• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Nyuma yaho umuhanzikazi Queen Cha asezereye muri The Mane, Marina nawe yanditse ibaruwa isezera muri iyo nzu ifasha abahanzi iyoborwa na Bad Rama.

Ubwanditsi 28 Apr 2021 Amakuru, Mu Rwanda, SHOWBIZ

Nyuma y’iminsi icyenda gusa umuhanzikazi Mugemana Yvone uzwi nka Queen Cha asezeye mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane Music, umuhanzikazi Marina Deborah nawe yasezeye muri iyi nzu yari amazemo hafi imyaka ine dore ko yayigezemo mu mwaka wa 2017.

Mu masaha y’amanywa yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Mata 2021 nibwo umuhanzikazi Marina Deborah yanditse ibaruwa igenewe itangazamakuru ivuga ko yatandukanye n’inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music yashinzwe na Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama kuri ubu urimo kubarizwa muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika.

Muri iyo baruwa Marina yagize ati “Ndabamenyesha ko guhera ku wa 21 Mata 2021 ntakiri umwe mu bareberwa inyungu na The Mane Music, ku bw’impamvu ntashobora gutangaza ubu muri iyi baruwa.”

Uyu muhanzikazi asezeye muri iyi nzu bivugwa ko yari yasinye amasezerano y’imyaka 10 akorana na The Mane Music, kugeza ubu si aba bahanzikazi basezeye muri iyi minsi muri The Mane gusa kuko n’uwahoze areberera inyungu z’iyi nzu Gahonzire Aristide yasezeye umunsi umwe mbere ya Queen Cha.

The Mane Music kugeza ubu isigayemo umuhanzi umwe gusa ariwe Calvin Mbanda bivugwa ko nawe nta masezerano agifitiye iyi nzu, ni mu gihe kandi hategurwa ikiganiro n’abakunzi ba The Mane kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Gicurasi 2021 kikazabera kuri Instagram kikayoborwa na Ally Sudi watumiye uwashinze The Mane ariwe Bad Rama.

The Mane Music Label yashinzwe mu mwaka wa 2017, ikaba yaranyuzemo abahanzi bakomeye barimo Jay Polly, Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Marina wamaze gutangaza ko nawe atakiyibarizwamo.

2021-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Ubwanditsi 19 Sep 2021
Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Umujenosideri Isaac Kamali yatangiye gukurikiranwa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Ubwanditsi 17 Sep 2021
AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah

AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah

Ubwanditsi 02 Dec 2025
Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

RUSHYASHYA 16 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi
IMIKINO

Amavubi yagarutse i Kigali azanye intsinzi

Ubwanditsi 07 Sep 2019
FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umupira w’amaguru 
Amakuru

FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umupira w’amaguru 

Ubwanditsi 11 Mar 2022
Perezida Lungu yijeje guta muri yombi abakekwaho jenoside bahungiye muri Zambia
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Lungu yijeje guta muri yombi abakekwaho jenoside bahungiye muri Zambia

Ubwanditsi 22 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru