• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze   |   01 Jun 2026

  • Ben Rutabana yongeye kuvugisha amangambure Jean Paul Turayishimye na Serge Ndayizeye   |   01 Jun 2026

  • Uwigize General mu nterahamwe Mutayomba yakomerekeye bikomeye mu mirwano na M23   |   01 Jun 2026

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke   |   31 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Nyaruguru: Mapengu Damascene Akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 9 yarangiza agashaka kumuroha

Nyaruguru: Mapengu Damascene Akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 9 yarangiza agashaka kumuroha

Ubwanditsi 23 Jun 2017 ITOHOZA

Umugabo witwa Mapengu Damascene wo mu Karere ka Nyaruguru akurikiranweho n’ubutabera icyaha cyo gusambanya umwana yarangiza agashaka no kumuroha ngo asibanganye ibimenyetso.

Kuwa 19 Kamena 2017 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo uyu mugabo, aho bumushinja gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 9 y’amavuko agashaka no kumuroha mu mugezi.

Iyi nkuru dukesha ubushinjacyaha bukuru ikaba ivuga ko iki cyaha cyakozwe kuwa 27 Mutarama 2017 saa 17h00 z’umugoroba, mu Mudugudu wa Gitara, Akagari ka Coko, Umurenge wa Cyahinda, ho mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo MAPENGU Damascne yajyaga mu rugo iwabo w’uwo mwana, akamufata, akajya kumugurira ikigage yarangiza akamujyana kumusambanya.

Nyuma yo gukora aya mahano, ushinjwa yashatse gusibanganya ibimenyetso, afata umwana amushyira ku bitugu, ashaka kujya kumuroha mu mugezi witwa Akavuguto. Ku bw’amahirwe, umugabo wari uraririye umurima, yamuritse itoroshi, uregwa anaga umwana hasi ariruka, uwo mutangabuhamya afata uwo mwana amushyira nyina.

Uregwa yahise atoroka, aza gufatwa nyuma, akorerwa dosiye, ashyikirizwa Ubushinjacyaha, ubu akaba akurikiranwa afunze by’agateganyo muri Gereza ya Huye.

N’ubwo uregwa yageze mu rukiko akemera icyaha agasobanura n’ uko yashakaga kwica uwo mwana, Ubushinjacyaha bwo busanga uko kwemera ari amatakira ngoyi, bukaba bwamusabiye igifungo cya burundu y’umwihariko nk’uko biteganywa mu ngingo ya 191 y’Itegeko Ngenga N°01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Urubanza rukazasomwa tariki ya 29 Kamena 2017.

2017-06-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bomboribombori: ADEPR ishami rya Uganda ryigumuye ku iry’u Rwanda kubera igitutu cya RNC na CMI

Bomboribombori: ADEPR ishami rya Uganda ryigumuye ku iry’u Rwanda kubera igitutu cya RNC na CMI

Ubwanditsi 16 May 2019
Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana

Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana

Ubwanditsi 28 Oct 2019
Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara  umwe ashobora kwica undi

Hagati ya Major Robert Higiro na David Himbara umwe ashobora kwica undi

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Misiyo ya Ntwali John Williams n’abamutumye yaburijwemo n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro

Misiyo ya Ntwali John Williams n’abamutumye yaburijwemo n’abaturage ba Kangondo na Kibiraro

Ubwanditsi 16 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

MONUSCO yabonye umugaba mukuru w’ingabo mushya
ITOHOZA

MONUSCO yabonye umugaba mukuru w’ingabo mushya

Ubwanditsi 15 Apr 2018
RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura
INKURU NYAMUKURU

RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Polisi mu karere ka Rulindo yagaruje byinshi byibwe mu ikamyo itwara ibinyobwa
Mu Mahanga

Polisi mu karere ka Rulindo yagaruje byinshi byibwe mu ikamyo itwara ibinyobwa

Ubwanditsi 13 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru