ya Dar Es Salaam yatinze gutangira ku mpamvu zitigeze zisobanurwa, dore ko aho gutangira saa ine(10h00) nk’uko byari biteganyijwe, yatangiye hafi saa saba(13h00), nabwo ari uko Habyarimana ubwe ashyize igitutu ku bateguye inama, abaza impamvu idatangira.Aho itangiriye nabwo, ngo hagiye hazamo kidobya, nko kwica nkana ibyuma bisemura, impaka z’urudaca ku bibazo bidafite agaciro kanini, kugeza ubwo Habyarimana yarambiwe, akajya asohoka ntacyo agiye gukora hanze. Aya yose ni amakuru atangwa n’abo bari kumwe mu nama, bakemeza ko abateguye inama bayitindije ku bushake, dore ko ngo haje no kongerwamo gahunda yo kugaburira abayitabiriye, kandi itari iteganyijwe. Ibi byose bisobanuye ko abari inyuma y’urupfu rwa Habyarimana bakoze ibishoboka byose ngo atahe mu ijoro, umugambi wo guhanura indege ye worohe.

5. Ubwo Habyarimana yari ageze ku kibuga cy’indege cya Dar Es Salaam yitegura gutaha mu Rwanda, yakubiswe n’inkuba ubwo yasangaga abapilote b’Abafaransa batwaraga indege ye, batarayishyushya, ngo banayegereze aho Perezida agomba kuyuririra, nk’uko bisanzwe bigenda. Habyarimana yarategereje, bifata umwanya ngo indege yake, ari nako amasaha yarushagaho gusatira ijoro. Kera kabaye abapilote babwiye”Kinani” ko ashobora kurira indege, ariko bamugira inama yo kunyura i Goma muri Zayire y’icyo gihe, akinjira mu Rwanda mu modoka, anyuze ku Gisenyi. Byari byoroshye kuko umutekano i Goma no ku Gisenyi wari urinzwe, cyane ko ntacyo yari kwikanga kwa “mukuru we” Mobutu, n’iwabo ku Gisenyi. Abo bapilote bari bafite ubwoba bw’ibyo bashobora guhurira nabyo muri iryo joro, cyane cyane bakurikije amakuru bari bamaze iminsi bumva.

Habyarimana yanze kubumva, aravuga ngo “nibanyica mpfe”! Aha asa n’uwari waramaze kwiheba, kubera amagambo yari amaze igihe yumva, ndetse n’uburakari yabonanaga abambari be, barimo Bagosora, yewe n’umugore we Agatha Kanziga, bamubwiraga ko batazigera basangira ubutegetsi n’Inkotanyi.

6. Bari ku Kibuga cy’indege cya Dar Es Salaam, Dr Akingeneye wari umuganga wihariye wa Habyarimana, na Gen Nsabimana bagize ingingimira zo kwinjira mu ndege ngo batahane na Habyarimana, ariko arabatahura, agaruka hasi kubinjiza mu ndege ku ngufu. Gen Nsabimana we yamubwiye ko ngo ashaka kuza nyuma amaze kwigurira “agasima gahendutse”, nyamara ari ubwoba kubera ibimenyertso byagaragazaga ko batagera mu Rwanda amahoro.

7. Perezida Habyarimana yasabye mugenzi we w’uBurundi, Cyprien Ntaryamira ngo bajyane mu ndege imwe. Byari ukugirango abafite umugambi wo kuyihanura babe batinya kwica abaperezida babiri. Ntaryamira yarabyemeye, kumbi nawe urupfu rwari rwamurembuje.

8. Aho indege ya Habyarimana yarasiwe, mu gishanga cya Masaka, n’aho yaguye iwe mu busitani, byaba ari ukuyobya uburari uramutse ugerageje kwemeza ko hari undi utari uwo kwa Habyarimana wari kuhakandagira. Uretse abasirikari ba Leta ndetse n’Ababiligi bari basanzwe barinda ikibuga cy’indege cya Kanombe, bakanagenzuraga ibilometero byinshi uvuye ku nkengero zacyo, abarindaga urugo rwa Habyarimana narwo rwari hafi aho, FPR-Inkotanyi zari kugera aho hantu zinyuze he, imbunda yahanuye indege zari kuyinyuza hehe?

9. Nta ndege n’imwe itagira”agasanduku k’umukara” kabika amakuru yose y’ibyabaye ku ndege n’ibyayivugiwemo, nibura mu minota 30 iheruka. Ko abageze mbere ku ndege ya Habyarimana ikimara guhanuka ari abo mu muryango we ndetse n’abari bashinzwe kumurinda, ako “gasanduku k’umukara” ninde wagafashe? Kuki akimana?

Nyuma y’igihe gito iyo ndege ihanuwe, uwitwa Capt Paul Barril , Umufaransa wakoraga nk’impuguke muri jandarumori y’uRwanda icyo gihe, yeretse itangazamakuru icyo yise ako “gasanduku k’umukara”, nyamara byari ukubeshya, ahubwo yaberetse ‘pirate”, kuko agasanduku k’umwimerere abahanuye Habyarimana ari bo bonyine bazi aho kari.Aya makuru, kimwe n’andi akomeza kujya ahagaragara, arerekana ko ntaho FPR-Inkotanyi yari kumenera ngo yice Habyarimana. Abayigerekaho uyu mutwaro baba bagerageza kwerekana ko kwica habyarimana ari byo ”imbarutso” ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uretse ko byabananiye kwerekana ubufindo(magie) FPR yakoresheje ngo ihanure iyo ndege, babirengagiza ko isi yose izi ko Jenoside yateguwe ikanageragezwa mbere y’uko Habyarimana apfa.Ibimenyetso ku mugambi mubisha w’AKAZU, biracyaza.

2023-04-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Ubwanditsi 23 Sep 2024
U Rwanda rwasinyanye na  CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026

U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026

RUSHYASHYA 05 Mar 2026
Ingabo z’u Burundi n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bakomeje kwibasira Minembwe ya Kongo

Ingabo z’u Burundi n’Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bakomeje kwibasira Minembwe ya Kongo

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda

Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda

Ubwanditsi 12 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Gusaba u Rwanda urutonde rw’abo ufunze kugira ngo ubafungure ni ukwigiza nkana”
HIRYA NO HINO

“Gusaba u Rwanda urutonde rw’abo ufunze kugira ngo ubafungure ni ukwigiza nkana”

Ubwanditsi 13 Nov 2019
Abadipolomate baryohewe n’urugendo bakoreye muri Pariki y’Ibirunga
UBUKERARUGENDO

Abadipolomate baryohewe n’urugendo bakoreye muri Pariki y’Ibirunga

Ubwanditsi 20 May 2019
Nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo, Umunyarwanda Emmanuel Magezi yaguye muri gereza ya gisirikari muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo gukorerwa iyicwarubozo, Umunyarwanda Emmanuel Magezi yaguye muri gereza ya gisirikari muri Uganda

Ubwanditsi 09 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru