• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

  • Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti   |   08 Mar 2026

  • Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa   |   06 Mar 2026

  • Igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy’Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse   |   06 Mar 2026

  • U Rwanda rwasinyanye na CAVB amasezerano yo kwakira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo 2026   |   05 Mar 2026

  • Mu Mwaka wa 2019 u Burundi bwateguye igitero Interahamwe zagabye i Musanze   |   05 Mar 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Muri iyi minsi hamaze iminsi havugwa ibibazo bitandukanye mu bihugu by’Afurika byo gukuraho ubutegetsi hakoreshejwe ingufu za gisirikari bizwi nka Coup d’Etats. Aha twavuga nko mu bihugu nka Mali, Guinea, Sudani na Burukina Fasso.

Perezida Kagame yaganiriye birambuye n’ikinyamakuru Jeune Afrique aho yabajijwe igitera izo Coup d’Etats asubiza ko biterwa n’ibibazo birebire by’uruhererekane biba bitarabonewe ibisubizo. Yatanze urugero kuri Sudani ko hari ibibazo mu gihe Omar El Bachir yayoboraga bikaba byarakomeje hagiyeho leta y’agateganyo.

Perezida Kagame yongeyeho ko ukora ibyaha wese yaba umusirikari yaba umusivire bose bagomba guhanwa kuko hari igihe umuyobozi w’umusivire aba yarashyizweho n’agatsiko k’abasirikari.

Abajijwe niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda, Perezida Kagame yagize ati

“Ibyo ntabwo mbizi ariko reka nkwereke ibintu mu bundi buryo. Icya mbere ni uko ari Abanyarwanda bwa mbere bagomba kuvuga icyo batekereza urebye aho twavuye, ibyo twakoze nibyo turi gukora ubu”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Simbona icyaricyo cyose cyatera abasirikari cyangwa abasivire uburakari bwageza kuri Coup d’Etat kuko uburyo bwacu bw’imiyoborere bukora mu gusubiza ibibazo by’abaturage. Simbona rwose icyatuma bigera kuri urwo rugero”

Mu bindi Perezida Kagame yabajijwe icyo atakereza ku kuba ingabo za Uganda ziri muri Kongo mu guhashya umutwe w’iterabwoba wa ADF. Yavuzeko ADF itabangamiye Uganda yonyine ko ibangamiye na Kongo Kinshasa n’akarere muri rusange. Yibukije ko ADF igizwe n’Abagande, Abakongomani , Abanyarwanda, Abarundi, Abatanzaniya ndetse n’Abanyakenya.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwafashe abakorana n’uwo mutwe wa ADF bitegura gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda. Abo Banyarwanda batozwaga binyuze muri video n’umuntu wo muri ADF. Ibyo bikorwa bari gukorera mu Rwanda byari ukwihorera kubera ingabo z’u Rwanda zakubise inshuro umutwe w’iterabwoba wo muri Mozambique.

Ku rubanza rw’Agathe Kanziga, Perezida Kagame yabajijwe niba u Rwanda rwarakuyeho ikirego cyo kumukurikirana, avuga ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo.

Naho Interahamwe 8 zakiriwe n’igihugu cya Mali, Perezida Kagame yavuzeko ikinyoma cya mbere ariko bavuzeko u Rwanda rwari ruziko bazoherezwa muri Mali ikinyoma cya kabiri nuko ntacyakozwe ngo bagaragaze uburyo abo bantu batazongera kwijandika mu byaha byari byarabafungishije.

Yagize ati “nkubu ngubu barongeye bihuza n’abandi bicanyi binyuze ku mbuga nkoranya mbaga aho basigaye bakwirakwiza ibinyoma ku Rwanda. Urumva ibyo ari ibisanzwe”?

Ku rubanza rwa Rusesabagina, Perezida Kagame yavuzeko abarunenga iyo bafashe abakoze nk’ibyo Rusesabagina yakoreye u Rwanda, bahita bicwa nta rubanza rubaye.

Yongeyeho ko abamurengera birengagiza nkana ibyo yakoze kuko bashaka ko afungurwa yaba ari umwere cyangwa atari umwere.

Mu gusoza Perezida Kagame yabajijwe niba azaba umukandida mu matora ya 2024, asubiza ko Itegeko Nshinga ribimwemerera.

2022-01-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

RUSHYASHYA 10 Dec 2025
Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice

Amakimbirane hagati y’inyeshyamba za Kayumba zikomeje gucikamo ibice

Ubwanditsi 24 Jan 2019
Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023

Ubwanditsi 25 May 2022
Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Ubwanditsi 06 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’
IMIKINO

U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’

Ubwanditsi 02 Dec 2018
Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Ubwanditsi 08 Sep 2019
Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame

Ubwanditsi 13 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru