• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y’uko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa

Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y’uko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa

RUSHYASHYA 27 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe Leta ya Kinshasa n’abafatanyabikorwa barimo n’u Bufaransa bakomeje gusaba ko Ikibuga cy’Indege cya Goma cyongera gukora vuba, ubuyobozi bwa AFC/M23 bufite mu maboko umujyi n’ibikorwaremezo byose biwugize, bwatangaje ko gufungura ikibuga bitashoboka hatitawe ku byerekeye umutekano n’imiterere y’ikibuga muri iki gihe. Uyu mutwe ushimangira ko ikibazo kidashobora gukemurwa n’itangazo rya politiki, ahubwo usaba kureba uko ibintu bihagaze ku butaka, haba ku by’umutekano, ku bikorwaremezo no ku mikorere y’ikibuga ubwacyo.

AFC/M23 ivuga ko icy’ingenzi cya mbere ari ugusukura ikibuga hakoreshejwe inzobere, kuko ngo hari mine n’ibindi bisasu byasizwe n’ingabo za FARDC n’abo bafatanyije igihe bahungaga. Ibi bituma ubuso bw’ikibuga n’ibikikije bidashobora kwakira indege nta kibazo cy’umutekano kibaye.

Ikindi kibazo gikomeye cyagaragajwe ni uko inzu y’igenzura ry’indege (tour de contrôle) itagikora na gato. Ibikoresho byose byifashishwa mu gutumanaho, gukurikirana indege, gucunga urujya n’uruza, ndetse n’amatara yi mbere y’ikibuga yose yarangiritse cyangwa yarasahuwe. Ubu nta mashini, nta radar, nta mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho cy’umurimo gisigaye. Ibi bivuze ko nta ndege ishobora gutembera ku kibuga cyabuze ibikoresho byose by’ingenzi bituma indege iguruka neza kandi mu mutekano.
AFC/M23 yanavuze ko abakozi b’inzobere bashinzwe ibibuga by’indege, barimo abakurikirana indege, abashinzwe gutanga amabwiriza ku butaka, n’abatekinisiye, bahunze umujyi wa Goma. Igikorwa cyo kugarura ikibuga mu buryo gikeneye itsinda rishya ry’abakozi bizewe kandi bashoboye. Ubuyobozi bw’uyu mutwe buvuga ko ritazemera ko ikibuga gikorerwaho n’abantu batizewe mu gihe umutekano w’abaturage n’indege ushobora guhungabana mu gihe cyose.

Mu rwego rwa politiki, AFC/M23 ishimangira ko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko ikibuga gishobora gufungurwa hadakiriwe uburenganzira bwayo, kuko ariyo ifite ububasha ku kibuga n’umujyi wose muri iki gihe. Bavuga ko kuba hari abavuga ko ikibuga gishobora gufungurwa batabajije ubuyobozi bwa M23 ari “ukwirengagiza ukuri cyangwa kutumva uko ibintu bihagaze”.

Ubuyobozi bw’uyu mutwe bunavuga ko hagomba kubanza kubakwa icyizere hagati ya Kinshasa n’AFC/M23 kugira ngo ikibuga kitazakoreshwa nk’umuryango winjirirwamo ibikorwa by’igisirikare bihishe inyuma y’indege zivuga ko zizanye ubufasha cyangwa abagenzi nyamara zije kugaba ibitero.

AFC/M23 inasaba ko habaho agahenge gahamye kandi kagakurikiranywa n’inzego mpuzamahanga, harimo n’ihagarikwa ry’ibitero by’indege za drone n’iza Sukhoï zoherezwa na Leta ya Kinshasa. Nyuma, M23 yabasha gukuraho zimwe mu ntwaro zirinda ikirere zashyizwe hafi y’umujyi, bityo ikirere kikoroherezwa ingendo z’indege z’abaturage n’iz’ubutabazi zigasubukurwa.

Ku rundi ruhande, AFC/M23 ivuga ko muri Goma nta mpunzi zikiri mu nkambi, ahubwo hari ikibazo cy’ubukungu cyakomotse ku gufungwa kwa banki no kudaheruka kwishyura abarimu n’abandi bakozi ba Leta. Bityo isaba ko banki zifungurwa byihutirwa. Ivuga ko aho ubufasha bw’ubutabazi bukenewe cyane ari mu bice bya Rutshuru, aho abaturage benshi bamaze kugaruka ariko bakabura serivisi z’ibanze.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bunibukije ko u Rwanda rutigeze rwanga gutiza ikibuga cy’indege cya Kigali cyangwa icya Rubavu mu bikorwa by’ubutabazi, nk’uko rwabikoze kenshi mu gufasaha ingabo za SADC n’abacanshuro hamwe n’ibikoresho byabo gusubira iwabo.

Mu gusoza, AFC/M23 ivuga ko abaturage bose bifuza ko ingendo zo mu kirere zongera gukorwa hagati ya Goma, Kinshasa, Lubumbashi, Beni na Butembo, kuko byagabanya ibiciro ku masoko ndetse bigasubiza ubuzima umujyi. Ariko yongera kwibutsa ko ibyo byose bitashoboka hatitawe ku mutekano. Kugeza ubu, gufungura Ikibuga cy’Indege cya Goma bizaterwa n’uburyo ibyo byose byagaragajwe bizashyirwa mu bikorwa.

2025-11-27
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Nyuma y’isezererwa ry’Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars

Nyuma y’isezererwa ry’Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars

Ubwanditsi 05 Sep 2022
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukomeje gusura abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukomeje gusura abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubwanditsi 15 Jan 2016
CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivugwaho gukorana n’abanzi b’Igihugu

CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivugwaho gukorana n’abanzi b’Igihugu

Ubwanditsi 17 Jul 2019
Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 20 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 
HIRYA NO HINO

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya
Mu Rwanda

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Ubwanditsi 21 Jun 2017
Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu

Ubwanditsi 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru