• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»LONI iraburirwa yuko Nkurunziza ashaka kohereza abicanyi muri Somalia

LONI iraburirwa yuko Nkurunziza ashaka kohereza abicanyi muri Somalia

Ubwanditsi 05 Jan 2016 Mu Rwanda

Amakuru aturuka mu Burundi ahamya yuko ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bufite gahunda yo kozohereza abicanyi muri Somalia, LONI ikaba isabwa kutazabyemera.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu banyamakuru n’abo mu mashyirahamwe ategamiye kuri leta n’uko hari bamwe mu bawofisiye bo mu ngabo z’u Burundi bishe abantu benshi kurusha abandi muri cyagihe leta yahagarikaga imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza, ubutegetsi muri icyo gihugu bukomeje gukora ibishoboka byose ngo bashimirwe.

Muri uko kubashimira harimo kubaha amafaranga ariko kuko ubu igihugu gikennye cyane ubutegetsi bukabaha ayo mafaranga mu buryo buziguye, bukayabaha aturutse ahandi .

Abo basirikare bishe abantu benshi mu ihagarikwa ry’imigaragambyo ngo bahabwa agashimwe ko koherezwa muri misiyo mu gihugu cya Somalia aho u Burundi bufiteyo ingabo zo kubungabunga umutekano muri wa mutwe mpuzamahanga uzwi ku izina rya MINUSCA aho umushara w’abasirikare bawugize uba wikubye inshuro zisaga eshanu ugereranije n’uwo bagenzi babo mu Burundi bahembwa.

Ayo makuru agahamya yuko ako gashimwe ko kohereza muri misiyo ‘abakoze neza’ mu guhagarika imyigaragambyo, Nkurunziza yakabasezeranyije ubwo aherutse gusura ibigo bya gisirikare bitandukanye. Muri abo bicanyi bavugwa harimo babiri biteguwe yuko bazerekeza muri Somalia tariki 17 z’uku kwezi, aribo Lieutenant Colonel Nihankura Casmir ufite nomero za gisirikare Ss0477 na Major Ndihokubwayo Eliezer ufite nomero za gisirikare Ss0768.

Umuyobozi mukuru wa MINUSCA, Perfect Onanga-anyanga yashyizeho ihame ryo kutazihanganira umusirikare uvugwaho ibikorwa bibi. Ubutegetsi bwa Nkurunziza rero kuko buzi yuko aba bawofisiye babiri bazwiho kuba barijanditse mu bwicanyi mu majyaruguru ya Bujumbura, ngo burashaka kubohereza mu buryo ntawahamya yuko aribo. Lt.Col. Nihankura izina rye ryoherejwe nka Major naho Ndihokubwayo yoherezwa nka Captain.

-1631.jpg

Perfect Onanga Umuyobozi wa MINUSCA, Perezida Nkurunziza, umusilikare w’Umurundi uri muri MINUSCA.

Hari abandi bawofisiye Bujumbura yashatse kohereza muri Somalia ariko amakuru yuko bakoze ubwicanyi ageze ku buyobozi bwa MINUSCA ntibakirwa. Abo barimo Colonel Baratuza, Major Jimmy Rusheshe na Major Niyonzima.

Casmiry Kayumba

2016-01-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Ubwanditsi 04 Nov 2017
Ishusho ya Kigali Convention Center yongerewe ku rupapuro rw’abajya mu mahanga-Col Anaclet Kalibata

Ishusho ya Kigali Convention Center yongerewe ku rupapuro rw’abajya mu mahanga-Col Anaclet Kalibata

Ubwanditsi 10 Apr 2017
Abakozi ba nyakabyizi barasaba koroherezwa gutora

Abakozi ba nyakabyizi barasaba koroherezwa gutora

Ubwanditsi 25 May 2017
U Rwanda rwanze kugira icyo ruvugana n’abadepite baturutse muri Israel

U Rwanda rwanze kugira icyo ruvugana n’abadepite baturutse muri Israel

Ubwanditsi 11 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Mahanga

Nyaruguru : Abagize Komite zo kwicungira umutekano bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.
Amakuru

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.

Ubwanditsi 21 Nov 2023
RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR
INKURU NYAMUKURU

RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR

Ubwanditsi 01 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru