• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Bimwe mu byabaye ku itariki ya 09 Mata 1994

Bimwe mu byabaye ku itariki ya 09 Mata 1994

Ubwanditsi 09 Apr 2018 Mu Rwanda

● Nibwo hatangiye Operation Amaryllis, iyobowe na Generali Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda.

● Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo.

● Abasirikare ba Leta ya Habyarimana batwitse abatutsi bari bahungiye Nyakabanda II munsi ya BAOBA

● Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Nyamirama na Kabare (mu karere ka Kayonza) barishwe.

● Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Kabuye, ubu ni mu murenge wa Jabana, bose barishwe.

● Hagati y’itariki ya 9-10-11/04/1994, abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo), barishwe.

● Interahamwe zishe abatutsi muri Nyagatare I (ubu ni mu karere ka Nyagatare).

● Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Zaza muri Kibungo, guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 12 Mata, Abatutsi babarirwa hagati ya 500 na 800 barishwe.

● Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba (Mabanza) muri perefegitura ya Kibuye bagabweho igitero, babanje kwihagararaho mu gihe kingana n’iminsi itanu guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 14 Mata biba iby’ubusa n’ubundi ababarirwa mu 12000 baricwa.

● Abatutsi bari bahungiye Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo, barishwe.

● Hishwe Abatutsi i Nyarushishi (Nkungu)

● Hishwe Abatutsi b’i Cyabingo

● Hishwe Abatutsi mu Mataba (Gakenke)

● Hishwe Abatutsi muri centre ya Kararama (Gakenke)

● Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Aba Baptiste rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

● Hishwe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

● Hishwe Abatutsi bari bahungiye muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.

2018-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Ubwanditsi 03 Apr 2017
Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Ubwanditsi 01 Sep 2017
FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umupira w’amaguru 

FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umupira w’amaguru 

Ubwanditsi 11 Mar 2022
83 bitandukanyije na FDLR barimo n’umujenerali basubijwe mu buzima busanzwe

83 bitandukanyije na FDLR barimo n’umujenerali basubijwe mu buzima busanzwe

Ubwanditsi 10 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.
Amakuru

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Ubwanditsi 21 Jan 2023
Charly na Nina ngo  ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’
IMIKINO

Charly na Nina ngo ‘Urutonde rwa PGGSS6 rurasekeje’

Ubwanditsi 06 Jan 2017
Nyanza: Abakaraningufu  bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Nyanza: Abakaraningufu bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 07 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru