• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Ubwanditsi 01 Sep 2017 Mu Rwanda

Pasiteri Antoine Rutayisire yatangaje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati anerura ukuntu yasabwe kuyijyamo ngo ahabwe imbaraga zidasanzwe akabyanga.

Uyu mushumba yavuze ko mu Rwanda hari amatsinda y’ abantu bashinzwe gushishikariza abandi kujya muri illuminati. Ayo arimo ayitwa ‘Freemasons’, ‘Rosicrucians’ na ‘Mahikari’ nk’ uko Past. Rutayisire yabitangarije Ibyishimo.

Yagize ati “Hariho muvoma zimwe na zimwe z’amayoberane, izo muvoma zinjiza abantu buri munsi. Ibyo ari byo byose uyu mugi wa Kigali wuzuyemo aba Rosicrucians benshi cyane rwose, sindi buvuge amazina , ngo kanaka na kanaka , ariko twagiye tuganira kenshi bakambwira bati ‘ rwose umuntu uzi ubwenge nkawe, aje akiga ibintu byacu yakongererwa imbaraga, yakongererwa ubushobozi.’”

Past. Rutayisire yanatangaje ukuntu bamwinginze ngo age muri Illuminati
Illuminani ni umuryango bivugwa ko ukoranirwamo n’ ibihangange bitandukanye ku Isi, ngo ugiye muri uyu muryango ahabwa imbaraga zituma atera imbere akagwiza ifaranga. Ngo hari nubwo asabwa gutamba umuntu akunda agapfa kugira ngo ibyo abigereweho.

Past. Rutayisire avuga ko Illuminati idapfa gufata umuntu uwo ariwe wese kuko ngo ifata umupasiteri ufite icyo azayimarira.

Hari bamwe mu ba pasiteri bo mu Rwanda bamaze kwinjira :

Pasiteri Antoine ati: ” Byabaye kenshi si rimwe, si kabiri, si gatatu, kuko nakubwiye ko mfite n’abantu b’inshuti zanjye babibamo. Ntabwo binjiza abantu basanzwe kuko ni ibintu babwira umuntu ku giti cye , umwe kuri umwe.”

Yongeyeho ati :” Natangiye kubabona kera nkiri umwarimu muri Kaminuza ( Hagati ya 1982 na 1983) narababonye. Ndabizi n’abo twaganiriye ndabazi n’ibyo twaganiriye ndabizi. Nkiri umwarimu hari abo twaganiraga barimo, no mu mashuri yisumbuye hari abo twigishanyaga bari barimo, n’ubu hari n’abapasitoro nzi barimo. Abo nkubwira bari Abanyarwanda ntabwo bari abanyamahanga , kandi ndabazi baracyahari.”

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeza ko Aba Freemasons n’aba Rosicrucians bahari mu Rwanda , ngo ndetse hari n’igihe bakora inama zitandukanye mu mahoteli bakanabitangaza.

Ati: “Mu bihe byose nta gihe ntababonye , nta n’igihe ntahuye nabo. Bamaze kubimenya ko ndi intagondwa kuva aho nabereye Pasitoro nta n’umwe ndongera kubona. Haciye nk’imyaka irenga 10 ntawongera kubimbwira.”

Kenshi iyo abantu bumvise amakuru y’ibijyanye n’imbaraga z’umwijima n’udutsiko tw’ibanga tuzikoresha bakunze kubihakana, gusa ababibonye n’abamenye ababibamo , bahamya ko izi mbaraga zihari ndetse n’abazikoresha bahari , bityo bagasaba abantu kwikomeza ku Mana.

-7827.jpg

Pasiteri Antoine Rutayisire

2017-09-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiliziya Gatolika yongeye gusabira imbabazi abapadiri bagize uruhare muri Jenoside

Kiliziya Gatolika yongeye gusabira imbabazi abapadiri bagize uruhare muri Jenoside

Ubwanditsi 07 Oct 2017
Irushanwa Nyafurika mu mukino w’intoki wa Volleyball ryasojwe Tunisia itwaye igikombe mu bagabo naho u Rwanda rusoza ku mwanya wa 6

Irushanwa Nyafurika mu mukino w’intoki wa Volleyball ryasojwe Tunisia itwaye igikombe mu bagabo naho u Rwanda rusoza ku mwanya wa 6

Ubwanditsi 15 Sep 2021
Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Umwe mu bapolisi b’abarinzi bakomeye mu gihugu cya Uganda yakatiwe urwo gupfa

Ubwanditsi 24 Jul 2017
Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Ubwanditsi 20 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka
Amakuru

Abanyarwanda batandatu bigaga muri Kampala International University baguye mu mpanuka y’imodoka

Ubwanditsi 05 Nov 2017
Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma
Mu Mahanga

Perezida Kagame arakira indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma

Ubwanditsi 06 Oct 2016
“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres
Amakuru

“Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ntigashyira mu gaciro, Icyemezo byako ni icyuka.-Antonio Guterres

Ubwanditsi 22 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru