• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

Ubwanditsi 27 Nov 2017 UBUKUNGU

Banki nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 z’amadolari azafasha muri gahunda yo guteza imbere ubumenyi mu bucuruzi, SBDP.

Iyi nguzanyo yemejwe n’inama y’ubutegetsi ya BAD, izifashishwa mu kongera umusaruro w’inganda ziciriritse no guhanga imirimo 200 000 buri mwaka.

Banki itanze iyi nkunga mu gushyigikira ubukungu w’u Rwanda buzamuka ku kigero cya 6.8 % buri mwaka kuva muri 2014 ndetse na gahunda igihugu cyihaye yo guhanga imirimo 200,000 buri mwaka idashingiye ku buhinzi.

Gahunda ya SBDP ifite intego yo kuba yateje imbere inganda ziciriritse 100 na koperative 500 bitarenze umwaka wa 2020 bizafasha izo nganda kongera ubwiza bw’umusaruro zatangaga kandi n’amafaranga zinjizaga akiyongera.

BAD ivuga ko urwego rw’abikorera arirwo nkingi yo guca ubushomeri mu gihugu, nyamara mu Rwanda ntiruratera imbere ku buryo rwahangana n’umubare w’ubushomeri buhari.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda iherutse kwerekana ko ubushomeri buhagaze kuri 16.7 %, mu rubyiruko bukaba ku kigero cya 21 %.

Iyi nguzanyo ya BAD kandi izafasha urubyiruko n’abagore binyuze mu Mirenge SACCO.

Gahunda ya SBDP ni iya Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na BAD, urwego rw’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bazajya batanga inama y’uburyo iyo gahunda yanozwa.

Banki nyafurika itsura Amajyambere yagiye itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ibikorwaremezo, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi.

Mu Mwaka ushize, iyi banki yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 50 z’amadolari muri gahunda ya SEEP III igamije kongera ubumenyi mu guhanga imirimo. Iyi gahunda yari igamije guhanga imirimo mishya 30,000 idashingiye ku buhinzi mu mwaka wa 2016 na 2017.

2017-11-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi

Banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni 125 $ yo guteza imbere ingufu z’amashanyarazi

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Kagame muri Africa y’Epfo yavuze ko u Rwanda rukeneye abashora imari mu buhinzi

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera – Perezida Kagame

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera – Perezida Kagame

Ubwanditsi 23 Jan 2017
Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko mu cyumweru gitaha inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko mu cyumweru gitaha inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw zizatangira gukoreshwa

Ubwanditsi 07 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja
UBUKERARUGENDO

Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Ubwanditsi 29 May 2018
Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko…
ITOHOZA

Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko…

Ubwanditsi 26 Jul 2016
RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria
UBUKERARUGENDO

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukorera ku bibuga byose by’indege muri Nigeria

Ubwanditsi 27 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru