• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bamwe mu barezwe na Imbuto Foundation batangiye kurera barumuna babo

Bamwe mu barezwe na Imbuto Foundation batangiye kurera barumuna babo

Ubwanditsi 10 Jun 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa 10 Kamena 2017, Imbuto Foundation yizihije imyaka 15 ishize irihirira amashuri abana bakomoka mu miryango itishoboye, kugira ngo abo bana batabuzwa uburenganzira bwo kwiga kandi bashoboye.

Abitabiriye ibirori ni bamwe mu bishyuriwe bamaze kurangiza kwiga ndetse n’abakiri mu ishuri bakaba bararengaga 2000 kuko hari abatarabashije kuboneka kubera amasomo, akazi n’ibindi.

Madame Jeannette Kagame, yasabye aba bana gukomeza kubera urumuri barumuna babo, bagifite ibibazo byo kubona uko biga.

Yashimiye abarangije kwiga bishyize hamwe mu ihuriro bise ’Edified Generation’, bakaba baratangiye kwishyurira amashuri abandi bana bafite ibibazo.

Yashimiye kandi abafatanyabikorwa banyuranye ba Imbuto Foundation, batumye iki gikorwa cy’urukundo kigerwaho.

-6912.jpg

Imbuto Foundation, yishyurira aba bana yitaho amashuri ikanababaha buruse muri za kaminuza zitandukanye .

Madamu Jeannette Kagame, yagaragaje ko Umuryango Imbuto Foundation mu myaka 15 umaze, hari ubufasha bukomeye umaze guha abana b’abahanga bava mu miryango itishoboye.

Jeannette Kagame avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kongera kubaka u Rwanda ngo bitari byoroshye, bityo ko mu bihe nk’ibyo byari ngombwa ko hongera gutekerezwa ibibazo byose byari byugarije Abanyarwanda, hakabaho no kubishakira ibisubizo birambye, ati “kimwe muri icyo ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwabonye ni uguteza imbere uburezi n’uburere bw’abana b’Abanyarwanda, cyane cyane ko mbere uburenganzira bwo kwiga butabonwaga na bose, hakozwe byinshi rero birimo kubaka amashuri binyuze mu kwitanga dudafatanyije n’inshutizi zacu, abana batangira kugana amashuri ari benshi.”

Yakomeje agira ati “nyuma yaho gato Imbuto Foundation yatangiye kubona amaburuwa menshi y’abana batishoboye basabaga gufashwa kwiga, dutangira rero gutekereza icyo twakora ngo dutange umusanzu wacu, iki nicyo cyateye ababyeyi mubona hano n’abandi badahari, abariho n’abatariho kwitaba iryo jwi rya Imbuto.”

Jeannette Kagame avuga ko kugira ngo ibi bikorwe byatewe n’ishyaka ryo gushyigikira gahunda za leta aho yari imaze gutanga uburezi bwa bose, bityo nabo bakaba barasanze nta mwana ukwiye kubura ayo mahirwe yo kwiga kubera ko avuka mu muryango utishoboye.

-6913.jpg

Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu myaka 15 umuryango Imbuto umaze hari byinshi umaze gukora

Madamu Jeannette Kagame kandi yibutsa, ari abafashijwe na Imbuto Foundation kwiga cyangwa abandi bose bagifashwa nayo gukomeza kuba urumuri ku bandi, no gukomeza kubaha ababyeyi babo, ati “Iyo wumvise ubuhamya bwanyu mwese, ubona akamaro ko kugira igihugu n’umuryango mwiza w’Abanyarwanda, nimukomeze kuba urumuri rw’Urungano no mu zindi gahunda ziteza imbere igihugu cyacu cyane cyane urubyiruko nkamwe, ntabwo isano dufitanye irangirana no kubafasha kwiga gusa, murusheho kujya mumenyesha Imbuto Foundation amakuru yanyu.”

Asaba ababyeyi gukomeza kuba hafi y’abana babaha ubumenyi, gusa akanibibutsa ko n’ubwo ibyagezweho ari byinshi, hatakwirengagizwa ko hakiri byinshi bigikwiriye kwitabwaho.

Umuryango Imbuto Foundation watangiye mu mwaka wa 2003, ukaba unavuga ko wabashije gutanga buruse “bourses” zirenga ibihumbi birindwi.

2017-06-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO – Ku bufatanye na SKOL, Rayon Sports yamuritse imyambaro n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw bizakoresha mu isubukurwa rya shampiyona ya 2020-2021 .

AMAFOTO – Ku bufatanye na SKOL, Rayon Sports yamuritse imyambaro n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw bizakoresha mu isubukurwa rya shampiyona ya 2020-2021 .

Ubwanditsi 24 Apr 2021
Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC

Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC

Ubwanditsi 22 Sep 2021
Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.

Inzu ya mbere nziza kandi ihendutse igiye kumurikwa mu Rwanda.

Ubwanditsi 22 Aug 2017
INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

Ubwanditsi 29 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo
Amakuru

Ibyo utamenye kuba Jenosideri umunani batifuzwa n’igihugu na kimwe harimo n’ibicumbikiye imiryango yabo

Ubwanditsi 09 Feb 2022
Umusore yateye ivi agiye kwambika umukunzi we impeta arabyanga[ AMAFOTO]
SHOWBIZ

Umusore yateye ivi agiye kwambika umukunzi we impeta arabyanga[ AMAFOTO]

Ubwanditsi 02 Jun 2018
FIilime I Bwiza Yamuritswe k’Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya  Canal Olympia
Amakuru

FIilime I Bwiza Yamuritswe k’Umugaragaro Mu Nzu Mberabyombi ya Canal Olympia

Ubwanditsi 16 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru