• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»LONI iraburirwa yuko Nkurunziza ashaka kohereza abicanyi muri Somalia

LONI iraburirwa yuko Nkurunziza ashaka kohereza abicanyi muri Somalia

Ubwanditsi 05 Jan 2016 Mu Rwanda

Amakuru aturuka mu Burundi ahamya yuko ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bufite gahunda yo kozohereza abicanyi muri Somalia, LONI ikaba isabwa kutazabyemera.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu banyamakuru n’abo mu mashyirahamwe ategamiye kuri leta n’uko hari bamwe mu bawofisiye bo mu ngabo z’u Burundi bishe abantu benshi kurusha abandi muri cyagihe leta yahagarikaga imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza, ubutegetsi muri icyo gihugu bukomeje gukora ibishoboka byose ngo bashimirwe.

Muri uko kubashimira harimo kubaha amafaranga ariko kuko ubu igihugu gikennye cyane ubutegetsi bukabaha ayo mafaranga mu buryo buziguye, bukayabaha aturutse ahandi .

Abo basirikare bishe abantu benshi mu ihagarikwa ry’imigaragambyo ngo bahabwa agashimwe ko koherezwa muri misiyo mu gihugu cya Somalia aho u Burundi bufiteyo ingabo zo kubungabunga umutekano muri wa mutwe mpuzamahanga uzwi ku izina rya MINUSCA aho umushara w’abasirikare bawugize uba wikubye inshuro zisaga eshanu ugereranije n’uwo bagenzi babo mu Burundi bahembwa.

Ayo makuru agahamya yuko ako gashimwe ko kohereza muri misiyo ‘abakoze neza’ mu guhagarika imyigaragambyo, Nkurunziza yakabasezeranyije ubwo aherutse gusura ibigo bya gisirikare bitandukanye. Muri abo bicanyi bavugwa harimo babiri biteguwe yuko bazerekeza muri Somalia tariki 17 z’uku kwezi, aribo Lieutenant Colonel Nihankura Casmir ufite nomero za gisirikare Ss0477 na Major Ndihokubwayo Eliezer ufite nomero za gisirikare Ss0768.

Umuyobozi mukuru wa MINUSCA, Perfect Onanga-anyanga yashyizeho ihame ryo kutazihanganira umusirikare uvugwaho ibikorwa bibi. Ubutegetsi bwa Nkurunziza rero kuko buzi yuko aba bawofisiye babiri bazwiho kuba barijanditse mu bwicanyi mu majyaruguru ya Bujumbura, ngo burashaka kubohereza mu buryo ntawahamya yuko aribo. Lt.Col. Nihankura izina rye ryoherejwe nka Major naho Ndihokubwayo yoherezwa nka Captain.

-1631.jpg

Perfect Onanga Umuyobozi wa MINUSCA, Perezida Nkurunziza, umusilikare w’Umurundi uri muri MINUSCA.

Hari abandi bawofisiye Bujumbura yashatse kohereza muri Somalia ariko amakuru yuko bakoze ubwicanyi ageze ku buyobozi bwa MINUSCA ntibakirwa. Abo barimo Colonel Baratuza, Major Jimmy Rusheshe na Major Niyonzima.

Casmiry Kayumba

2016-01-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Ubwanditsi 05 Oct 2022
Bisi ya RITCO yari itwaye abagenzi yahiye irakongoka

Bisi ya RITCO yari itwaye abagenzi yahiye irakongoka

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mukansanga Salima yashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino Olempiki izabera mu Buyapani.

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mukansanga Salima yashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino Olempiki izabera mu Buyapani.

Ubwanditsi 21 Apr 2021
Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa
POLITIKI

Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina
Mu Rwanda

Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Amerika yohereje indege kabuhariwe mu gusuka ibisasu hafi n’umupaka wa Koreya ya Ruguru
ITOHOZA

Amerika yohereje indege kabuhariwe mu gusuka ibisasu hafi n’umupaka wa Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 24 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru