• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urukiko rwasabwe gutesha agaciro ibiregwa Musenyeri Ntihinyurwa
????????????????????

Urukiko rwasabwe gutesha agaciro ibiregwa Musenyeri Ntihinyurwa

Ubwanditsi 13 Nov 2017 Mu Rwanda

Me Ndengeyingoma Yvonne uhagarariye Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yasabye ko urukiko rwatesha agaciro ibirego biregwa umukiriya we,kuko ibyo amurega nta shingiro bifite.

Yabitangaje ubwo uwitwa Manirareba Herman yagezaga ikirego cye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2017.

Manirareba w’imyaka 42 avuga ko arega Musenyeri Ntihinyurwa, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kigali kuba yaratesheje agaciro umuco Nyarwanda uwita uwa “gishenzi”.

Mu nama ntegurarubanza yabaye, Manirareba yagaragaje ko arega mu izina ry’Abanyarwanda Musenyeri Ntihinyurwa kuba ari umwe mu bemeje amabonekerwa y’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, agahamya ko babonekewe na Bikiramariya ngo kandi byari ukubeshya.

Me Ndengeyingoma Yvonne wari uhagarariye Musenyeri Ntihinyurwa yasabye ko icyo kirego kitakwakirwa kubera uburyo inyito yacyo idahuyemo n’ibyo urega asaba urukiko.

Agira ati “Urega bigaragara ko nta ruhushya yabiherewe n’Abanyarwanda kandi we avuga ko yareze mu izina ryabo. Kuba nta bubasha n’ubushobozi bwo kurega, ndasaba ko urukiko rwatesha agaciro ikirego cye ntikizakirwe.”

Urega yavuze ko nk’umunyarwanda yemerewe kuvugira Abanyarwanda mu gihe hari ibijyanye n’umuco byagoretswe bikenewe gukosorwa mu izina ryabo.

Yifashishije zimwe mu ngingo z’amategeko yo mu itegeko nshinga yumvikanishije ko afite uburenganzira bwo kurega mu izina ry’Abanyarwanda mu gihe hari ibyatokoje umuco wabo kandi ariwo bose bahuriyeho.

Muri iryo tegura rubanza yabajijwe n’urukiko impamvu arega Musenyeri Ntihinyurwa kandi bigaragara ko yagombaga kurega kiriziya Gatolika maze Manirareba asubiza ko kwangiza umuco byakozwe n’umuntu ko bitakozwe n’inyubako benshi bita Kiliziya.

Agira ati “Urebye ibitabo byagiye byandikwa usanga utavuga Kiliziya Gatolika ngo ibijyanye n’amabonekerwa yabereye i Kibeho byumvikane neza utavuzemo Musenyeri Ntihinyurwa kuko ari umwe mu bagize uruhare mu kuyemeza. Kandi niwe nabashije kubonera imyirondoro uretse ko hari n’abandi nzagobokesha mu rubanza.”

Manirareba wagaragaye mu rukiko yitwaje umurundo w’impapuro yabwiye Kigali Today ko aregera indishyi nyinshi zibarirwa muri triyari 12 z’Amadolari y’Amerika.

Natsinda urubanza ngo ayo mafaranga azashyirwa mu isanduku ya Leta ariko igice kinini cyayo gihabwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “Mu gihe naba nsinzwe urubanza ntabwo bizaba bivuze ko ubutabera buzaba burangiriye aho nzakomeza no mu zindi nkiko zisumbuye kuri urwo ruzaba rwafashe icyemezo kirenganya Abanyarwanda kuko aribo ndegera nanjye ndimo.”

Bamwe mu bakurikiranye iby’iryo tegurarubanza bari buzuye mu cyumba cy’iburanisha, banyuzagamo bagaseka ibirego bya Manirareba bavuga ko yaje kwisekereza abantu.

Cyakora hari n’abemeza ko uwo mugabo aramutse akomeje gutegura neza urubanza rwe ashobora kuzarutsinda.

Bakabivuga bashingiye ku kuba umuco waragiye wangirika kandi bikozwe n’ibikorwa by’abakoroni baje bitwaje Imana.

Iburanisha ry’urubanza Manirareba aregamo Musenyeri Ntihinyurwa ruzaburanishwa mu mizi yarwo ku itariki ya 30 Ugushyingo 2017; nk’uko byatangajwe n’umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

2017-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya

APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya

RUSHYASHYA 25 Aug 2026
Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Ubwanditsi 06 Mar 2022
Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Ubwanditsi 16 Jul 2025
Bimwe mu byabaye ku itariki ya 09 Mata 1994

Bimwe mu byabaye ku itariki ya 09 Mata 1994

Ubwanditsi 09 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu
Mu Mahanga

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Ubwanditsi 22 May 2018
Rwanda- Uganda : Ukwikuza kwa Perezida Museveni  [ Igice 2]
POLITIKI

Rwanda- Uganda : Ukwikuza kwa Perezida Museveni [ Igice 2]

Ubwanditsi 23 May 2019
RDC: Ubwumvikane buke muri Lamuka nyuma y’amagambo ya Moïse Katumbi
HIRYA NO HINO

RDC: Ubwumvikane buke muri Lamuka nyuma y’amagambo ya Moïse Katumbi

Ubwanditsi 27 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru