• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen Biraaro wamaganye Museveni kuva muri 1996 yitabye Imana, azize urwo Gen Aronda n’abandi bazize

Gen Biraaro wamaganye Museveni kuva muri 1996 yitabye Imana, azize urwo Gen Aronda n’abandi bazize

Ubwanditsi 12 Feb 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Gen Benon Biraaro Buta wamenyekanye kubera kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Museveni yitabye Imana uyu munsi tariki ya 12 Gashyantare 2020. Gen Biraaro yafashije Museveni urugamba rwo kurwanya Milton Obote yinjiye mu ishyamba mu mwaka wa 1982, kubera amashuri ye yagiye ahabwa imyanya ikomeye kugeza naho yabaye umunyamabanga wa hafi (personnel secretary) wa Perezida Museveni.

Gen Biraaro yavuzeko yatanze Col Kizza Besigye kurwanya Museveni nubwo Besigye ariwe wavuzwe cyane. Yari ayoboye ishyaka ry’abahinzi n’aborozi. Gen Benon yumvikanye yamagana kuvugurura Itegeko Nshinga ndetse no guhindura imyaka yo kuyobora igihugu mu rwego rwo gufasha Museveni uri mu zabukuru ariko akaba agikomeje kwizirika ku butegetsi. Yagize ati “Bwa mbere habanje guhindura Itegeko Nshinga rikuraho manda ebyiri, none hageze aho guhindura imyaka kugirango umuntu umwe akomeze ayobore igihugu.

Ese igihugu ni icy’umuntu umwe?” Nubwo bivugwa ko Biraro yazize indwara, urupfu rwe ruhuye nurwabandi benshi bahitanywe na Perezida Museveni, uhereye cyane kubishwe bakorana  hafi na Perezida Museveni. Biraro apfuye atamaze icyumweru mu bitaro kuko yabigiyemo tariki ya 6 Gashyantare 2020 kandi akaba nta kindi kibazo yari afite mu buzima. Urupfu rwe rw’amayobera ruje mu gihe Uganda yitegura amatora umwaka utaha, aho Perezida Museveni yanzwe urunuka nawe igisubizo kikaba gukaza amategeko agenga amatora mu rwego rwo kwigizayo Bob Wine ushyigikiwe n’amashyaka atavuga rumwe na NRM.

Ikindi gihangayikishije Museveni ni uko urubyiruko rwiyandikishije mu bazatora kubwinshi, kandi ruri inyuma ya Bobo Wine; ubwo bwitabire bukaba butarigeze bubaho mu mateka ya Uganda kuko urubyiruko, Museveni yita abuzukulu batigeze bitabira amatora ku mugaragaro kuko kuri bo watora utatora Museveni yagombaga gutorwa. Aho hadukiye imbuga nkoranyambaga urubyiruko rwa Uganda rwahagurukiye kugira uruhare mu miyoborerere y’igihugu cyabo cya Uganda. Tugaruke ku bantu batandukanye bishwe vuba aha na Perezida Museveni mu rwego rwo kwikuraho abo akeka ko batumva gahunda ze n’umuhungu we Muhoozi. Twavuga nka Maj Gen Aronda Nyakairima waguye mu ndege mu mwaka wa 2015 avuye muri Korea y’amajyepfo bakavuga ko yazize umutima kandi yaragiye mu butumwa ameze neza niyo ndwara ntayo yigeze agira.

Brig Gen Noble Mayombo yapfuye mu mwaka wa 2007, birasakuza cyane bivugwa ko yishwe, nyuma hashyirwahoi itsinda rigaragaza icyo yazize riha raporo Perezida Museveni nanubu nta kiravugwa mubyavuye muri iyo raporo. AIGP Andrew Felix Kaweesi yarashwe muri Werurwe 2017 ku manywa y’ihangu agiye ku kazi. Mu byagaragaye nuko amasasu yishe Kawesi ari ay’imbunda zifitwe na Special Forces ingabo zishinzwe kurinda Perezida Museveni. Undi warashwe ku manywa y’ihangi ni Capt Kirumira nyuma yo kwamagana ku mugaragaro ubutegetsi buriho aho yavuzeko uvuga ugapfa, waceceka ugapfa bityo ko ari byiza kuvuga ugapfa wavuze.

Ibyo yavuze nibyo Perezida Museveni yamukoreye. Abandi barashwe ku manyway’ihangu ni Maj Kigundu ndetse na Col Abiriga. Urundi rupfu rw’amayobera ni urwa Maj Gen Kazini, rwageretswe ku ihabara rye ariko bigaragara ko yishwe n’abantu bari kubutegetsi ku mpamvu zitarajya hanze. Gusa Kazini yishwe yitegura kujya mu butumwa muri Sudani y’Amajyepfo ahazwi ko Museveni akura agatubutse anyunyuza icyo gihugu yigize umurinzi wacyo. Urutonde  rurerure rw’abishwe na Museveni warureba hano

2020-02-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rubavu: Abantu bikekwa ko ari FDLR barashe amasasu menshi ku muturage bica n’inka ze

Rubavu: Abantu bikekwa ko ari FDLR barashe amasasu menshi ku muturage bica n’inka ze

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda – Past Nsanzurwimo Joseph

Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda – Past Nsanzurwimo Joseph

Ubwanditsi 04 Jun 2018
“Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.” Emmanuel Macron

“Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.” Emmanuel Macron

Ubwanditsi 24 May 2018
Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ubwanditsi 07 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka ANC ryahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kwegura ku butegetsi
INKURU NYAMUKURU

Ishyaka ANC ryahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kwegura ku butegetsi

Ubwanditsi 13 Feb 2018
Komisiyo y’amatora igiye kwiga  ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana
ITOHOZA

Komisiyo y’amatora igiye kwiga ku mafoto ya Diane Rwigara yashyizwe hanze yambaye ubusa niya Mpayimana ahetse Umwana

Ubwanditsi 30 May 2017
Magaly Pearl, Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yambitswe impeta n’umunyamerika
HIRYA NO HINO

Magaly Pearl, Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yambitswe impeta n’umunyamerika

Ubwanditsi 22 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru