• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Giramata, umunyamideli ukomeye ku Isi yavuze ku muryango we wishwe muri Jenoside

Giramata, umunyamideli ukomeye ku Isi yavuze ku muryango we wishwe muri Jenoside

Ubwanditsi 20 Apr 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Giramata Nadja, umunyarwandakazi muri bake bazwi ku rwego mpuzamahanga mu kumurika imideli yasigiwe ibikomere bidakira na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nadja Giramata yavukiye mu Rwanda mu Mujyi wa Rubavu ahahoze hitwa i Gisenyi, ariko yakuriye mu Bufaransa aho yageze afite imyaka itanu y’amavuko.

Yageze mu Bufaransa asanzeyo mukuru we witwa Natacha nyuma aza kwimukira mu Bwongereza mu Mujyi wa Manchester ari naho yatangiriye ibyo kumurika imideli.

Uyu mukobwa yakoranye n’ibigo bikomeye mu by’imideli ku Isi ndetse yerekanye iyahanzwe n’abakomeye barimo Tom Ford, Philip Treacy, Jasper Conran, Kimora Lee Simmons[wahoze ari umugore wa Russell Brand], Naeem Khan, Jenny Packham, Tadashi Shoji, Rodebjer, Lela Rose, Tracy Reese, Adam Selman, Daks, Amanda Wakeley n’abandi benshi.

Abahanga mu gutoranya abanyamideli, bavumbuye impano ya Giramata ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu Mujyi wa Manchester ibyerekeye ‘Icyongereza n’Ubuvanganzo’.

Nubwo amaze kuba icyamamare mu mideli ku Isi yabwiye Forbes Magazine mu kiganiro kirambuye bagiranye ko ‘azirikana inkomoko ye’ ndetse iteka iyo yibutse abe yabuze muri jenoside ahita atekereza ku babishe.

Giramata i New York…

Ni Umunyarwandakazi mu maraso ariko afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza akaba n’Umunyamerika, ubu atuye mu Mujyi wa New York.

Mu ndimi esheshatu avuga adategwa, harimo n’Ikinyarwanda gusa ku bwo kuba mu mahanga imyaka myinshi hari amagambo amucika. Izindi ndimi Giramata avuga harimo Igifaransa, Igitaliyani, Icyesipanyoro, Igi- Portuguese n’Icyongereza.

Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere bidakira ku mutima wa Giramata Nadja kubera ubwicanyi ndengakamere yabonye bwakorewe Abatutsi; by’umwihariko ashengurwa n’abavandimwe be bishwe.

Mu be yabuze, harimo nyina, musaza we mukuru, nyirakuru ndetse na babyara be batandukanye. Nyina yiciwe mu kivunge cy’abandi 600 bari bahungiye mu kiliziya[ntavuga izina rya Paruwasi], amakuru y’urupfu rwe n’aho yaguye ngo yayahawe n’umwe muri babyara be babonye interahamwe zimwica.

Umunyamakuru Claire Coghlan wa Forbes, yabajije Giramata umuntu wishe abavandimwe be, undi atazuyaje yahise avuga ati “Ni abaturanyi!”.

Ibikomere bya Jenoside…

Yongeraho ati “Ahanini abatutsi bishwe n’abaturanyi babo ubundi bigakorwa n’abaturutse ahandi. Niyo mpamvu usanga harapfuye umubare munini cyane, kuko nta wamenya urugo rwawe kurusha umuturanyi wawe. Nubwo Abatutsi aribo bahigwaga, Abahutu n’Abatwa barwanyaga ubwicanyi icyo gihe nabo barishwe.”

Giramata yashimangiye ko mu mutwe we akigendana amashusho y’ibyo yabonye muri Jenoside; by’umwihariko ngo yibuka cyane igitondo kimwe ubwo yari kumwe na nyina bavuye mu bwihisho bagaca ku mirambo y’Abatutsi itabarika yari yiciwe hafi y’urugo rwabo.

Yagize ati “Ntabwo nzigera nibagirwa icyo gitondo kibi, ubwo twajyaga mu rugo ahantu hose hari hacecetse, mama yavugije induru… Nabonye abagabo bafite imihoro baririmba ko ari twe bagiye gukurikizaho ko nubwo twakwihisha amaherezo tugomba gupfa.”

Yongeraho ati “Bivugaga imyato, bavugaga uburyo banyotewe no gusogongera umugore w’Umututsi. Ntabwo niyumvishaga uburyo banywaga bakanaririmba bishima kandi ubuzima bwacu buri mu kaga.”

Giramata yibuka ko Interahamwe zishe abaturanyi babo hari bamwe zasambanyaga ku ngufu kugira ngo “zinezeze, zinasogongere abagore b’abatutsi”.

Yavuze ko akurikije ibyo yabonye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yavanyemo isomo rikomeye ko “amacakubiri atubaka ahubwo asenya”.

Giramata Nadja, umunyamideli warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Giramata yahaye imbabazi abishe umuryango we nubwo nta n’umwe wamusabye imbabazi, ngo kubaha imbabazi ku mutima byamuhaye umutuzo no kumva umutima we utaremerewe bityo agasaba n’abandi gutera intambwe bakimika ubumwe n’ubwiyunge.

Inzozi za Giramata…

Yinjiye mu by’imideli nk’inzozi yakuranye nyuma y’uko mukuru we witwa Natacha yigeze kumubwira ko azamera nk’icyamamare Naomi Campbell. Ati “Ntabwo numvaga icyo bivuze kumbwira ko ‘umunsi umwe nzamera nka Naomi Campbell’, ariko nakunze igitekerezo cye kandi cyangumye mu mutwe.”

Yongeraho ati “Mu myaka yakurikiyeho ubwo nari mfite ubushobozi bwo kuba muri Amerika no gukora nk’umunyamideli, bisobanuye ikintu gikomeye cyane kuri njye. Byanyeretse imbaraga ziri mu kwizera no kugira inzozi aho waba uturuka hose.”

Inzozi afite muri we uretse kuzamura impano ye mu by’imideli, Giramata yifuza kuba umuvugizi w’abatagira kivurira, imfubyi n’abagore bafashwe ku ngufu.

Ati “Abo bahohotewe [abagore n’abana] nibo bababaye cyane mu muryango, ikindi kandi ubuzima bwanjye n’amateka yanjye byabereka ko ubuzima bwabo butageze ku iherezo.”

Giramata akora akazi ko kumurika imideli nk’umwuga muri Amerika

Giramata mu mwaka wa 2017 ubwo mukuru we Natacha yari yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza


2018-04-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Ubwanditsi 11 Jan 2019
Ubukeca bwa Rudasingwa ntibwakwirengagizwa-Willis SHALITA

Ubukeca bwa Rudasingwa ntibwakwirengagizwa-Willis SHALITA

Ubwanditsi 11 Mar 2019
Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro  FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Burundi: Inteko y’imitwe yitwaje intwaro FDLR, RNC n’Imbonerakure mu Intara ya Cibitoki igamije guhungabanya umutekano w’ u Rwanda.

Ubwanditsi 22 Mar 2019
Willis Shalita, aragira icyo avuga kunyandiko ya Rudasingwa

Willis Shalita, aragira icyo avuga kunyandiko ya Rudasingwa

Ubwanditsi 15 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huye:Polisi y’u Rwanda  iributsa  akamaro ko kurara mu nzitiramibu
Mu Mahanga

Huye:Polisi y’u Rwanda iributsa akamaro ko kurara mu nzitiramibu

Ubwanditsi 15 Feb 2016
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega
Amakuru

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

Ubwanditsi 20 Sep 2023
Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump
POLITIKI

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Ubwanditsi 25 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru