• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri

Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri

Ubwanditsi 09 May 2017 UBUKERARUGENDO

Kuva ku wa gatandatu w’iki cyumweru dusoje igiciro cyo gusura ingagi cyikubye kabiri kiva ku madorali y’Amerika 750 angana n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda gishyirwa ku madorali y’Amerika 1500 angana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1200000 Rwf,)

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’ugihugu cy’iterambere RDB, Kaliza Belise avuga ko bazamuye ibiciro kugira ngo barusheho kubungabunga imibereho y’ingagi ndetse no kongera amafaranga agenerwa imishinga y’abaturiye pariki zibarizwamo.

Iki giciro cyazamuwe ku wa 6 w’iki cyumweru dushoje ndetse kigatangira no kubahirizwa kuva uwo munsi, Kaliza Belise avuga kuzamura igiciro cyishyurwaga n’ugiye gusura ingagi kigakubwa kabiri hari impamvu nyinshi zabiteye, muri zo iziri imbere akaba ari izirebana no gushaka uburyo ingagi zarushaho kubungabungwa ndetse no kugira ngo amafaranga ashorwa mu mishanga igamije kuzamura iterambere ryabaturiye pariki zibarizwamo ingagi yiyongere.

Yagize ati “Iri zamuka ry’ibiciro ryashyizweho kugira ngo ingagi zirusheho kubungabungwa, ikindi hari imishinga ifasha abaturiye Pariki zibamo ingagi RDB itera inkunga, twazamuye ibiciro kugira ngo amafaranga twashyiraga muri iyo mishanga nayo yiyongere”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iri zamuka ry’ibiciro ritazagira ingaruka ku bushake bw’abakiriya bwo kwishyura kuko gusura ingagi ku muntu wasuye u Rwanda ari amahirwe atapfa kwitesha.

Yagize ati “Turatekereza ko ibi biciro bishya ntacyo biri buhindure ku bushake bw’abakiriya mu kwishyura kuko gusura ingagi ni amahirwe adapfa kuboneka kandi umuntu usura u Rwanda afite intego yo gusura ingagi ntiyahindura umugambi afite kuko ni igiciro dusanga kitari hejuru”

Ibi biciro bishya byo gusura ingagi bireba abanyamahanga n’abanyarwanda bose bifuza gusura ingagi, ba mukerarugendo bifuza gusura umuryango w’ingagi bazajya bishyura amadorali y’amerika 15000 ariko abazajya basura ingangi bagasura n’izindi pariki bazajya bagabanyirizwa kugeza kuri 30%.

Kariza Belise ushinzwe ubukererugendo muri RDB avuga ko izamuka ry’ibiciro ritazagira ingaruka ku bushake bw’abashaka gusura ingagi

2017-05-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwandair irakomereza ingendo i Harare na Cape Town

Rwandair irakomereza ingendo i Harare na Cape Town

Ubwanditsi 13 Feb 2018
Nyuma y’impanuka y’ Indege Ya Ethiopian Airlines, U Bushinwa bwahagaritse indege za Boeing 737 MAX 8.

Nyuma y’impanuka y’ Indege Ya Ethiopian Airlines, U Bushinwa bwahagaritse indege za Boeing 737 MAX 8.

Ubwanditsi 12 Mar 2019
RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

Ubwanditsi 26 Jun 2024
U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

U Rwanda n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage bongereye amasezerano y’ubufatanye azageza 2028

Ubwanditsi 08 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri
Amakuru

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Burusiya bwirukanye Abadipolomate 23 b’u Bwongereza
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Burusiya bwirukanye Abadipolomate 23 b’u Bwongereza

Ubwanditsi 17 Mar 2018
Burundi: Habaye imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Leta n’inyeshyamba
Mu Rwanda

Burundi: Habaye imirwano ikaze hagati y’igisirikare cya Leta n’inyeshyamba

Ubwanditsi 09 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru