• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Minisitiri Busingye yabwiye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa byayo bikwiriye kujyana n’aho Ikoranabuhanga rigeze

Minisitiri Busingye yabwiye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa byayo bikwiriye kujyana n’aho Ikoranabuhanga rigeze

Ubwanditsi 27 Mar 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano bikwiriye kujyana n’ibihe tugezemo by’iterambere kugira ngo rukomeze, ndetse rurusheho kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo rurwanya no gukumira ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ihuza Ubuyobozi bukuru bwayo, abayobozi b’imitwe yayo itandukanye, abayobozi bayo mu Ntara , Umujyi wa Kigali n’uturere, Abofisiye bayo bakuru n’abato, n’abahagarariye abapolisi bato.

Iyo kuri uyu munsi (26 Werurwe) yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, IGP Emmanuel K. Gasana n’abamwungirije uko ari babiri; ni ukuvuga ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda.

Mu ijambo rye, Minisitiri Busingye yatangiye ashima ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda; aha akaba yaravuze ko ari bwo butuma isohoza inshingano zayo zo kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.

Yagize ati,”Uko Ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere, ni ko bamwe baryifashisha mu gukora ibyaha bitandukanye . Ibi biha umukora umupolisi wese ndetse na Polisi y’u Rwanda muri rusange wo kugira ubumenyi buhagije mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwoko butandukanye kuko ari byo bizatuma ibikorwa byabo bitahurwa, bikumirwe; ndetse hanafatwe ababikoze.”

Minisitiri Busingye yabwiye kandi abitabiriye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa bazo bukwiriye gukomeza kugira ngo ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka birimo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Amatora ya Perezida wa Repubulika, n’Inama Mpuzamahanga zitandukanye bizagende neza; kandi bikorwe mu mahoro n’ituze.

Yasabye abagize uru rwego rw’umutekano gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa ; aha akaba yarababwiye ko kugira ngo babishobore bisaba kumenya amoko yayo, uko yakwa n’uburyo itangwa ; ariko na none abasaba kuyirinda ubwabo .

Yagize kandi ati, “Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange bishimira kugira urwego rw’umutekano nka Polisi biyumvamo, bizera, bisanzuraho; kandi bakorana na rwo neza . Ni ngombwa gukomeza no guteza imbere iyo mikorere n’imikoranire kugira ngo habeho iterambere n’umutekano birambye. Murasabwa gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo ibyo bigerweho.”

IGP Gasana yibukije abitabiriye iyo nama ko inshingano yabo y’ibanze ari ukubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo; kandi ko ibyo bigomba kujyana no gutanga serivisi nziza.

-6178.jpg

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye

Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda iterana buri gihembwe. Mu biyikorwamo harimo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’izindi nama zabaye mbere , ibyagezweho, imbogamizi zatumye bimwe mu byari biteganyijwe bitagerwaho , no gufata ingamba zituma uru rwego rw’umutekano rusohoza inshingano zarwo.

2017-03-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Shampiyona y’u Rwanda igiye guhagarara ibyumweru bibiri bitewe n’imikino ya gicuti y’Amavubi

Ubwanditsi 24 Dec 2021
Ralex Logistics yasangije Ubunani Abavuye mu bikorwa by’Uburaya n’Ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango Purpose Rwanda

Ralex Logistics yasangije Ubunani Abavuye mu bikorwa by’Uburaya n’Ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango Purpose Rwanda

Ubwanditsi 03 Jan 2022
Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Ubwanditsi 23 Oct 2021
Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Perezida wa Gasogi United KNC yahanishijwe guhagarikwa imikino 6 n’ihazabu y’ibihumbi 150 000 frw

Ubwanditsi 25 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi 39 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore bari munsi y’imyaka 20, yatangiye umwiherero mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022
Amakuru

Abakinnyi 39 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore bari munsi y’imyaka 20, yatangiye umwiherero mu rwego rwo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Ubwanditsi 10 Aug 2021
Ubwo batsindaga Police FC, Khadime wa Rayon Sports yatahanye asaga ibihumbi 280 Frw abandi babona ibihumbi 230 Frw
Amakuru

Ubwo batsindaga Police FC, Khadime wa Rayon Sports yatahanye asaga ibihumbi 280 Frw abandi babona ibihumbi 230 Frw

Ubwanditsi 06 Jan 2025
Abayobozi bagize uruhare mu kwirukana Miguna muri Kenya baciwe amande ya 2000$
Mu Mahanga

Abayobozi bagize uruhare mu kwirukana Miguna muri Kenya baciwe amande ya 2000$

Ubwanditsi 01 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru