• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

Abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

Ubwanditsi 22 Jan 2018 Mu Rwanda

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2018, rwashyize mu bikorwa icyemezo cya Perezida Kagame wahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bakoze ibizamini bya leta bakabitsinda neza.

Aba bana uko ari 18 barimo 15 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza; batatu basoza icyiciro rusange ’Tronc Commun’. Abahungu 15 n’umukobwa umwe barangije abanza, umunani baje mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze neza mu gihugu; barindwi baza mu cya kabiri na ho umwe aza mu cya gatatu.

Muri batanu bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange, umwe yaje mu cyiciro cya mbere; babiri mu cya kabiri na ho abandi babiri baza mu cya kane.

Ku wa 19 Mutarama 2018, nibwo Perezida Kagame yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta.

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CIP Sengabo Hillary, yabwiye itangazamakuru ko abana bose bakoze ibizamini bari 22 ariko bane byahuriranye n’uko barangije igihano bakatiwe.

Si ubwa mbere Perezida Kagame ahaye abana bafunze bakoze ibizamini bagatsinda neza, muri Gashyantare 2017 abandi 16 yarazibahaye, barimo 11 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’abandi batanu bakoze iby’icyiciro rusange.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Abana bahawe imbabazi na Perezida Kagame basohotse muri gereza bishimye

Abana bahawe imbabazi n’Umukuru w’igihugu nyuma yo gukora ibizamini bya leta bafunze, bakabitsinda neza

Ubuyobozi bwa gereza bushimira abana kuba baritwaye neza mu gihe bagororwaga, bakaniga bashyizeho umuhate

Nyuma y’amasaha make Perezida Kagame abahaye imbabazi basubiye iwabo

2018-01-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes niyo makipe yageze muri 1/2 cy’imikino yo gukina ikiciro ya mbere mu bagabo umwaka w’imikino wa 2021-2022

Ubwanditsi 07 Oct 2021
Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe

Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe

Ubwanditsi 16 Sep 2016
Kigali:Polisi yihanganishije imiryango y’abana batwikiwe muri ruhurura

Kigali:Polisi yihanganishije imiryango y’abana batwikiwe muri ruhurura

Ubwanditsi 29 Apr 2017
FIilime I Bwiza Yamuritswe k’Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya  Canal Olympia

FIilime I Bwiza Yamuritswe k’Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya Canal Olympia

Ubwanditsi 16 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Magufuli yocyejwe igitutu ashinjwa kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo
POLITIKI

Perezida Magufuli yocyejwe igitutu ashinjwa kuniga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka – Raporo ya ICGLR
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka – Raporo ya ICGLR

Ubwanditsi 03 Mar 2018
2019/2020: Ingengo y’Imari y’igihugu yiyongereyeho miliyari 291.7 Frw
UBUKUNGU

2019/2020: Ingengo y’Imari y’igihugu yiyongereyeho miliyari 291.7 Frw

Ubwanditsi 01 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru