• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Barafinda yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda

Barafinda yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda

Ubwanditsi 23 Jan 2018 Mu Rwanda

Iyo itangazamakuru rikwerekejeho camera n’ imfatamajwi impano ikurimo irigaragaza. Barafinda Sekikubo Fred wagerageje kwiyamamariza kuba Perezida w’ u Rwanda akamamara bitewe n’ amashengo yakinnye muri filime afata abatekamutwe. Iyo filime ngo nta gihindutse iragera hanze bitarenze ukwezi gutaha kwa Gashyantare.

Hafi ya buri muntu wese uri mu Rwanda azi cyangwa yumvise umugabo w’ imyaka 48 witwa Barafinda Sekikubo Fred. Uyu mugabo yamenyekanye bwa mbere tariki 12 Kamena 2017 ubwo yageraga kuri Komisiyo y’ amatora agiye gutanga kandidatire ngo aziyamamarize kuyobora u Rwanda, ibintu byarangiye bitamuhiriye.

Nyuma y’ uko iyi nzira itamuhiriye Barafinda yahise atangira kugaragaza mu bikorwa bitandukanye by’ ubuhanzi birimo indirimo na za byenda gusetsa. Kuri iyi nshuro noneho abakunzi be bagiye kumubona muri firime yitwa Barafindafinda aho yakinnye abafata abatekamutwe nk’ uko yabitangaje.

Yagize ati “Abantu bashyira imbere ibintu by’ ubwenge butaribwo bw’uburiganya kandi bakabaye bakoresha ubwenge bwabo bagakoresha ubuhanga n’ ikoranabuhanga abo usanga ngenda mbanyata…. Nzaba ndi umuyobozi ariko ntari umuyobozi ushyira imbere guhana ahubwo uza kwigisha”

Iyi filime izagaragamo umukinnyi wa filime Gasana Jean Pierre wamenyekanye nka RUKANIHENE kubera filime yakinnyemo yitwa iryo zina. Barafindafinda yanditswe na Arsene Nzanywayimana.

Nzanywayimana yatangaje ko impamvu bahisemo Barafinda ngo akine atahura abatekamutwe ari uko babonye ariwe muntu wabishobora kandi ngo babona amaze kwamamara mu Rwanda.

Nkuko yabibwiye itangazamakuru yagize ati “harimo ubucamanza, harimo no kugenza icyaha wabonaga mu by’ ukuri Barafinda ariwe ushobora kubikina. Afitemo ibikorwa byinshi, azaba ari mu bantu bazavumbura umugambi w’ abantu bashaka kurya umutungo w’ abandi…Twamuhisemo kuko urebye ubona amaze kumenyekana”

Mu gihe filime zo mu bihugu byateye imbere imwe ikorwa mu gihe kirenze umwaka iyi filime Barafindafinda yatangiye gukorwa mu Ugushyingo 2017, magingo aya ba nyirayo baravuga ko yarangiye hasigaye kuyimurikira Abanyarwanda nabyo bikaba bizakorwa bitarenze ukwezi gutaha kwa Gashyantare.

Uruganda rwa filime ni kimwe mu bishobora gutuma igihugu kimenyekana ku rwego mpuzamahanga Isi yose ikamenya umuco wacyo. Nzanywayimana wanditse filime Barafindafinda uzanayigaragaramo ari umuyobozi asaba Leta y’ u Rwanda gushyigikira uruganda rwa filime nk’ uko yashyigikira umupira w’ amaguru cyangwa umukino w’ amagare.

2018-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara

Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara

Ubwanditsi 25 Jun 2021
Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro  ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byari  ‘ Ibirori ‘

Nyabugogo, Bugesera na Kicukiro ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame byari ‘ Ibirori ‘

Ubwanditsi 19 Jul 2017
Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Ubwanditsi 14 Apr 2021
Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi [ AMAFOTO ]

Kwibuka 23: Minisitiri Uwacu yaganirije abapolisi ku kurinda ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 11 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Biragenda gute ko Agathon Rwasa yanga kurindwa n’abapolisi nyuma y’icyemezo cyo kwamburwa abasirikare bamurindaga
INKURU NYAMUKURU

Biragenda gute ko Agathon Rwasa yanga kurindwa n’abapolisi nyuma y’icyemezo cyo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Ubwanditsi 05 Jan 2018
Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Dec 2020
Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe
SHOWBIZ

Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe

Ubwanditsi 06 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru