• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Ubwanditsi 28 Apr 2021 Amakuru, Mu Rwanda, SHOWBIZ

Nyuma y’iminsi icyenda gusa umuhanzikazi Mugemana Yvone uzwi nka Queen Cha asezeye mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane Music, umuhanzikazi Marina Deborah nawe yasezeye muri iyi nzu yari amazemo hafi imyaka ine dore ko yayigezemo mu mwaka wa 2017.

Mu masaha y’amanywa yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Mata 2021 nibwo umuhanzikazi Marina Deborah yanditse ibaruwa igenewe itangazamakuru ivuga ko yatandukanye n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music yashinzwe na Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama kuri ubu urimo kubarizwa muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika.

Muri iyo baruwa Marina yagize ati “Ndabamenyesha ko guhera ku wa 21 Mata 2021 ntakiri umwe mu bareberwa inyungu na The Mane Music, ku bw’impamvu ntashobora gutangaza ubu muri iyi baruwa.”

Uyu muhanzikazi asezeye muri iyi nzu bivugwa ko yari yasinye amasezerano y’imyaka 10 akorana na The Mane Music, kugeza ubu si aba bahanzikazi basezeye muri iyi minsi muri The Mane gusa kuko n’uwahoze areberera inyungu z’iyi nzu Gahonzire Aristide yasezeye umunsi umwe mbere ya Queen Cha.

The Mane Music kugeza ubu isigayemo umuhanzi umwe gusa ariwe Calvin Mbanda bivugwa ko nawe nta masezerano agifitiye iyi nzu, ni mu gihe kandi hategurwa ikiganiro n’abakunzi ba The Mane kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021 kikazabera kuri Instagram kikayoborwa na Ally Sudi watumiye uwashinze The Mane ariwe Bad Rama.

The Mane Music Label yashinzwe mu mwaka wa 2017, ikaba yaranyuzemo abahanzi bakomeye barimo Jay Polly, Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Marina wamaze gutangaza ko nawe atakiyibarizwamo.

2021-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kenya yatwaye igikombe cya Afurika cy’Abagore muri Volleyball, u Rwanda rusoza ku mwanya wa kane

Kenya yatwaye igikombe cya Afurika cy’Abagore muri Volleyball, u Rwanda rusoza ku mwanya wa kane

Ubwanditsi 25 Aug 2023
Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 06 Apr 2022
Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Ubwanditsi 19 Nov 2021
Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC

Ibitego 15 nibyo byatsinzwe ku munsi wa kabiri w’imikino yo guhatanira kuzamuka mu kiciro cya mbere 2021-2022, hasimburwa AS Muhanga ndetse na Sunrise FC

Ubwanditsi 22 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka ya Capt Mbaye Diagne wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines
Mu Rwanda

Amateka ya Capt Mbaye Diagne wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Ubwanditsi 12 Apr 2018
Djibouti yatsinze u Rwanda 1-0 hashakwa itike ya CHAN 2025, Amavubi ahita yongeramo abandi bakinnyi bane
Amakuru

Djibouti yatsinze u Rwanda 1-0 hashakwa itike ya CHAN 2025, Amavubi ahita yongeramo abandi bakinnyi bane

Ubwanditsi 27 Oct 2024
Nigeria: Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye
POLITIKI

Nigeria: Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye

Ubwanditsi 24 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru